Ku myaka 21 Sibomana Patrick wa APR FC yatangaje itariki y’ubukwe – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Ku myaka 21 Sibomana Patrick wa APR FC yatangaje itariki y’ubukwe

Rutahizamu wa APR FC Patrick Sibomana bita Pappy yamaze gutangaza itariki yo gushing urugo n’umukunzi we Uwase Housnat Soultan bamaze imyaka itanu bakundana.

Sibomana bita Papy w'imyaka 21 agiye kurushinga

Sibomana bita Papy w’imyaka 21 agiye kurushinga

Kuwa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 nibwo Sibomana Patrick Papy azashinga urugo mu birori by’ubukwe, nyuma yo kwemererwa n’umukunzi we ko babana muri Mutarama uyu mwaka.

Uyu musore wavutse tariki 15 Ukwakira 1996 yatangaje itariki azakoraho ubukwe na Uwase Housnat Soultan batangiye gukundana bahuriye mu kigo bigagaho (APE Rugunga) muri 2011 ubwo bigaga mu kiciro rusange.

Sibomana yabwiye Umuseke ko yishimira cyane uyu mukunzi we, kandi abona hari hageze ngo bambikane impeta babane akaramata.

Yagize ati: “Imyaka itanu mu rukundo si ubusa. Twanyuze mu bihe bitandukanye kandi bisiga amasomo menshi. Housnat ni umukobwa utandukanye n’abandi. Si umukunzi wanjye gusa yambereye umujyanama mwiza. Ntekereza ko igihe cyari iki ngo dufate icyemezo cyo kubana. Kuko ari umuntu unzi akanamenya akazi kanjye, azanshyigikira muri byose kandi nzakomeza gutera imbere ndi kumwe na we.”

Uyu musore w’imyaka 21 agiye kugera ikirenge mucya bagenzi be bakinana muri APR FC bashinze urugo muri uyu mwaka w’imikino nka; Herve Rugwiro, Innocent Habyarimana na Imran Nshimiyimana.

Ubu bukwe buzaba habura iminsi itatu ngo APR FC ikine na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’.

Sibomana Patrick yemerewe kubana n'umukunzi we mu ntangiriro z'uyu mwaka

Sibomana Patrick yemerewe kubana n’umukunzi we mu ntangiriro z’uyu mwaka

Kuko bamaze igihe bakundana ngo amuzi neza bizatuma amufasha gukomeza gutera imbere mu mupira w'amaguru

Kuko bamaze igihe bakundana ngo amuzi neza bizatuma amufasha gukomeza gutera imbere mu mupira w’amaguru

Ubukwe buzataha muri Gicurasi

Ubukwe buzataha muri Gicurasi

Roben NGABO

UMUSEKE

8 Comments

  1. Kiki

    April 20, 2017 at 5:26 pm

    Wamutwitse inda abakinnyi ntimuhusha shyirumwana murugo

  2. Mucyo

    April 21, 2017 at 12:50 am

    Ikipe yabaye iyo kurongoreramo gusa ndakeee,,

  3. Bahizi

    April 21, 2017 at 7:20 am

    Ariko muzageza ryari kubeshya imyaka mufite koko? 21!!!!??? Hahaaaaaaa ndumiwe koko

  4. Nice

    April 21, 2017 at 8:51 am

    APR nta musiribateri usigayemo pe

  5. Me

    April 21, 2017 at 12:23 pm

    We are proud of you papy muzagire urugo ruhire imana izabubakire ibahe hungu na kobwa

  6. aimable

    April 23, 2017 at 7:37 am

    courage musore wacu kd muzagire urugo ruhire

  7. Sasa

    April 29, 2017 at 1:30 pm

    congratulation #Houspy!

  8. Ndogo francis

    May 25, 2017 at 10:36 am

    papy wish you all the best with your family ?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock