Ku mbuga nkoranyambaga barantuka nkabasubiza neza, sinakuka inabi abana – Museveni – UMUSEKE
  • 29/09/2020 12:41 42

Ku mbuga nkoranyambaga barantuka nkabasubiza neza, sinakuka inabi abana – Museveni

Perezida Yoweri Museveni yavuze ko ahura n’akazi gakomeye ku mbuga nkoranyambaga, abakiri bato ngo baramwibasira ariko yabonye ikibashobora ari ukubabwira amagombo meza yubaka bakumva atarwanye na bo.

Perezida Museveni avuga ko akunda kwibasirwa cyane n’abato bakoresha imbuga nkoranyambaga

Mu butumwa buriho na Video yanyujije kuri Facebook ye, Perezida Museveni yagize ati “Ndaganira n’abakiri bato hano, bamwe muri bo barantuka ariko sinshobora kurwana na bo kugira ngo mbatsinde. Ntabwo dukwiye gushyamirana hagati yanjye na bo.”

Muri Video, Perezida Museveni avuga ko abantu bo ku mbuga nkoranyambaga bamutuka ngo ntacyo ashoboye (stupid).

Ati “Ndabasubiza ngo ntacyo nshoboye ariko ngenda n’amaguru yange nkagera mu rugo. Kuko bambwiye nanjye ndababwira, ntabwo ngomba kurwana n’aba bana kugira ngo mbatsinde, niba ari 10 bari bavugiye rimwe hasigara 6, abandi bane bakavuga ngo Umusaza avuze ijambo ryiza.”

Museveni akomeza avuga ko ba bandi 6 basigaye, bongera kumubwira andi magambo, ngo “ariko urajya iwawe ryari?”

Nabwo Museveni ngo nta nabi abagirira, ati “Ni byo iwange ndahafite nshobora kujyayo ariko icya mbere ni ni ugukemura ibibazo biri muri Uganda bishingiye ku moko, kunga Ibihugu by’Akarere ka Africa y’Iburasirazuba kuko murayikeneye, muyikeneye ngo mubone isukari, mugurishe amata, mugurishe ikawa, mubanze mukore ibibareba jye nta kibazo mfite nakoreye urugo nshobora kujyamo.”

Ubwo muri ba bandi 6 ngo usanga abasigaye ari 4, bityo akabwira abayobozi ko nta mpamvu yo gukoresha inabi ku bantu nka bariya, ngo icyo bakeneye ni amagambo yo abacengera bakumva ibyo babwiwe.

Muri Uganda hazaba amatora ya Perezida hagati ya tariki 10 Mutarama na tariki ya 8 Gashyantare 2021, abahanganye cyane ni Perezida Museveni uri ku butegetsi kuva mu 1986 na Bobi Wine w’imyaka 38 ushaka iyi ntebe ya Perezida.

Perezida Museveni amaze iminsi yumvikana avuga kuri bimwe mu bibazo igihugu ke gifite, harimo n’icy’amoko aho ashinjwa kuba Umunyarwanda, we akabihakana avuga ko nta sano na mba afitanye na bo.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko mwibuke ko na his excellency Kagame nawe yasabye Supreme Court gukuraho itegeko ryahanaga abantu bamutuka.

  • gutukana ntabwo aribyiza biragayitse rwose ababikora bigaye kabisa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *