Kugira ngo bive saa moya bijye saa tatu z’ijoro n’ubukungu bwarebweho- Dr Ngamije – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:03 01

Kugira ngo bive saa moya bijye saa tatu z’ijoro n’ubukungu bwarebweho- Dr Ngamije

Minisitiri  w’ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko icyatumye isaha abantu basabwa kugera mu rugo isubira saa tatu z’ijoro byatewe n’uko imibare y’abandura yagabanutse ndetse ko ari ngombwa ko imirimo ikomeza gukorwa mu rwego rwo gukomeza kuzahura ubukungu.

Min Ngamije na mugenzi we w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase muri studio za Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu taliki 11, Nzeri, 2020

Ubukungu bw’u Rwanda ubu buri guhangana n’uko butajya kuri zeru ahubwo bukazamuka.

Mu kiganiro  Perezida Kagame aherutse guha RBA yavuze ko icyo u Rwanda rukora ari uguharanira ko ubukungu bwarwo bugamanuka ngo bujye munsi y’umurongo ariko ko nanone inzego z’ubuzima zikomeza kureba uko ubwandu buhagaze, ingamba zigafatwa bishingiye ku bipimo bifatika.

U Rwanda kandi rwashyizeho ikigega cy’ingoboka, kigamije gufasha ubucuruzi kuzanzamuka.

Abaturage baganiriye n’UMUSEKE muri iki gitondo bavuze ko bishimiye ko amasaha yo kugera mu rugo yongerewe, bavuga ko kuyashyira saa moya z’umugoroba(7h00pm) byabangamiraga ubucuruzi.

Bijeje inzego zirimo na Polisi ko bazakomeza kwirinda COVID-19 kandi bakajya bagera mu ngo zabo mbere ya saa tatu z’ijoro.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ni byiza kuba mwarebye ku BUKUNGU bw’igihugu.Ariko nimurebe “impact” ku bukungu iterwa nuko hakora gusa 50% y’abakozi muli Private Sector.Biriya mwita ko abantu bamwe bakorera mu rugo,sibyo.Rwose mubyigeho,ntabwo ushobora gukorera akazi imuhira ngo bigende neza.Abenshi baba biryamiye nta kazi bafite cyangwa barimo kwinywera.Niba mutabihinduye,nta kabuza Abakoresha bazagabanya abakozi.

  • Kurwanya ibyorezo ni byiza ariko nkurikije uburyo ibyo twita kurwanya covid bimaze gusenya ubukungu bw’abaturage nsanga akamaro kabyo karabaye gakeya. Abaturage barakennye, urubyiruko rumaze kwandagara kandi rurimo kwiyandarika kubera kutiga, abacuruzi b’ibintu binyuranye bamaze guhomba, imibanire hagati y’abaturarwanda irimo gusenyuka kubera kudahura,…. Mwumva tudashobora kuba twarihaye umupira muremure twigana abazungu ngo dushimwe kandi tutari ku rwego rumwe nabo? Nyamara Tanzania na Burundi bafashe ikemezo cyo gukomeza gukora bisanzwe bakava mubya coronavirus kandi nta kibazo tuzi abaturage baho bataka. Niba mukunda by’ukuri abaturage, nimurebe uburyo mubakura mu cyuka twashyizwemo na coronavirus. Ariko reta yakomeje kwinjiza cash z’imfashanyo yitiriwe corona yo ntikennye, ariko ishatse yatabara umuturage kuko nitabikora amaherezo ntizakira imivumo y’abaturage.

  • Mu kurwanya coronavirus, ministri w’ubuzima arabyuka akavuga iby’ubukungu, uw’ubutabera akavuga iby’ubuzima, umujyi wa Kigali ukavuga ibya MINALOC na Rwanda Revenue Authority, Shyaka akavuga iby’ubuzima… Ministri w’Intebe we arasinya gusa ubundi akinumira,. What a mess!!

  • Ministri w’ubuzima Ngamije, Cabinet ishyira isaha yo kugera mu rugo saa moya, yavuze ko hanitawe ku kuba abakozi batagomba kuva mu kazi ngo banyure mu maguriro kugira ngo batandura corona. None aratubwira ko bongereye amasaha ngo ibikorwa nyongerabukungu bikomeze!!! Abajyanama ba Guverinoma yacu bahemberwa iki ra?

  • Ibise byo nibiki? Ngo ubukungu bwarebweho? Hanyumase kuvana 21h ukageza 19h mwari warebye ibiki? ntahandi ibintu nkibi byaba ngo abaturage ntibajye mu muhanda ariko kubera iriya mbunda kandi irimo urusoro ruribwaribwa ruri hafi gusohoka nta kundi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *