Kizito Mihigo akurikiranyweho ibyaha 2, ashobora gufungwa igihe kirekire - UMUSEKE
  • 22/02/2020 3:44 24

Kizito Mihigo akurikiranyweho ibyaha 2, ashobora gufungwa igihe kirekire

Umuhanzi Kizito Mihigo yongeye kuvugwa cyane kuri uyu wa kane ubwo itangazamakuru ryamenyaga ko yatawe muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko afungiye i Remera akurikiranyweho ibyaha bibiri.

Bivugwa ko Kizito Mihigo yafatiwe ahitwa ku Ruhero mu Karere ka Nyaruguru

Amakuru y’ifatwa rya Kizito Mihigo yasakaye mu itangazamakuru, inzego za Leta zibanza kuyaceceka. Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare, RIB yatangaje kuri Twitter ko Kizito Mihigo yafashwe ejo hashize (ku wa kane tariki 13 Gashyantare 2020).

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabwiye Umuseke ko Kizito Mihigo yafashwe n’abaturage mu Karere ka Nyaruguru bamushyikiriza inzego z’umutekano na zo zimuha RIB, ubu afungiye kuri Station ya Remera i Kigali.

Ati “Kizito yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika hari ibintu 4 yari kubahiriza, ariko ik’ingenzi ni uko ashatse kujya hanze y’igihugu yari kubisabira Uburenganzira Minisitiri w’Ubutabera.”

Ubu Kizito Mihigo arakekwaho ibyaha bibiri, icyo Gushaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’icyo Gutanga RUSWA.

Igihe uwahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika atubahirije ibyo asabwa, arazamburwa bikaba byagira inkurikizi yo gukora igihano yari asigaje. Kuri Kizito Mihigo wakatiwe imyaka 10 y’igifungo muri 2015 yari kuzarangiza igihano muri 2025 ariko aza kurekurwa ku mbabazi muri 2018 afunzwe imyaka ine.

Umuvugizi wa RIB avuga ko biriya byaha Kizito Mihigo akurikiranyweho igihe byamuhama, bareba igihano kinini giteganywa n’itegeko.

Kuri Twitter, mu bundi butumwa RIB yatanze yavuze ko Kizito Mihigo yari agiye kwambuka ajya i Burundi kwifatanya n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda.

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Urwishigishiye ararusoma wagirango Kizito yatewe n’abazimu nagende bamukanire urumukwiye pee. Ubwambere nari namugiriye impuhwe ariko ndebera umurengwe wica nka inzara. Buriya akumbuye za Mvungure za mageragere peeh

  • Abanyarwanda bahindutse inyamaswa ibyabaye muri 1994 nta somo byabasigiye umuntu uguhungiyeho ntabwo umutanga bariya bamutanze nomuzindi nzira baguhereza interahamwe.

  • @Patrick, abasanzwe dukunda Kizito Mihigo bya nyabyo, cyane cyane abakristu gatolika, ntabwo tuzabireka kubera ibizazane n’ibigeragezo ariho anyuramo. Inshuti nyanshuti ni itagutererana uri mu byago. Ahubwo abakimutera imijugujugu kubera impamvu za politiki baziranyeho, aho kumufasha kwiyubaka, bariho baragabanya ubwabo umubare w’abari babafitiye icyizere, ariko banongera uw’abamufitiye impuhwe. Kuki umuhanzi nk’uriya yabuzwa kurenga umupaka mukumva ari ibisanzwe, mu gihe ababimubuza bo badasiba kujya mu mahanga? Logic irimo ni iyihe ? Waba waragiriwe izihe mbabazi udashobora gusohoka mu gihugu aho idi igeze uyu munsi?
    Yezu ati: niba bagenjereje batya igiti kibisi, icyumye cyo bizakigendekera bite? (Luka 21, 31). Niba muri iki gihugu Kizito adakwiye guhabwa ubwisanzure bwo kubaho no kwishyira ukizana hari miliyoni nyinshi z’abanyarwanda zikwiye kwibaza ngo: ariko buriya twe tumurusha iki? Dore aho nibereye!

  • Mukristu nawe waravangiwe pe !
    Niba amategeko ariko abiteganya, amategeko arusha amabuye kuremera, yagombaga kubyubahiriza. Naho kumushyigikira mu mafuti ntacyo bimaze. Ahubwo niba mumukunda mwari kumugira inama akubahiriza amategeko. Ntiwitiranye rero ubwisanzure no kwica amategeko kandi ubwisanzure bwo kubuza Igihugu umudendezo niba aribwo ushaka ukwiye kongera ukabatizwa ugasubira mu murongo muzima niba uri umukirisitu.

  • @Gogo, ngaho se tubwire amategeko yishwe ayo ari yo. Umuntu ngo bamusanze ahantu yagenda nk’iminota icumi akaba ageze ku mupaka. Kandi ni mu karere avukamo. Icyaha ni ikihe? Ni irihe tegeko rimubuza kugera aho hantu? Wamurega ko ukeka ko yashakaga kwambuka umupaka atabikoze ukabitangira ibihe bimenyetso? Abaturage bavuze kuri radiyo ko yashatse kubaha ruswa, ni izihe nshingano bafite bahabwa n’amategeko Kizito yashakaga ko batuzuza cyangwa bazikora nabi? Bashinzwe gasutamo aho hantu ko nta n’ihari? Iyo batubwira ko ari inkeragutabara cyangwa abashinzwe umutekano byo byari kugira inzira. Ntimukavuge kwica amategeko mu kirere gusa, mujye mubitangira n’ingingo ziteganyijwe n’ayo mategeko.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *