Knowless, Riderman…Basoje ibitaramo bya Tour du Rwanda y’abahanzi

Yashyizweho na CHIEF EDITOR 12/08/2018 10:16 3 _

Ubwo amagare yagarukaga mu mujyi wa Kigali avuye mu karere ka Musanze nyuma yaho n’abahanzi barimo Knowless, Riderman, Dream Boys, Social Mula n’abandi bakoze igitaramo cya Tour du Rwanda y’abahanzi.

Ni igitaramo kitabiriwe n'abantu benshi kuko kwinjira byari ubuntu

Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi kuko kwinjira byari ubuntu

Ibyo bitaramo nabyo byiswe Tour du Rwanda byaraye bisorejwe mu mujyi wa Kigali. Uyu mwaka habayeho bibiri icya mbere cyari mu karere ka Musanze.

Icyaraye kibereye mu mujyi wa Kigali muri Parking y’inyubako ya CHIC kitabiriwe n’ abantu benshi dore ko kwinjira byari ubuntu.

Cyatangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’ umugoroba, habanza abana babyina imbyino za Kinyarwanda.

Nyuma yabo bana hakurikiyeho umuhanzi Igor Mabano wigisha umuziki ku ishuri rya muzika i Muhanga watunguye benshi mu ndirimbo ye ‘Iyo utegereza kuko bamwe bari bayizi ariko batazi nyirayo.

Nyuma ya Igor hagiyeho itsinda ry’abahanzi banyuranye bavuye muri USA no mu Bufaransa nabo berekana ubuhanga mu muziki wa Live.

Social Mula niwe wakurikiye abo ba Nyamerika ahera ku ndirimbo yitwa ‘Abanyakigali’. Yaririmbye n’ izindi ndirimbo ze zirimo ‘Superstar’, ‘Umuturanyi’, n’ izindi.

Nyuma ye hakurikiye ho itsinda rya Dream Boys ryaje ririkumwe n’ ababyinnyi baryo nabo bashimishije abantu.

Iri tsinda rigizwe na Platini na TMC ryaririmbye zimwe mu ndirimbo zabo nka ‘Mumutashye’,’Isano’,’Bucece’ n’ izindi zanyuze abafana babo.

Dream Boys yakurikiwe na Butera Knowless, we yabanje guhamagara abafana be b’abasore ngo baze babyinane indirimbo ‘Nkoraho’. Mu minota igera kuri 25 yakoze yishimiwe cyane.

Knowless yaretse abafana be bamukoraho cyane

Knowless yaretse abafana be bamukoraho cyane

Umuhanzi waririmbye bwa nyuma ni umuraperi Riderman we yakoze izirimo ‘Bombori Bombori’, ‘Inyuguti ya R’, ‘Cugusa’ n’ izindi agashimisha abafana benshi bitabiriye iki gitaramo.

Mbere y’uko Riderman ava ku rubyiniro yahamagaye abahanzi bavuye muri Amerika na Igor Mabano baririmbana indirimbo bakoranye irimo ubutumwa bukangurira abantu kwirinda indwara zandura banarushaho kwipimisha ngo bamenye aho ubuzima bwabo buhagaze.

Igor Mabano abenshi bari bazi indirimbo ye ariko we bataramubona

Igor Mabano abenshi bari bazi indirimbo ye ariko we bataramubona

Aba bana berekanye ubuhanga mu mbyino za Kinyarwanda

Aba bana berekanye ubuhanga mu mbyino za Kinyarwanda

Abakunzi ba muzika bitegereza aba bana

Abakunzi ba muzika bitegereza aba bana

Soacial Mula umuhanzi w'ijwi ryiza n'ubuhanga mu kwandika indirimbo ze

Soacial Mula umuhanzi w’ijwi ryiza n’ubuhanga mu kwandika indirimbo ze

Abafana bamwishimiye cyane

Abafana bamwishimiye cyane

Abahanzi bo mu mahanga n'abo mu Rwanda bari kumwe bahawe umwanya

Abahanzi bo mu mahanga n’abo mu Rwanda bari kumwe bahawe umwanya

Umuturanyi ya Social Mula yaryoheye benshi

Umuturanyi ya Social Mula yaryoheye benshi

Ibyishimo byari byose no ku bera kubera muzika

Ibyishimo byari byose no ku bera kubera muzika

Knowless imbere y'abafana

Knowless imbere y’abafana

Knowless yeretse abafana ko akiri umuhanzi ukomeye

Knowless yeretse abafana ko akiri umuhanzi ukomeye

Uyu mugore yashimishije abafana abyina indirimbo za Knowless

Uyu mugore yashimishije abafana abyina indirimbo za Knowless

Ifoto y'abamufashije hamwe na DJ Bisoso imbere

Ifoto y’abamufashije hamwe na DJ Bisoso imbere

Knowless aracyafite abafana benshi

Knowless aracyafite abafana benshi

TMC na Platini bagize Dream Boys bashimishije abafana benshi nabo mu ndirimbo zabo

TMC na Platini bagize Dream Boys bashimishije abafana benshi nabo mu ndirimbo zabo

MC Sylvie na we yerekanye ko azi kuyobora ibitaramo

MC Sylvie na we yerekanye ko azi kuyobora ibitaramo

Uyu muzungu yasanze Dream Boys ku rubyiniro barabyinana

Uyu muzungu yasanze Dream Boys ku rubyiniro barabyinana

Riderman niwe waririmbye bwa nyuma buri gihe abafana baba biteguye ko 'abatwika' na nimugoroba byari uko

Riderman niwe waririmbye bwa nyuma buri gihe abafana baba biteguye ko ‘abatwika’ na nimugoroba byari uko

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

3 _

Mab 12/08/2018 14:26 - 2018/08/12 at 2:26 PM

Knowles umuhanzi ukomeye 😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂 ahwiiii Rwanda we

Reply
ukuri 13/08/2018 10:02 - 2018/08/13 at 10:02 AM

Uyu mugore rwose Knowless ni umuhanga bitavugwa azi gukora umuziki we cyane kdi akamenya kuwubyaza umusaruro

Reply
Zawadi 13/08/2018 11:07 - 2018/08/13 at 11:07 AM

Umugore wanjye ntabwo yakwirirwa ajabatwa na za mayibob. Nashaka frw ahagije nkamutunga ku buryo atajya kwirirwa yiyandaritse ku karubanda asize uruhinja muri berceaux. Sha umuziki wakunaniye niba utangiye kwemeza abafana ariko uko bagukozeho, uretse ko n’ubundi ntawo wigeze, ni promotion gusa.

Reply

Tanga igitekerezo