Kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money byabaye ubuntu mu gihe cy’amezi 3 - UMUSEKE
  • 28/03/2020 10:58 48

Kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money byabaye ubuntu mu gihe cy’amezi 3

Mu rwego rwo kwirinda guhanahana amafaranga mu ntoki nka bumwe mu buryo bushobora gutiza umurindi ikwirakwira rya Coronavirus, kuva ejo ku wa Gatanu, kohererezanya amafaranga no kwishyurana hifashishijwe Telephone nk’uburyo bwa Mobile Money bizaba ari ubuntu mu gihe cy’iminsi 90 iri imbere.

Kuva ejo kwishyurana hakoreshejwe uburyo bwa MoMo bizaba ari ubuntu

Itangazo rya Banki Nkuru y’u Rwanda, rivuga ko mu rwego rwo gukomeza kwirinda COVID-19 kuvana amafaranga kuri banki uyoherereza kuri telephone yawe ndetse mo kuyavana kuri telephone yawe uyoherereza undi nta kiguzi bizajya bisaba mu gihe cy’amezi atatu ari imbere.

Banki nkuru y’igihugu yavuze ko guhera kuri uyu wa gatanu abantu batangira kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone cyangwa ikoranabuhanga rikoreshwa n’amabanki batishyujwe ikiguzi cya serivise.

BNR ivuga ko  nta kiguzi kizongera gucibwa abantu bahererekanya amafaranga  bakoresheje uburyo bwa Mobile Moneny, nta kiguzi gicibwa umucuruzi mu gihe yishyura akoresheje imiyoboro y’ibigo by’itumanaho.

Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yavuze ko igipimo ntarengwa cy’amafaranga yohererezwa hakoreshejwe imiyoboro y’ibigo by’itumanaho (Mobile Money) cyongerewe kiva ku bihumbi maganatanu (500 000 Frw) gishyirwa kuri miliyoni imwe na maganatanu (1 500 000 Frw).

Ibi kandi bivuze ko byorohejwe  kuba umuntu yakura amafaranga kuri konti ye ya banki akayashyiora kuri telephone nta kiguzi aciwe.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’itumanaho MTN-Rwanda, Mitwa Ng’ambi yavuze ko ibi byakozwe muri gahunda yo korohereza abantu  kugabanya gukora ku note n’ibiceri mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo COVDI-19.

MTN ivuga ko abantu bashishikarizwa kugabanya gukomeza guhererekanya amafaranga mu ntoki  ahubwo bakishyurana hakoreshejwe telephone igendanwa.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Burya MTN ifite akagufu. Ijambo Mobile money rimaze gusimbura neza neza Mobile banking!!!! Niba nkurikira neza Mobile money ni product ya MTN, nkuko hari Airtel-money na Tigo cash ku zindi companies. Ibi byose bikaba bigize uburyo bwa MOBILE BANKING.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *