Kudakoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana bituma Banki zisohora miliyari 17-BNR – UMUSEKE

Kudakoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana bituma Banki zisohora miliyari 17-BNR

Banki nkuru y’igihugu yatangije ubukangurambaga ihuriyeho n’urugaga rw’abikorera bwo gukangurira abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya no kwishyurana. BNR yatangaje ko buri mwaka Banki muri rusange zishora miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda mu kwita ku mafaranga zibitse no guha Serivise abakiliya bazo kuko badakoresha ikoranabuhanga.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (wa kabiri uvuye ibumoso) avuga iby'iyi gahunda nshya

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (wa kabiri uvuye ibumoso) avuga iby’iyi gahunda nshya

Nk’uko twigeze no kubibatangariza, BNR nayo buri mwaka isohora hafi miliyari ebyiri (2 000 000 000 Frw) mu gukoresha inoti n’ibiceri by’amafaranga y’u Rwanda dukoresha mu buzima busanzwe.

Gusa, ku rundi ruhande ya mafaranga aba ari mu mabanki nayo atwara banki ziyabitse amafaranga arenga miliyari 15 mu kuyitaho nk’uko Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu John Rwangombwa abivuga.

Ati “Kugira ngo baguhe amafaranga barabanza bagashyiraho za Guiche, zikagira abakozi, abo bakozi birirwa muri izo guiche batanga amafaranga banayakira no kubaka za guiche ni ikiguzi. Bagura imashini zishinzwe kubara ayo mafaranga, batwara amafaranga bayavana cyangwa bayajyana ku mashami ya Banki hirya no hino ni ikiguzi cy’ubwikorezi kiremereye.

Bishyura ubwishingizi bw’ayo mafaranga nabyo ni igiciro, bishyura Kompanyi zicunga umutekano zihenze kugira ngo barinde inyubako ziba zirimo amafaranga ku mashami yabo yose, hari amafaranga atangwa mu buryo butandukanye, ku buryo duhinduye tugakoresha ikoranabuhanga ntabwo ayo mafaranga yaba akenewe gukoreshwa.”

Rwangombwa yavuze ko nka Banki nkuru y’igihugu bari kugerageza ngo uburyo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana hakoreshajwe ikoranabuhanga bugere kuri bose kandi bunahenduke.

Yavuze ko uretse uburyo bukoresha imashini zizwi nka “POS” zihenze bwakoreshwaga, ngo hari ubundi buryo bwatangiye ariko bashaka gusakaza kugira ngo bugere ku bacuruzi bose buzwi nka “QR-code”, kandi ngo burahendutse cyane.

Rwangombwa yavuze ko umucuruzi azajya ahabwa “code” ku gapapuro hanyuma ayimanike aho acururiza, umuguzi ufite Telefone igezweho “smartphone” azajya ashyira muri Telefone ye “application” ifotora za “code” najya kugura ibyo kurya cyangwa kunywa n’ibindi afotore ya “code” muri Tel ye hazemo uburyo bwo kwishyura icyo yafashe yishyure agende.

Ku rundi ariko anavuga ko bari kuganira na za Banki n’ibindi bigo by’imari ndetse n’ibigo by’itumanaho bifite uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo boroshereze abaturage.

Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko amafaranga ahererekanywa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga yagera kuri 80% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu 2024, bivuye kuri 0,32% mu 2010.

Mu 2016 yari ageze kuri 21,9% bya GDP, ariko intego ni ndende mu myaka 7 iri imbere.

Mu 2016 yari ageze kuri 21,9% bya GDP, ariko intego ni ndende mu myaka 7 iri imbere.

Major Patrick Nyirishema uyobora RURA yavuze ko kuba byarashobotse ko ubu kwishyura ‘transport’ mu mugi wa Kigali bikorwa hifashishijwe ikarita, ngo no mu zindi nzego byashoboka.

Yizeza ko abakoresha imashini zifashishwa mu kwishyurana batazongera kwitwaza ikibazo cya “network” kuko ngo mu mwaka utaha (2018) bashaka gukemura burundu ikibazo cya “network” mu gihugu hose.

Imibare ya BNR igaragaza ko mu 2011, mu Rwanda abantu bohererezanyije amafaranga agera kuri miliyoni 7 955 binyuze kuri telefone, ariko mu 2017 ubu bigeze kuri miliyari 1 193.

Mu gihe abari bafite Konti za “Mobile Money” bo bavuye ku bihumbi birenga 600 (639.673) mu 2011, bagera kuri 8 659 115.

Amafaranga yahererekanyijwe hifashishijwe ikarita zikoreshwa mu kwishyurana zinyuranye yo yavuye kuri miliyoni 26.983 mu 2010, agera kuri miliyoni 459.377 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Abakora ubushabitsi butandukanye mu Rwanda ngo bahomba 2% by’amafaranga binjiza kubera amafaranga y’amakorano n’ubujura, ndetse bagahomba 6% muri rusange kubera ikoreshwa ry’amafaranga afatika.

Muri rusange kandi ngo “Business” zitakira amafaranga mu ntoki inyungu yazo izamuka ku kigero cya 17% ku mwaka nk’uko BNR ibigaragaza.

Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. x

    16/11/2017 at 3:03 pm

    Nyabuna iyo service muzayigeze no kwa muganga, kuko irahakenewe cyane!

  2. ndizeye

    16/11/2017 at 6:23 pm

    nubwo byakuraho igihombo bank zikoresha ariko abaturage bo bahahombera kuko na transfert zo kuri banki zirahenda ibaze ko hari izitwara hafi10% nka za mobile money, ikindi gituma abantu bakoresha amafrw mu ntoki nuko banki zigoora gutanga amakuru kuko buri message bayishyuza hari ubwo usanga iyo urebye ayo bagutwaye ku munsi agera kuri 500 kubera gusa message baba baguha iyo ushaka kureba ko hari uwakwishyuye ,IKINDI BNR YIBESHYAHO KUKI IREBA ASHORWA KU BAKORA KURI GUICHET NTITUBWIRE AKAZI KAZASIMBURA AKO BAKORAGA CG ISHAKA KO BABA ABASHOMERI

  3. Yoooo

    17/11/2017 at 7:49 am

    Ndabona tugiye kujya muri odeur ya BitCoin Abaherwe reka bayobore isi kbs

    • Nyamwenda

      19/11/2017 at 9:52 pm

      Bitcoin, abandi basubire kumweko.

  4. muhire

    19/11/2017 at 8:59 am

    ibi njye ndabihakanye nutwo nari.mfitemo.ngiye kongera gusubira kkuhembe da iki cyemezo gigiteye keta navayobozi inyungu ntabwo arinyingu zabaturage muri rusamge.kuko anafaranga dukatwa muri izo service.nimenshi ntacyo rero bitumariye

  5. Robert

    24/11/2017 at 10:58 am

    Njye ntangajwe nuko bank ibabazwa nuko yishyura abakozi
    Mbaze izo guiche ntizibereyeho kwakira amafaranga no kuyatanga???
    Ese bank ishaka kunguka itishyura ibikorwa byabakozi bayo???
    Cyereka Nina iryo korana buhanga rizakuraho inyungu cg kugabanya inyungu ku nguzanyo?
    rwose bazirikaneko niba bank yungutse kdi ifite ibikorwa nayo igomba kwishyura baba abakozi bayo cg company yiyifasha
    Ibyo ni nko gukorera amafaranga ntushake guhahira urugo rwawe cg ntushake kugura imyenda,kuryayo kwambara ngo udahomba ayo wakoreye kdi aba agomba kugufasha arinacyo ukumariye
    Bank nayo niba iyatanga yungutse yibukeko kwishyura abyo ibikorwa byose aribyo bituma yizerwa tukayigana twishimye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock