“Kuba Rayon Sports idaha ibyishimo abafana” byateye umwe mu bayobozi kwegura | UMUSEKE

“Kuba Rayon Sports idaha ibyishimo abafana” byateye umwe mu bayobozi kwegura

Umunyamabanga w’Akanama nkemurampaka ka Rayon Sports witwa Eng. Erneste Nsangabandi yeguye ku gicamunsi kuri uyu wa Gatatu taliki 06 Gicurasi, 2020. Avugo ko Rayon Sports muri iki gihe itari guha abafana ibyishimo, kudaha ikizere abakikugiriye, umwuka mubi hagati ya Rayon n’abafatanyabikorwa n’ibindi…

Rayon Sports iravugwamo ibibazo

Eng Nsangabandi avuga ko ikindi cyatumye yegura ari uko Komite yari abereye umunyamabanga itacyuzuza inshingano zayo uko bikwiye.

Uyu mugabo yeguye mu gihe hari ukutumvikana hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubuyobozi bw’abafana.

Ku wa Kabiri taliki 05 Gicurasi, 2o20 ubuyobozi bw’abafana bwandikiye Perezida wa Rayon, Sadate Munyakazi bumusaba kwitaba Komite y’abafana akabaha ibisobanuro ku ngingo zitandukanye.

Bifuza ko mu byo yasobanura harimo uko ikipe ibanye n’abafatanyabikorwa, ubuzima bw’ikipe muri rusange n’ibindi.

Eng Ereneste Nsangabandi yasezeye

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *