Ku bwanjye imbere y’icyaha nta gifi kinini kibaho, umunyacyaha ntagira intege -Mme Nirere/Umuvunyi Mukuru | UMUSEKE

Ku bwanjye imbere y’icyaha nta gifi kinini kibaho, umunyacyaha ntagira intege -Mme Nirere/Umuvunyi Mukuru

Umuvunyi Mukuru Mushya, Mme Nirere Madeleine yakoranye ihererekanyabubasha n’Umuvunyi ucyuye igihe, Anastase Murekezi, Umuvunyi mushya yavuze ko imbere y’icyaha nta we itegeko ridahana hatitawe ku ntera ariho.

Umuvunyi ucyuye igihe Anastase Murekezi ahererekanya ububasha na Mme Nirere Madeleine wamusimbuye

Nirere Madeleine yagize ati “Imbere y’icyaha nta gifi kini kibaho jye niko mbyumva. Imbere y’icyaha nta gifi kini kibaho nta gifi gitoya, umuntu wese ukora icyaha burya aba yagiye munsi y’itegeko, agomba kwitegura kwemera icyaha yakoze akagihanirwa, umunyacyaha aba yacishijwe bugufi.”

Avuga ko amategeko asobanutse kandi icyaha cya Ruswa kikaba kidasaza, ikindi ngo amategeko ahana umuntu bitewe n’uko hari ibimeneysto.

Mme Nirere avuga ko ufite umutungo yabonye muri ruswa igihe cyose byagaragaye yakurikiranwa, ati “icyo bivuze ni uko uwo mutungo ari uwa rubanda.”

Avuga ko ibihano byakajijwe bityo ngo buri wese akwiye gutinya ruswa.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko azagendera cyane ku mpanuro umukuru w’Igihugu yamuhaye zo kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera.

Yanavuze ko abaturage bakwiye kugira uruhare rufatika mu guhangana na Ruswa agaragaza ko Urwego rw’Umuvunyi rwisunze amategeko ruzahangana n’abantu bigwizaho imitungo badashobora gusobanura inkomoko yawo.

Yasabye abanyarwanda gutanga amakuru kuri ruswa bakoresheje umurongo 199 no kohereza ubutumwa bugufi kuri 1990.

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ngo nta gifi kinini kibaho??? Nubwo mwize amategeko,nimwe ba mbere muyahonyora.Urugero,ku isi yose haba itegeko rivuga ko “abantu bose bareshya imbere y’amategeko”.Nyamara barangiza bagashyiraho Immunity ku bategetsi (ubudahangarwa).Ambassador,Depite,president,etc…,bakora icyaha ntibahanwe.
    Abantu bazareshya n’akarengane baveho,umunsi Imana izashyiraho ubutegetsi bwayo ku munsi wa nyuma.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga Imana tuyisaba ngo izane ubwo butegetsi bwayo.Buli munsi dusenga tubwira Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).Gutinda siko guhera.Imana igira Calendar yayo ikoreraho.

  • Umuvunyi mukuru nako Umurinzi mukuru w’ibifi binini!!! Uwapfuye yarihuse atarebye iyi miyoborere myiza!

  • Ohahahahahahahahahahah uhuhhuhhuhahahahhohohoho ahwiiiiiiiiiiiiiiiii imbavu weeeee ngo ngwikiiiiiiiiiii ahahahahahahh ngo nta biki binini bibaho?????????????????????

  • Ngo ku bwa we nta bifi binini bibaho? Haaaaaaaaaaaahahahaha hiiiiiiiiihiiiiihuuuuuuuhuhuhuhhehehehehehhhhhooooohohoho ayi weeee imbavu we, umutwe we, ayi bambe weee. Nari mpeze umwuka. Mwasetsa n,uvuye guta nyina.

  • Ibifi binini bibaho.Kuko uketsweho ruswa ya 3000frws aburana afunze,uwa 500.000frws akaburana ataha.

  • La raison du plus fort est toujour la meilleure . Ntacyo wumvamo sha!!!!
    nawe uti Ibifi binini ntibibaho. Uzapime se! Ntuzamenya …….

  • Nawe avuze ko kubwe ariko abibona ntabwo avuze ko ariko biri! Wowe wahabwa biriya bifaranga n’ibyubahiro ukabasha kureba neza! Ko uhita wambara lunette zibona utuntu duto gusa!
    Ngaho umunyonzi waranze ruswa ya 1000 ngo batamutwarira igare,
    ngaho umupolisi wakiriye 10.000 mu muhanda,
    ngaho umuturage waranze ruswa ya 25.000 ngo yiyubakire kuko ibyangombwa asabwa atapfa abibonye,…..
    Aliko wajya kumva ukumva ngo raporo y’umuvunyi umwaka X ngo leta yibwe miliyari 3, ukibaza ukuntu 1000 + 10000, bigera bikabyara miliyari 3, ugasanga abanyarwanda nka 85% bashobora kuba batunzwe na ruswa.
    Ubwo rero mumureke yivugire kuko ururimi ni inyama yigenga ?%.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *