Girl in a jacket Kiyovu yasinyishije Irambona Eric wari umaze imyaka 8 muri Rayon | UMUSEKE

Kiyovu yasinyishije Irambona Eric wari umaze imyaka 8 muri Rayon 

Irambona Eric Gisa wari myugariro wa Rayon Sports ukina ku ruhande rw’ibumoso wari umaze imyaka umunani (8) muri iriya kipe yamaze gusinyira Kiyovu SC imyaka ibiri.

Irambona Eric wamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports

Irambona yazamukiye muri Rayon Sports iba mu Karere ka Nyanza, aza gutizwa muri AS Muhanga. Eric Irambona yamaze gusinyira Kiyovu SC amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.

Ni umukinnyi w’imyaka 28 ntiyagiye ikizere cyo kubona imikino ihagije n’ubwo yari kapiteni wa kabiri wa Rayon Sports yungirije Eric Rutanga Alba bakina ku mwanya umwe.

Kiyovu Sport irifuza abandi bakinnyi ba Rayon Sports barimo Kimenyi Yves ukina mu izamu,  amakuru avuga ko amaze iminsi ari mu biganiro na yo.

Ikipe yo ku Mumena yifuza kumuzana nyuma yo kubona umuterankunga akayiha amafaranga yayifashije kwiyuba.

Kiyovu SC kandi yasinyishije rutahizamu mpuzamahanga Babua Omoviare Samson ukomoka muri Nigeria imukuye muri Sunrise FC na we wari uyimazemo imyaka ine.

Kiyovu SC yongereye amasezerano abakinnyi barimo kapiteni wayo Serumogo Ally na Ishimwe Saleh.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Niba atabonega umwanya muri Rayon, yafashe icyemezo cyiza, ndizera ko muri Kiyovu azaba ari kizigenza ku mwanya we.

  • Rwose niyigendere ndabo gasenyi yacu ntakigenda andimakipe arikugura abakinyi nayo irimakimbirane

  • Irambona azahahe aronke muri Rayon Sport ntiyari agihabwa umwanya wo gukina, amahitamo ye ni sawa icyakora muri Gikundiro tuzamukumbura.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *