Ku Irembo, ibyangombwa byose umuntu azajya abibona atavuye aho ari - UMUSEKE
  • 06/04/2020 5:13 37

Ku Irembo, ibyangombwa byose umuntu azajya abibona atavuye aho ari

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko ikoranabuhanga rigiye kurandura ibibazo by’imitangire mibi ya serivisi yakunze kuvugwa mu nzego za Leta kuko uburyo bwa Irembo bwongerewe ubushobozi ubu bugiye kujya bufasha umuturage kuzibona 100% atiriwe ava aho ari.

Inzego zivuga ko ubu buryo bwitezweho impinduka

Ikoranabuhanga rya Irembo ryifashishwa mu mu gutanga serivisi za Leta, ryashyizwe ku kiciro kisumbuyeho cya 2.O ku buryo ubu serivisi zabonekagaho zizajya ziba zuzuye aho kujya ku rwego runaka kugira ngo ubone icyangombwa.

Minisitiri Shyaka ati “Irembo 2.O serivise abaturage bakeneye bagiye kujya bazihabwa 100% nta rundi rugendo bibasabye kongeraho.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu  Prof Shyaka Anastase avuga ko ubu buryo bugiye kuvuna amaguru abaturage ntibazongere gusiragira mu nzego za Leta bajya kwaka Serivisi ahubwo bakazaka batavuye aho bari bakoresheje iri koranabuganga rinakoresha Telephone zigezweho.

Avuga ko hari n’ibyangombwa byasazaga ku buryo byatumaga umuturage ahora asiragira mu nzego ajya kubisaba ariko ko ubu azajya yaka icyangombwa rimwe kikaguma kuri iri koranabuhanga.

Ati “Nk’icyangobwa cy’uko wapfushije umuntu  nyuma y’amezi atatu wakeneraga kugikoresha bati genda ‘uzane ikindi iki cyarashaje’ kandi umuntu ntiyazutse ugasanga bibaye agasupu.”

Iri koranabuhanga rya Irembo rivuguruye, ubu hari kubonekaho serivisi 22 muri 98 zisanzweho, ariko mu mezi atanu zose zizaba ziriho kandi abazikenera bahita bazibona 100% batiriwe bava aho bari nk’uko byari bisanzwe.

Umuyobozi wa Irembo, Keza Faith avuga ko uburyo bwari busanzweho bwa Irembo 1.O butoroherezaga abanyarwanda kubona ibyangombwa bifuzaga kuko babanzaga kubyaka ku rubuga ariko ibyangombwa bakajya kubifata ku biro by’urwego runaka.

Yagize ati “Icyo turi kugerageza gukora  ni ugufasha umuturage ngo areke gukomeza gusiragizwa mu nzira, ikindi Irembo rishya rizaba rifite amakuru yose ku banyarwanda, service zose ushaka tuziguhe utiriwe ushaka  ibindi bintu.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula avuga ko iri koranabuhanga rizatuma nta muturage ujya ku karere cyangwa ku murenge kwaka icyangombwa.

Ati “Uyu munsi hari serivise umuturage yakeneraga akaba yajya kuyishaka ku karere  undi na we akaba yahitamo gukoresha irembo bose basaba serivise zimwe, hatekerejwe uko iminsi igenda yicuma uburyo hagabanywa umubare w’abaturage bajya gushaka serivise za leta mu buryo bwari busanzwe bwo gutanga impampuro n’ikifuzo cyawe ukajya ujya kwibutsa no kureba ko byarangiye.”

Mu minsi ishize hatangiye ubukangurambaga bwo gufasha buri rugo gutunga telephone igezweho izwi nka ‘Smart Phone’ muri gahunda yiswe ‘Connect Rwanda’.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe na Perezida Paul Kagame ubwo yitangaga telephone 1 500, bwanayobotswe n’abandi batandukanye n’ibigo binyuranye ubu hakaba hamaze kuboneka Telephone zigera mu bihumbi 40 zizatangira gutangwa ejo.

Izi Smart Phones zizafasha abaturage kubona serivisi zitangwa n’inzego za Leta batiriwe bava mu rugo ahubwo bakazibona bakoresheje ubu buryo bwa Irembo ubu bwongerewe ubushobozi.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mwongere Imbaraga za systeme yanyu mureke kuguruka mutaramera amababa.

  • Prof shyaka murakoze kutworohereza service ariko kandi service muzinoze birushijeho rwose nkubu kuva ejo ndigusaba icyemezo cy’imibanire y’abashingiranwe ntibikora ahubwo natangajwe no guhamagara kuri numero mwaduhaye unyitabwe ati iyo service ntayo dufite kw’irembo ahita ankupa gusa izindi service nisawa .murakoze

  • Ni byiza rwose! Ni muduhe iyo link.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *