Ku ngingo yo kwigishwa Icyongereza, umumotari ati “Nta kizere ko bizamara kabiri” | UMUSEKE

Ku ngingo yo kwigishwa Icyongereza, umumotari ati “Nta kizere ko bizamara kabiri”

Nyuma yo gutangarizwa ko bagiye kwigishwa Icyongereza cyo kuzakoresha bakira abazaza kwitabira Inama y’ibihugu bikoresha Icyongereza n’ibyakolonijwe nabwo, umwe mu bamotari yabwiye Umuseke ko afite impungege ko bitazaramba. Avuga ko ngo bishoboka ko ari uburyo bwo kubarya amafaranga.

Muvara Valens avuga ko gahunda yo kwiga Icyongereza ari nziza agasaba ko bitazaba amasigarakicaro

Mu nama yahuje abamotari bo mu mugi wa Kigali yabereye kuri Stade  ya Kigali i Nyamirambo, umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari witwa  Daniel Ngarambe yavuze ko batangije ishuri ryo guhugura abamotari bakamenya Icyongereza k’ibanze kizabafasha kwakira abanyamahanga batumva Ikinyarwanda.

Umumotari witwa Muvara Valens ukorera mu Karere ka Nyarugenge avuga ko kiriya gitekerezo nigishyirwa mu bikorwa bizaba ari byiza haba ku mumotari ndetse no ku gihugu.

Ngo bizatuma umumotari agira ubumenyi runaka  mu rurimi rw’amahanga, abone abakiliya biyongera ku Banyarwanda kandi byinjirize no mu kigega cya Leta.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko atakwizera neza ko iriya myigire izakorwa kuko ngo hari byinshi bagiye basezeranywa ariko bikaba ‘amasigarakicaro.’

Ati: “Erega iyi gahunda bavuga imaze umwaka nyumva ariko nta muntu n’umwe numvise ngo ari kwiga Icyongereza. Kuba bavuga ko uziyandikisha azajya yishyura Frw 3500 akiga mu gihe cy’amezi atandatu simpamya ko hari benshi bazabyitabira. Abamotari dufite ikibazo cy’uko hari byinshi batwizeza ntibikorwe, bakaturira amafaranga.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa wari uri muri iriya nama yavuze ko afite ikizere ko abamotari baziyandikisha muri gahunda yo kwiga Icyongereza bazakiga koko, ntibibe impfabusa.

Rubingisa abishingira ku ngingo y’uko abamotari bazahugurwa n’abantu basanzwe bigisha Icyongereza kandi bakorana na Kaminuza yigenga ya Kigali.

Yemeza kandi ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bizakomeza gukurikirana bukareba niba koko abamotari biga Icyongereza nk’uko babibwiwe kugira ngo serivisi bazatanga muri Kamena, 2020 zizunganirwa n’uko bashyikirana n’abo baziha.

Major Gen Mubaraka Muganga wahaye ikiganiro abamotari yabasabye kuzashyira imbaraga mu kwiga Icyongereza kuko ngo kitagoye nk’Igifaransa.

Ngo bakeneye kumenya iby’ibanze byabafasha kumva ibyo abagenzi bavuga kandi nabo bagashobora kubasubiza.

Kugeza ubu mu mugi wa Kigali hari abamotari bagera ku bihumbi 27.

Inama y’abo yitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Umukuru w’ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’i Burasirazuba Major Gen Mubaraka Muganga, uyobora Inkeragutabara mu Mujyi wa Kigali Brig Gen Bayingana, Uwari uhagarariye Polisi Supt Sano, abayobozi nshingwabikorwa b’Uturere twose tugize Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abamotari Daniel Ngarambe n’abandi.

Abamotari ngo bagiye kwigiswa Icyongereza cyo kuzifashisha mu gihe cya CHOGAM
Iki nicyo gitabo bazajya bakoresha bihugura
Major Gen Muganga yababwiye ko kwiga Icyongereza bitagoye. Ngo babikore bizakimenya
Hari ahanditse ngo ” Uri Umunyamamafuti”

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abacyize guhera muri primaire kugeza barangije kaminuza ntacyo bavuga, none abamotari bagiye kucyiga amezi atandatu bazahita bakimenya kubryoki bazavugana n’abazungu baje mu nama ya Commonwealth. Mbeg’ibitangaza abarimu bazakora! ariko n’ubundi umuntu yakwibaza abategetsi bazaza mu nama y’abakuru b’ibihugu nk’iriya niba bazagenda kuri moto. Ntegereje kubona George Weah wo muri Liberia atega moto rwose. Ngo ntabwo gikomera nk’igifaransa bazahita bakimenya? mon général ko nan’ubu rwose icyongereza cyatunaniye burundu twaracyizemo sécondaire na kaminuza kandi tukaba tucyirirwamo mu biro bya Leta n’ahandi hose twirirwa mu nama n’amahugurwa? Watwibir’akabanga ko tujya kukivuga bikanga wagirango indimi zacu bazishyizeho supaguru? cyakor’abamotari bo menya babazaniye uburyo bw’ibitangaza bazacyigamo bagahita badutsind’icy’umutwe n’icyo hasi kandi twibitseho ama bachelor’s degrees.

  • Very nice.
    Ahubwo hari akantu njya mbona gakwiye gusuzumwa. Hari abamotari njya mbonana ingofero za moto zanditseho numero za telephone. Njya nibaza niba hari umuntu numwe ujya areba ziriya numero ku ngofero, agahagarara, akazandika cg akazihamagara?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *