Kiyovu Sports yahaye ikaze umukinnyi wo hagati Niyonkuru Ramadhan | UMUSEKE

Kiyovu Sports yahaye ikaze umukinnyi wo hagati Niyonkuru Ramadhan

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi wo hagati mu kibuga, Niyonkuru Ramadhan wavuye mu ikipe ya Mukura Victory Sports.

Niyonkuru Ramadhan akina mu kibuga hagati afasha abasatira izamu

Niyonkuru yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ubutumwa bwa Kiyovuz yanyujije kuri Twitter bugira buti “Twishimiye kumenyesha abakunzi bacu ko Niyonkuru Ramadhan yasinye amasezerano y’imyaka 2 nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports; avuye mu ikipe ya Mukura VS.

Ikaze mu muryango mugari wa Kiyovu Sports.”

Uyu mukinnyi ukina hagati afasha abasatira izamu yavuze ko yishimiye kujya muri iyi kipe, kubera ko ngo Kiyovu ni ikipe nziza nkuru kandi ifite amateka, bityo ngo nta we utakwishimira kuyijyamo.

Ati “Nashyize ku munzania kugira ngo mpitemo Kiyovu Sports. Tuzakorera hamwe, nk’umukinnyi mushya nzitanga ngaragare neza nk’ikipe tugire ibyo tugeraho.”

Kiyovu Sports yari iherutse gusinyisha Nkinzingabo Fiston wakurikiye muri Academy ya APR FC, agakina mu Isonga, APR FC na As Kigali.

Iyi kipe y’icyatsi kibisi ibarizwa i Nyamirambo, yamenyesheje abakunzi bayo ko inama rusange yari kuba tariki 30 Kamena, 2021 ikaza gusubikwa yimuriwe ku wa 26 Nzeri, 2021.

Iyi nama izabera muri Hiltop Hotel i Remera izaba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ndetse abayitumiwemo basabwa kuzitwaza Frw 5, 000 yo kwipimisha iki cyorezo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *