Kirehe: Umugabo yasanzwe mu ishyamba rye yapfuye afite umuhoro mu kiganza - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:17 59

Kirehe: Umugabo yasanzwe mu ishyamba rye yapfuye afite umuhoro mu kiganza

Saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 14/5/2020 umugabo witwa Ntawumenyumunsi Frodouard wo mu Murenge wa Gahara yasanzwe mu ishyamba rye yapfuye, amakuru avuga ko yasanganywe umuhoro mu ntoki, gusa ngo ejo yagiyeyo ataka ko atameze neza.

Nyakwigendera basanze aryamye agaramye mu byatsi, nta gikomere afite ahubwo afite umuhoro mu kiganza

Yari atuye mu Mudugudu wa Mugogo, mu Kagali ka Murehe, mu Murenge wa Gahara, mu Karere ka Kirehe amakuru y’uko yasanzwe mu ishyamba rye yapfuye yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu Murenge, Muhoza Justin.

Yabibwiye Umuseke ati “Ejo nka saa kumi uwo mugabo ngo yasize abwiye abana be ko agiye ku isambu kurinda amateke ye aborozi b’ingurube bajya bayangiza, ndetse ajyana umuhoro ariko akaba mu gitondo yari yabwiye umugore we ko yumva atameze neza ku buryo aza kujya kwa Muganga.”

Akomeza avuga ko amaze kugenda umuryango we wategereje ko agaruka uraheba, kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi nibwo bamusanze mu isambu ye yapfuye afite umuhoro mu kiganza.

Muhoza uyobora Umurenge wa Gahara avuga ko nyuma yo kuganira n’umugore wa nyakwigendera, ndetse n’abaturage baje gutabara, ubuyobozi busanga Ntawumenyumunsi ashobora kuba atiyahuye nk’uko hari abaturage bamwe babivugaga.

Kuba atiyahuye, ubuyobozi bubishingira ku kuba nta makimbirane yari afitanye n’umuryango we, ahubwo bagakeka ko yaba yazize uburwayi butunguranye.

Ati “Icyo abaturage bahuriraho bose ni uko nta makimbirane yari mu muryango wabo, ibi rero bikaba byerekana ko ashobora kuba atiyahuye ahubwo ko yazize uburwayi yari afite cyane ko nta gikomere na kimwe twasanze kiri ku mu biri we, ahubwo yari afite umuhoro mu ntoki.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro gukorerwa isuzuma. Abuyobozi b’umurenge wa Gahara bihanganishije umuryango wa nyakwigendera n’abaturage muri rusange.

Ntawumenyumunsi Frodouard yari afite imyaka 48 y’amavuko, asize umugore n’abana 6.

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • yewe Iso ntakwanga akwita nabi pe ! Ntawumenyumunsi nibyo RIP

  • umu
    ryangowe nibihangane

  • Njyewe nsanga mu Rwanda hari abantu bakora gisilikare bitwaza ijoro bakajya guhotora abantu.Abo bantu bayogoje igihugu ariko ntanumwe usanga bihangayikishije. Uyu, uriya mupasiteri bateraguye ibyuma ejobundi abo usanga mwishyamba ngo biyahuye kandi amaguru akora kubutaka abo usanga biyahuje imikandara bagasangwa bambaye ubusa nta byangombwa bifiteho.Uru Rwanda ruragenda rurushaho kunshisha.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *