Kujya i Macca byasubitswe kubera gutinya Coronavirus | UMUSEKE

Kujya i Macca byasubitswe kubera gutinya Coronavirus

Saudi Arabia yatangaje ko ibaye ihagaritse ingendo ntagatifu zakorwaga n’Abisilamu baturutse hirya no hino ku isi baje i Macca. Ibi ngo biri mu kwirinda ko hari abaza bazanye virus yiswe coronavirus imaze gufata no kwica benshi mu Bushinwa,Koreya y’epfo n’ahandi.

Saudi Arabia ivuga ko yabaye ihagaritse ibyo gusura Kaaba kubera COVID-19

Iriya virus imaze gufata abantu 220 muri Burasirazuba bwo hagati.

Iki kemezo kidasanzwe cya Leta ya Saudi Arabia kivuga ko  nta munyamahanga uzemererwa kuza i Macca ngo akorere urugendo rutagatifu ku ibuye ryitwa Kaaba.

Kugeza ubu ku isi hari Abisilamu bagera kuri 1.800.000.000.

Leta kandi yabujije abantu baturutse ku isi kuzajya gusura umusigiti w’Intuma y’Imana Muhammad uri i Medina.

Saudi Arabia ivuga ko ikemezo cyayo kigamije kurinda abaturage bayo ndetse n’ahantu hatagatifu h’idini ya Islam.

Muri gace Saudi Arabia iherereyemo, Iran niyo yagezwemo n’iriya virus iri mu zandura vuba kugeza ubu.

Umuvugizi muri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ya Saudi Arabia yavuze ko Leta yasabye abaturage bayo kugira amakenga bakirinda kujya mu bihugu iriya virus yagezemo cyangwa ikekwa kubamo.

Kuba iki gihugu gikumiriye ko abantu bavuye mu mahanga basura Kaaba bifite ishingiro kuko mu mateka hari ibyorezo byigeze kwibasira abantu bari baje kuyisura.

Mu mwaka wa 1821 hari abantu bagera ku 20 000 bibasiwe na cholera nyuma y’uko bamwe bayanduje abandi baje muri ruriya rugendo rutagatifu.

Uriya rugendo i Macca rwari ruteganyijwe kuzaba mu mpera za Nyakanga ishyira Kanama, 2020.

Virus ya Corona virus yahawe izina rya COVID-19, ubu ikaba yarafashe abantu 80 000 ku isi yose cyane cyane mu Bushinwa.

Bivugwa ko iri muri Iran ndetse ikaba inugwanugwa muri Kuwait na Bahrain.

Kuba muri Iran haragaragaye abarwayi ba COVID-19 byateye impungenge Saudi Arabia

Associated Press

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

14 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mwumve ukuntu amadini apingana kandi akigisha ibintu bivuguruzanya.Kaliya kazu kirabura mubona kitwa Qaaba,Abaslamu bavuga ko kubatswe na Adamu.Hanyuma Umwuzure wo ku gihe cya Nowa uragasenya.Abrahamu arongera arakubaka.Nyamara bible nta na hamwe ivuga ko Abrahamu yageze I Maka.Ivuga ko yabaye I UR,Haran no muli Canaan gusa,Nta na hamwe ivuga ko Abrahamu yari Umuslamu nkuko Abaslamu bavuga.Niwe sekuru w’Abayahudi kandi Abaslamu ntibabyemera.Kubera ko Amadini avuguruzanya,byerekana ko yose adaturuka ku Mana.Niyo mpamvu Imana idusaba gushishoza iyo duhitamo aho dusengera.Ntitukavuge ngo “byose ni ugusenga”.Urugero,nubwo Abafarisayo basengaga Imana cyane,ntabwo Imana yabemeraga.

    • Uwapfuye yarihuse kabisa. Ni gute usoma bible udafite religion ushamikiyeho? Abraham yitwa umusilam kuko imyemerere ya islam ihuye niyamurangaga. Mbese ni nkuwakubwira ko Gihanga yari umunyarwanda kandi yarabayeho mbere yarwo.

    • Wowe se ubwirwa n’iki ko ibi wirirwa uririmba hano Imana ibyemera? Ngo “…nyamara bible nta na hamwe ivuga ko…”!!! Ninde wakubeshye ko references zawe ari ihame kuri bose? Ntimukigire ba bamenya wangu.

  • Ngewe mbona Abaslamu bakunda intambara.Nawe ndebera ukuntu ibihugu bituwe n’Abaslamu byuzuyemo intambara n’akaduruvayo: Libya,Syria,Somalia,Yemen,Irak,Nigeria,Mali,Burkina Faso,Niger,Egypt,Afghanistan,Iran,etc…Kandi ahenshi ni Abaslamu barwana n’Abaslamu.Reba ukuntu Syria ihanganye na Turkey kandi bose ari Abaslamu.Nkuko History ibyerekana,n’Umuhanuzi wayo,Mohamed,yari umurwanyi cyane.Muribuka igitero gikomeye yagabye I Maka.Umuntu wese wangaga kuba Umuslamu,yategekaga ko bamwica.Idini igizwe n’abantu bakunda intambara,wakibaza niba koko yaraturutse ku Mana.Noneho mwibuke ukuntu YEZU yari umunyamahoro.

    • Mugisha nabandi batekereza nkawe nabasubizako Islam ni idini yamahoro idashoza intambara nkuko mugisha abivuze
      Ngo Intumwa y,Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n,imigisha)yashoje intambara imakkA ibyo sukuri kuvugango abanze kuba abaislam baricwaga ntaho biri ko uwanze kuba umuislam yicwa gusa abantu bafitiye urwango Islam bashaka uko bayisebya bakoresheje imbuga nkoranyambaga nibindi byabafasha guharabika Idini y,Imana

      • Ndabaza wowe Shudja,uravuze ngo Abaslamu ntimukunda intambara?Nta soni ufite?Reba ukuntu murimo kwicana muli Syria,Mali,Niger,Yemen,Libya,Somalia,etc…Amateka yerekana ko Chef wanyu Muhamadi nawe yari umurwanyi.Kimwe n’abamusimbuye.Bagabye ibitero ku isi yose.Mu Burayi,bararwanye bagera ahitwa Poitiers,muli France.Uwangaga kuba Umuslamu bamucaga ijosi.Niyo mpamvu Islam yakwiriye hose.Ibyo mvuze si uguhimba,nawe wabyisomera mu bitabo bya History.

    • Wowe Mugisha,ntabwo ari Abaslamu barwana gusa.N’Abakristu bararwana cyane mu ntambara zo mu isi.Urugero,Hitler wateje intambara ya 2 y’isi,yari umukristu.America igaba ibitero ku isi hose,igizwe n’Abakristu.Abarusiya bafashe Crimea ku ngufu,nabo ni Abakristu.Ubwongereza bwateye ikirwa cya Falklands muli 1982,bugizwe n’Abakristu.Museveni arwana na Obote bapfa ubutegetsi hagati ya 1981-1986,bose bari Abakristu.Nkurunziza afata ubutegetsi ku ngufu mu Burundi,yitwa umukristu.Interahamwe zo mu Rwanda,zari Abakristu hafi 98%.Leta y’Abatabazi yateguye Genocide(president,ministers,prefets,bourgmestres,etc…),bari Abakristu bose 100%.Mu ntambara ya 1990-1994,Abapadiri,Pastors n’aba Shekhs bose bo mu Rwanda,basengeraga ingabo z’u Rwanda ngo zitsinde uwo bitaga “Umwanzi FPR”.Menya ko muli rusange abantu bananiye Imana.Nibe n’Abashinwa batemera Imana.Naho abandi bose ni ukubeshya gusa ngo bakorera Imana.Ni uburyo bwo kwishakira amaramuko bitwaje Bible cyangwa Korowani.

      • Yes Ntuyahaga.Ibyo uvuze nibyo 100%.Mu ntambara ya 1990-1994,Abapadiri,Pastors n’aba Shekhs bose bo mu Rwanda,basengeraga ingabo z’u Rwanda ngo zitsinde uwo bitaga “Umwanzi FPR”.
        Ubu bahinduye umuvuno.Basengera ingabo z’u Rwanda ngo zitsinde “Umwanzi FDLR na RNC”.
        Hagize undi ufata ubutegetsi ku ngufu,abakuru b’amadini bavuga ko ari “Imana imushyizeho”.Mbona ibi ari uburyarya nyamara witwa ko ukorera Imana.Ntabwo Imana ikunda ba “Nyamujya iyo bigiye”.

        • @ Gashagaza,nyine nabo baba bishakira umugati bitwaje Korowani na Bibiliya.Nta ntambara nimwe yashoboka abanyamadini batayishyigikiye.Ayatollah wa Iran,niwe mukuru w’ikirenga w’ingabo z’igihugu.Nyamara avuga ko ahagarariye Imana.Na Hitler yari ashyigikiwe cyane na Paapa hamwe n’abandi bakuru b’amadini.Genocide ntabwo yari gushoboka iyo amadini atayishyigikira.Ikibihamya nkuko wabivuze,abapadiri n’aba pasiteri bose basengeraga ingabo ngo zitsinde.

  • Ariko abantu murasekej ubwo s mwebwe mudakunda intambara muri kuvuga muvvuga ibiki ko imbi ariyumunwa akaba ariyo mufite itangazo basohoye ntiribareba kuko simuri bo ngo murajyayo muhangahikishijwe niki..mwagiye mwita kubibareba..Allah adukurireho iki cyorezo abantu bongere bisanzure kwisi Allahuma amiina

  • Sinemera ko hari umuntu ukunda intambara ahubwo byinshi mi bihugu bya bayislamu irimo nuko bitunze petroli ba gashakabuhake bifuza kuko ntiwanyumvisha ukuntu abakongomani bakunda intambara

  • Yesu we, abasilamu batubabarire nano batajya i Macca ariko iriya conge y’ilaidi bazayiduhe jye namaze kuyibara turayikeneye cyane we

  • Abraham se wabayahudi?!!
    Abayahudi bivuga iki?
    Hanyuma canaani nihe?
    Haran nihe?

  • Kurikira witonze uge impaka numutima mwiza niba koko ushaka kugaragaza ukuri .

    Niwumva Israel. Wumve ko arabakomoka kuri Israel ( yakobo) .

    Abayahudi Abavuga ko bakurikira mossi. Nta nubwo bemera yesu; yezu.

    Hanyuma umuyahudi nidini yabo. Kandi sibose abanya Israel ko ari abayahudi .

    Koko hari abanya Israel baba islam. Ndetse naba kristu.

    Hanyuma abakristu nabavuga ko bemera yesu.

    Iri nadyo nizina bahawe na bapagani bo muri Antioch.

    Hanyuma bible sigitabo ahubwo nibitabo . Cyangwa ihuriro ryibitabo.

    Ibyi ntambara . Islam yigisha kugira neza kuri buri wese no kubanira abandi neza.
    Haba mumagambo no mubikora .

    Reka tugaruke inyuma gato. Mbere yuko tujya mumahanga turebe. Iwacu 1994.

    Reba kiriziya ; insengero, zabarokore.
    Abapadiri bari bayoboye ubwicanyi.
    Abapasiteri nuko?

    Insengero zaramabagiro bikorewemo nabanyirayo naba bakuriye.

    Ntabwo mvuga ibyo numvise. Narabyiboneye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *