Kirehe: Umugabo n’umugore bafashwe bakekwaho kwica umwana wabo w’umukobwa | UMUSEKE

Kirehe: Umugabo n’umugore bafashwe bakekwaho kwica umwana wabo w’umukobwa

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Kirehe rwataye muri yombi umugabo n’umugore bakekwaho kwica umwana wabo w’umukobwa, hari umuturanyi ubashinja.

Umwana w’imyaka 12 witwa Kaliza Josiane yishwe tariki 11 Werurwe atewe icyuma. Iwabo batuye mu Murenge wa Kigina, Akagari ka Rwanteru mu Mudugudu wa Nyakizu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko iperereza ryakoze, basanga umugabo witwa Manirambona Jean Marie w’imyaka 28 n’umugore we Ayinkamiye Claudine bafite uruhare muri ubwo bwicanyi.

Yavuze ko umugore yafashwe mu bakekwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umuturanyi wabo witwa Habanabashaka Emmanuel na we ari mu batawe muri yombi, akekwaho gafatanya na bariya babyeyi kwica umwana wabo. Uyu Habanabashaka ashinja uriya mugabo Manirambona Jean Marie.

Twabajije impamvu yatumye ababyeyi ari bica umwana wabo, Dr Murangira Thierry ati “Ni byo iperereza ririho rigamije gutahura impamvu Se na Nyina w’umwana n’umuturanyi bafatanye kwica umwana.”

Abakekwaho gukora buriya bwicanyi bafungiye kuri RIB Station ya Kirehe.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha avuga ko nta muntu wagakwiya kwica undi mu by’ukuri, ko ibihano biremereye kuko ari ugufungwa Burundu.

Ati “Abaturage turabashimira ku bufatanye batugaragariza mu kurwanya ibi byaha, tukaba tubahumuriza ko tuzafatanya kubirwanya, nta gikuba cyacitse turabahumuriza, abandi bafite uwo mugambi mubisha na bo bagomba kubivamo,  amayeri yose bakoresha bahisha, ubwenge bwose bakoresha bahisha Ubugenzacyaha, turabibutsa ko RIB ifite ubushobozi, ubumenyi n’ububasha ndetse n’ubwitange n’ubufatanye n’abaturage mu kurwana ibyaha.”

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibintu birakomeye pe!
    None ko Abanyarwanda bajyaga bavuga ngo “URUSHA NYINA W’UMWANA IMBABAZI ABA ASHAKA KUMURYA”, ibintu nk’ibi biraza kuvugwa bite mu Rwanda rwa Gihanga?

  • Iyi nkuru idusigiye amatsiko.Ntabwo tumenye icyo bahoye umwana w’imyaka 12.Gusa birababaje cyane kandi biteye agahinda.Icyo Imana izahanisha abanyabyaha bose banga kwihana,ni ukubima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku Munsi w’imperuka.Nkuko Zaburi 5:6 havuga,”Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Imana yaturemye mu ishusho yayo.Bisobanura ko aho kwicana,tugomba gukundana.Ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5:44 havuga.Aho niho umukristu nyakuli atandukanira n’abandi bantu.Yirinda ikibi cyose kandi ku bantu bose.

  • iyi nkuru irababaje cyane gusa aba babyeyi gito bishe umwana wabo, icyaha ni cyibahama bazahanwe by’intangarugero.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *