Kitoko yahamagawe mu bitaramo byo kwamamaza Perezida – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga

Kitoko yahamagawe mu bitaramo byo kwamamaza Perezida

Kitoko Bibarwa waherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2013, yatumiwe mu bitaramo byo kwamamaza umukuru w’igihugu bizatangira tariki ya 14 Nyakanga 2017.

Kitoko aje mu Rwanda mu bitaramo byo kwamamaza Perezida. Azagera mu Rwanda ejo saa tatu z’ijoro

Si ubwa mbere azaba yitabiriye ibyo bitaramo. Ari no mu bahanzi bagiye bazenguruka intara mu bitaramo nk’ibi byo muri 2010.

Yaje kuva mu Rwanda ajya gukomereza amashuri ye mu Bwongereza. Mu gihe gito yatangiye kujya ajya muri Amerika kuhakorera indirimbo. Dore ko ari naho hari Meddy, The Ben, K8 Kavuyo, Emmy, Alpha Rwirangira n’abandi.

Kuba agarutse mu Rwanda mu bitaramo byo kwamamaza Perezida, ngo n’ikintu afata nk’umugisha kuri we kuko hari abandi benshi batabona ayo mahirwe.

Igitaramo cya nyuma Kitoko aheruka kuririmbamo akiri mu Rwanda, n’igitaramo yakoreye i Gahanga cyamamazaga sosiye y’itumanaho yari itangiye gukorera ibikorwa byayo mu Rwanda.

Yabwiye Umuseke ko azagera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017 ahagana saa tatu n’iminota icumi {21h10’}.

Abajijwe niba nta bindi bitaramo ashobora kuzakora bitajyanye n’ibyo kwamamaza, yavuze ko ari ibyabanza bikaganirwaho na nyir’ugutegura icyo gitaramo n’abamutumiye.

Nubwo amasomo yagiye atuma adakora umuziki bya buri kanya, muri 2015 yakoze indirimbo yise ‘Nibyo’ afatanyije na Meddy imara igihe iyoboye izindi mu Rwanda.

Yakomeje kugenda akora izindi zirimo, Urankunda, Pole Pole, Amadaimon, Am in Love ft Sheebah wo muri Uganda n’izindi.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. nayituriki anicet

    July 11, 2017 at 2:51 pm

    nukuri nibintu byokwishimirwa kubona umusore twemera nkagitoko agarutse mu rwanda kwamamaza president wacu;nibyagaciro gakomeye kandi bihitako binatwerekako arumuntu winyangamugayo n’intwari muribyose;nkumunyarwanda mujyenzi jyenkomeje kukwifuriza kugirirwa ikizere na president igihe cyose ndetse namahirwe mumasomo yawe%%%

  2. Kaliyopi

    July 11, 2017 at 5:56 pm

    Harya mu Rwanda ntamubare wamafaranga udashobora kurenza iyo wiyamamaza?

  3. Umusazamzee

    July 12, 2017 at 8:13 am

    Kaloyopi, amafaranga akoreshwa mu kwiyamamaza si budget ya leta. So umukandida akoresha umutungo we (uwigenga) bitewe nuko yifite n’uhagarariye ishyaka agakoresha umutungo w’ishyaka bitewe n’uko ryifite kd nuko ryabigennye!So…..hope u get it.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock