Kiyovu yashyizeho komisiyo y’amatora y’abantu bane – UMUSEKE
  • 28/09/2020 10:57 06

Kiyovu yashyizeho komisiyo y’amatora y’abantu bane

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport buhagarariwe na Mvuyekure Francois, bwatangaje amazina y’abagabo bane bari muri komisiyo ishinzwe gutegura amatora azashyiraho ubundi buyobozi bushya, nyuma yo gusoza manda ya komite nyobozi icyuye igihe.

Bushayija Leonard umwe mu bahawe inshingano zo kubarura amajwi

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Perezida wa Kiyovu Sports, Mvuyekure Francois na komite ye barangije manda tariki ya 9 Nzeri 2020.

Ubu buyobozi bugiye kurangiza manda buherutse gutumizaho inteko rusange yari kuzaba tariki ya 19 Nzeri 2020, ariko baje kuvuga ko bibeshye mu nyandiko bashakaga gutumiza iya komite nyobozi izashyiraho komisiyo y’amatora.

 

Iyi komite igizwe na:

  1. Mutabazi Abayo Jean Claude (Perezida)
  2. Makombe Jean Marie Vianney (Umwanditsi)
  3. Bushayija Leonard (Ushinzwe kubara amajwi)
  4. Mugabe Fidele (Ushinzwe kubara amajwi)

Bakaba bahise bamenyesha abanyamuryango ko itariki y’amatora ari ku Cyumweru ku wa 27 Nzeri 2020.

Ntarindwa Theodore wakunze kuvuga ko aziyamamaza ku mwanya wa Perezida w’iyi kipe, mu cyumweru gishize yavuze ko atakiyamamaje kuko ngo iyi kipe irimo ibibazo byinshi.

Uyu mugabo usanzwe ari n’umuvugizi w’iyi kipe, yavuze ko atumva ukuntu umuntu wese ufite ubushobozi yazajya aza abukangisha kugira ngo ayobore iriya kipe.

Yavuze ko nubwo ataziyamamaza ariko azakomeza gutanga ubufasha mu mibereho y’iriya kipe kuko ayihoza ku mutima.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Mwiriweho. Mwareba uko mukosora, kuko ifoto igaragara muri iyi nkuru ntabwo ari
    iya MVUYEKURE Francois (Kaburimbo). Ngirango habaye kwibeshya.
    Murakoze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *