Kiyovu isigaranye amahirwe yo kuzamuka mu zatsinzwe bike mu Gikombe cy'Amahoro - UMUSEKE
  • 06/06/2020 11:53 19

Kiyovu isigaranye amahirwe yo kuzamuka mu zatsinzwe bike mu Gikombe cy’Amahoro

Imikino y’Igikombe cy’Amahoro yo kwishyura yatangiye, kuri Stade ya Kigali, AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 1-0, bisa n’aho amahirwe yo gukomeza mu irushanwa kuri Kiyovu Sports asigaye mu kuzamuka nk’ikipe yatsinzwe bike, irategereza hamenyekane uko izindi zizitwara.

Umupira warimo ishyaka kuri buri ruhande urangiye As Kigali ari yo itsinze 1-0

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 15h00, umukino watangiye amakipe yombi asatirana, gutsinda igitego bikanga.

Ku munota wa 26’ Kiyovu Sports yashoboraga kubona igitego nyuma y’ishoti rikomeye ryatewe na Saba Robert umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamilu umupira awushyira muri koroneli bayite arawufata.

Iminota 45’ yarangiye umusifuzi yongeraho iminota ibiri ku munota wa 46’ Arotamal Alex yacenze ba myugariro ba Kiyovu SC, Munezero Fiston amutegera mu rubuga rw’umunyezamu umusifuzi ahita atanga penaliti.

Nsabimana Eric bakunda kwita Zidani umupira yawuteye neza atsinda igitego cya AS Kigali, biba 1-0.

Mu gice cya kabiri AS Kigali yakoze impinduka Kayitaba Bosco asimbura Sudi Abdullah naho Saba Robert nyuma yo kuvikana akajyanwa kwa muganga yasimbuwe na Nizeyima Jean Claude bakunda kwita Rutsiro.

Ku munota wa 71’ Bishira Latif yakoze umupira n’intoki mu rubuga rw’umuzamu umusifuzi avuga ko nta penaliti ihari, ikemezo cyakiriwe nabi n’abafana ba Kiyovu SC bari kuri Stade ya Kigali.

Ku munota wa 76’ Kiyovu yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura nyuma y’umupira ba rutahizamu bayo bateye umunyezamu wa AS Kigali asohoka nabi ntiyawufata, Benedata Janvier awugarurira ku murongo.

Ku munota wa 80’ AS Kigali yakoze izindi mpinduka, Ntamuhanga Tumaini asimbura Arotamal Alex. Iminota ya nyuma AS Kigali yakinnye yugarira izamu ngo itishyurwa igitego yatsinze.

Iminota 90’ yarangiye umusifuzi wa kane Uwikunda Samuel yongeraho iminota itandatu, irangira AS Kigali itsinze Kiyovu SC mu Gikombe cy’Amahoro 1-0 gishobora gusezerera Kiyovu SC.

 

Abakinnyi 11 aya makipe yombi yakoresheje:

KIYOVU SC Xl: Nzeyirwanda Djihad , Serumogo Ally, Mutangana Derrick, Munezero Fiston, Mbonyingabo Regis, Tuyishime Benjamin , Hamidou, Twizeyimana Martin Fabrice, Armel Ghislain na Saba Robert.

AS Kigali Xl: Bate Shamilu, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Bishira Latif, Rurangwa Moss, Kalisa Rashid, Nsabimana Eric Zidane, Ndekwe Felix, Arotamal Alex, Sudi Abdullah na Benedata Janvier.

 

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • NDABABWIZA UKURI IKIPE YA KIYOVU IRAMBABAZA . GUSA NAYIGIRA INAMA YO KUGABANYIRIZA UBUBASHA UMUNTU NJYA NUMVA KU MA RADIO AVUGA KO AVUGIRA ABAFANA ARIKO WASESENGURA NEZA UKUMVA AMEZE NKAHO ARI NYIRI EQUIPE AKANAGERA AHO YINJIRA MU BUZIMA BW’ANDI MAKIPE , URUGERO . AHO YARI KU ISANGOI STAR AFATA IMINOTA IGERA KURI 15 AKAVUGA KO AMA EQUIPE MENSHI AYOBORWA N’ABANTU BADAFITE UBUSHOBOZI . ASHOBORA KUBA YIBESHYA KO KUVUGA UKARUSHA IJWI UWO MURI KUGANIRA ARIBYO BIKUGIRA UMUNYABITEKEREZO BIZIMA ARIKO SIBYO . NJYA NUMVA N’ABANYAMAKURU BAYOBOYE IBIGANIRO ASHAKA KUBAHA AMABWIRIZA .
    INAMA: 1. BANZA WEREKANE IBIKORWA UBUNDI BYIVUGIRE . 2. YAJYAZAJYA MURI KOMITE NYOBOZI IFATA IBYEMEZO BYABA NGOMBWA AKANAYIYOBORA NIBA HARI INTEGE ABONA MUBAYIYOBORA . BWANA HEMED URAVUGA UKAVUGA N’IBITARI MU NSHINGANO ZAWE .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *