Ku kibuga kitarimo abafana, Rayon Sports yanganyije na Gicumbi 1-1 - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:02 58

Ku kibuga kitarimo abafana, Rayon Sports yanganyije na Gicumbi 1-1

Gicumbi FC yanganyije na Rayon Sports, umukino wabonetsemo amakarita abiri atukura. Ni umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona, Rayon Sports yari yakiriye Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali nta mufana n’umwe uhari.

Umukino wabaye nta bafana, gusa bamwe bagerageje kuwureba buriye igiti

Amabwiriza y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), avuga ko nta bafana bemerewe kureba imikino kuri za Stade nyuma y’uko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus, icyorezo cyugarije isi muri rusange.

Ku isaha ya saa kenda umukino watangiye Rayon Sports ishaka igitego. Ku munota wa 26′ Michael Sarpong  yasigarenye n’umunyezamu ashatse gucenga umuzamu umupira uramusiga.

Sarpong yahise avunika asimburwa na  Nshimiyimana Amran.

Iminota 45′ yarangiye umusifuzi yongeraho iminota itatu, ku wa gatatu w’inyongera Gicumbi itsinda igitego ku mupira w’umuterekano watewe na Nzitonda Eric urabanza ukubita umutambiko w’izamu uhurirana na Kimenyi Yves umunyezamu wa Rayon Sports awusunikira mu izamu rye, biba Gicumbi 1-0 bwa Rayon.

Igice cya mbere cyarangiye Gicumbi FC iri imbere 1-0.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 52′ Gasongo Jean Pierre wa Gicumbi FC yahawe ikarita y’umuhondo ya Kabiri nyuma yo gusunikana na Kimenyi Yves urindira Rayon wari ugiye gutanga umupira imbere.

Gasongo wari ufite iyindi karita yahise yerekwa ikarita y’umutuku ava mu kibuga.

Nyuma y’uko Gicumbi ibonye ikarita y’umutuku bakoze impinduka bakuramo abakinnyi batatu bashyiramo abandi, naho Rayon Sports Ishyira Rugwiro Herve ukina inyuma mu basatira izamu.

Rayon Sports yagerageje uburyo butatu bwashoboraga kuvamo igitego ariko umuzamu Mbarushimana Emile wa Gicumbi FC akitwara neza.

Ku munota wa 95′ Sugira Erinest yatsinze igitego cya Rayon Sports kitishimiwe n’abakinnyi ba Gicumbi FC bavuga ko yakoreye ikosa umunyezamu wabo mbere yo kugitsinda ariko kiremerwa.

Shabani wa Gicumbi yeretse ikarita y’umutuku nyuma yo guhirika umusifuzi.

Umukino warangiye Rayon Sports inganyije na Gicumbi FC 1-1.

 

Abakinnyi babanje mu kibuga

Gicumbi FC: Mbarushimana Emile, Nzitonda Eric, Muhumure Omar, Harerimana Fidel

Simwanza Emmanuel, Rwigema Yves, Ndacyayisenga Ally, Magumba Farouk, Shabani, Gasongo Jean Pierre, Bruno Alain Bati na Uwimana Emmanuel.

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Ndizeye Samuel, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu, Niyonzima Ally, Mugheni Kakue Fabrice, Mugisha Gilbert, Sarpong Micheal, Sugira Ernest na Sekamana Maxime.

Uko imikino yagenze kuri uyu wa Gatandatu:

HeroesFC 2-2 SunriseFC
Mukura 2-1 Bugesera FC
MusanzeFC 0-0 Gasogi United
Rayon Sports FC 1-1 Gicumbi FC

 

Uko iteganyijwe ku Cyumweru tariki 15, Werurwe, 2020:

Espoir FC vs APR FC(3:00PM, Rusizi Stadium)
SC Kiyovu vs AS Kigali(3:00PM, Mumena Stadium)
AS Muhanga vs Marines FC(3:00PM, Muhanga Stadium)
Police FC vs Etincelles FC (3:00 PM, Kigali Stadium

Gicumbi FC yambaye umuhondo yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 16
Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kabiri igira amanota 51 irushwa atandatu na APR FC izakina ejo
Ni akazi gakomeye kuri Gicumbi FC yanganyije na Rayon Sports ya kabiri ku rutonde

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • UBUZIMA burimo guhagarara ku isi hose kubera Coronavirus.Indwara z’ibyorezo zidasanzwe,Yesu yari yarabihanuye ko bizabaho mu minsi y’imperuka.Yesu kandi yahanuye yuko mu minsi y’imperuka abantu bazagira ubwoba bw’ibintu bizaba birimo kubera ku isi.Bisome muli Luka 21 umurongo wa 26.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho “umunsi w’imperuka” nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

  • SEZIKEYE we….!!. Ibyose bihuriye he n’umukino wahuje GICUMBI na Rayon bakanganya 1-1 ?!

    Ngaye modérateur wahitishije igitekerezo cyawe kidahuye n’inkuru.
    Ashobora kuba nawe ari umuyehova wawundi ujya yiyita MUNYEMANA. hano !

    • @ Bingo,umenya utazi gusesengura inkuru neza.Uribaza ngo “Ibyo yavuze bihuriye he n’umukino wahuje GICUMBI na Rayon bakanganya 1-1 ?”.Aho bihuriye,nuko Coronavirus yatumye abafana batinjira muli stade.Ikindi Sezikeye yavuze,nuko Yesu yahanuye ko mu minsi y’imperuka hazabaho indwara z’ibyorezo.Ibyo bitwibutsa ko tugomba gushaka Imana dushyizeho umwete.Niba wowe ntacyo bikubwiye,twebwe birakitubwiye kandi turashimira Sezikeye watwibukije gushaka Imana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *