Knowless muri Iwacu Muzika yahogoje ananyuzamo Reggae | UMUSEKE

Knowless muri Iwacu Muzika yahogoje ananyuzamo Reggae

Umuhanzikazi Jeanne d’Arc Ingabire Butera wamenyekanye nka Knowless, yataramiye abakunzi be mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival kuri uyu wa Gatandatu, aririmba indirimbo ze ananyuzamo ashyiramo Reggae.

Knowless yaririmbye indirimbo ze zakunzwe anashyiramo ka Reggae

Ni mu ruhererekane rw’abahanzi bagiye bataramira abakunzi babo muri iri Serukiramuco barimo Bruce Melodie, Mani Martin, Queen Cha, Riderman ns Igor Mabano.

Butera Knowless wari utahiwe, ku rubyiniro uyu muhanzikazi yafashijwe n’itsinda rya Symphony rimaze kwamamara cyane mu gufasha abahanzi mu bitaramo.

Butera Knowless yaririmbye indirimbo ze nyinyishi zakunzwe zirimo ‘Ujya Unkumbura’, ‘Blessed’, ‘Darling’ yahuriyemo na Ben Pol, ns ‘Day to day’.

Uyu muhanzikazi kandi yanyujijemo aririmba indirimbo yo mu njyana ya Reggae y’umwe mu bahanzi bakanyujijeho muri iyi njyana mu myaka yatambutse.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’indi mishinga ikomeye isanzwe izamura impano z’abana b’u Rwanda.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya kabiri, iry’umwaka ushize ryazengurutse ibice byose by’igihugu, ryasigiye ibyishimo abakunzi b’umuziki mu Rwanda kuko bagiye bibonera abahanzi batandukanye basanzwe babona kuri television cyangwa bumva kuri radio.

Ibi bitaramo byatangiye tariki 20 Kamena 2020, biba buri wa Gatandatu kugeza kuri 26 Nzeri, bikaba biteganyijwe ko bizaba inshuro 15. Umuhanzi uzaririmba mu gitaramo gikurikira amenyekana muri icyo cyumweru.

Knowless muri Iwacu Muzika

Yafashijwe n’itsinda rya Symphony ryari ryambaye ibidasanzwe

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *