Ku bw’igitangaza Polisi yarokoye 7 bari mu kaga mu kiyaga cya Kivu | UMUSEKE

Ku bw’igitangaza Polisi yarokoye 7 bari mu kaga mu kiyaga cya Kivu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu ijoro ryo kuri uyu Mbere  tariki ya 19 Nyakanga ahagana saa saba, Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi barohoye abantu 7 bari bavuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bagiye mu Karere ka Rubavu mu isoko rya Nyamyumba.

Aba bantu barokowe n’uko utwaye ubwato yarwanye n’uko telefoni itagwa mu mazi ahamagara inshuti na yo itabaza Polisi

Nzabahimana Elia w’imyaka 33 ni we wari utwaye ubwato bwarimo abo bantu 7, yavuze ko bahagurutse ku cyambu kiri mu Murenge wa Boneza ku isaha ya saa yine n’iminota 15 za nijoro bajyanye ibicuruzwa by’ibiribwa mu Karere ka Rubavu mu isoko rya Nyamyumba.

Bagize ikibazo hagati mu kiyaga cya Kivu bamaze amasaha atatu bagenda.

Yagize ati ”Twageze mu mazi hagati haza umuyaga mwinshi uzamura amazi menshi yuzura mu bwato buribirindura. Moteri yahise izima, ariko nagerageje kuramira telefoni mpamagara inshuti yanjye impamagarira Polisi. Ntabwo byatwaye iminota 10 Polisi yahise ihagera iradutabara, nta muntu wagize icyo aba kuko bose bari bambaye amakote ababuza kurohama (life Jacket).”

Nzabahimana yashimiye Polisi y’u Rwanda yahise ibatabara kuko iyo itinda ibibazo byari kuvuka ndetse hakagira abahaburira ubuzima. Yanashimiye inshuti ye yihutiye kubatabariza Polisi muri iryo joro.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yashimiye uwari utwaye ubwato wahise atabaza Polisi hakiri kare na yo ikabasha kubatabarira ku gihe.

Yongeye kwibutsa abantu bakora ingendo banyuze mu kiyaga cya Kivu ko bagomba kwitonda muri iki gihe cy’impeshyi kuko harimo umuhengeri mwinshi kubera umuyaga.

Yagize ati ”Muri ibi bihe turimo by’izuba ryinshi (Iki) mu kiyaga cya Kivu harimo umuyaga mwinshi bigatuma hahora umuhengeri amasaha yose. Abaturage rero usanga bakoresha amato ya gakondo akoze mu biti adafite imbaraga zo guhangana n’uwo muhengeri ari na byo byabaye kuri bariya baturage.”

ACP Mwesigye yakomeje akangurira abatwara abantu mu bwato ndetse n’abagenzi kujya bambara amakoti yabugenewe atuma batarohama kuko na byo biri mu byatumye batabarwa nta kibazo bagize. Yanabasabye kujya bakora ingendo habona.

Ati ”Niyo waba uzi koga ni ngombwa ko mbere yo kujya mu bwato wambara ikoti ryabugenewe (life jacket) kuko rifasha gukomeza kureremba iyo habaye impanuka, rinakurinda kugira imbeho ndetse rikakurinda kuba wakomereka. Tunabagira inama yo kujya bakora ingendo habona kumwanywa kugira  ngo gutabarwa byoroshye kandi bakabanza gusuzuma ko ubwato bumeze neza.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi yibukije abantu kujya batunga nimero za telefoni za Polisi bakwifashisha igihe bahuye n’ikibazo bari mu mazi. Izo nimero ni: 110; cyangwa 0788 311 545 cyangwa bakaba bahamagara 112.

Abakoze impanuka Polisi yahise ibatwara mu bwato bwayo ibageza ku nkombe ahitwa i Kigufi mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba.

Bose nta n’umwe wagize icyo aba cyatuma ajya kwa muganga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Polisi yatabaye byihuse cyane mu minota 10 yari ibagezeho
Ubwato bwarimo abantu 7

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *