Konsa neza abana byagabanyije imfu zabo – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Konsa neza abana byagabanyije imfu zabo

Umuryango ushinzwe kurengera abana Save the children washyize ahagaragara icyegeranyo kivuga ko u Rwanda ruyoboye ibihugu byinshi mu konsa abana neza, ibi bikaba byaratumye habaho n’igabanuka ry’umubare w’abana bapfa bazize imirire mibi.

Konsa umwana amezi atandatu byibuze bimurinda indwara (photo Internet)

Konsa umwana amezi atandatu byibuze bimurinda indwara (photo Internet)

Icyegeranyo cya Save the Children cyasohotse kuri uyu wa 2 Kanama kigaragaza ko abana 95 ku ijana bashobora kubaho neza igihe bonse nibura mu isaha imwe bakimara kuvuka.

Iyi raporo igaragaza neza ko umwana wonse akivuka agira intungamubiri zihagije ndetse n’ubudahangarwa bw’umubiri we dore ko amashereka yonswe muri iki gihe aba afite intungamubiri nyinshi.

Raporo ya Save the Children inagaragaza ko umwana wonse akivuka umubiri we ugira ubuhangarwa bwo guhangana n’uburwayi ubwo aribwo bwose, ibi biha umwana amahirwe yikubye inshuro eshatu yo kubaho neza.

Save the Children igira inama ababyeyi yo konsa umwana byibize amezi atandatu.

Konsa umwana kugera ku gihe cy’amezi atandatu bituma umwana agira imikurire myiza bikamurinda gufatwa n’indwara zimwe na zimwe zica, y’ibihaha, no gucibwamo.

Imibare yashyizwe ahagaragara mu bijyanye n’uko konsa abana mu bihugu by’Africa y’iburasirazuba bihagaze u Rwanda rufite amanota 85% , Kenya gifite 32%, Uburundi bufite 69%, Uganda ifite 62%, Ethiopie ifite 52% mu gihe Tanzania ifite 50%.

Uyu muryango Save the Children watangaje mu cyegeranyo cyawo ko abana miliyoni 30 bapfa, abagera kuri miliyoni 3,1 buri mwaka bapfa bazize imirire mibi.

Martin Tite

UMUSEKE.RW

 

%d bloggers like this: