Kujya mu kato ukiyishyurira ifunguro n’icumbi ni ugufatanya na Leta- Min Dr Ngamije - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:21 56

Kujya mu kato ukiyishyurira ifunguro n’icumbi ni ugufatanya na Leta- Min Dr Ngamije

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko Leta yafashe umwanzuro w’uko umuntu uzajya akekwaho kwandura covid-19 agashyirwa mu kato azajya yiyishyurira ifunguro n’aho acumbitse.Yemeza ko bisanzwe ko Umunyarwanda agira uruhare muri serivisi zo kwa muganga ahabwa.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije

Umwe mu baturage bigeze kujya mu kato nyuma y’uko yari avuye muri Tanzania aherutse kubwira Umuseke ko Leta ariyo yabitayeho ku bintu byose kandi akemeza ko bari babayeho neza.

Dr Ngamije avuga ko kuba Leta yafashe ikemezo cy’uko abazajya bashyirwa mu kato bazajya biyishyurira ibintu bimwe na bimwe biri mu rwego rwo kunganira Leta kuko n’ubusanzwe Umunyarwanda agomba kugira uruhare muri serivisi zimwe na zimwe ahererwa kwa muganga.

Ati: “ Iyi ni indwara kimwe n’izindi…Igihe kirageze kugira ngo ibintu bimwe na bimwe twakoreraga Umunyarwanda  nka Leta afate umwanya wo gutanga umusanzu we. Iki cyorezo kigitangira Leta yafashe ikemezo cyo kujya yakira abantu ikabacumbikira, ikabagaburira, ikabavura kugeza bakize… Ariko ubu abantu turi kureba ni abari guturuka hanze n’u Rwanda.”

Avuga ko abarebwa cyane cyane n’uriya mwanzuro ari abaza mu Rwanda bavuye hanze, bakaza bafashe ikemezo cyo gutaha, umuntu akaza mu Rwanda azi neza ko nahagera ari buze gushyirwa mu kato.

Dr Ngamije avuga ko umuntu nk’uwo aba agomba gufata ikemezo cy’urugendo rwe azi neza ko nagera mu Rwanda azashyirwa mu kato kandi akiyishyurira ibiribwa n’icumbi.

Icyo uriya muturage atazishyura ni amafaranga y’umuganga n’abaforomo cyangwa imiti ariko amafunguro n’icumbi azabyishyura.

Umunyamakuru wa RBA yabajije niba buri muntu azabona aho aba hahuje n’amikoro ye, Dr Ngamije asubiza ko aho hateguwe, ko buri wese azaba aho yumva hahuje n’amikoro ye.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kujya mu kato ukiyishyurira ifunguro n’icumbi ubifitiye amikoro ya ngombwa, nibyo koko ni ugufatanya na Leta. Ariko gushyirwa mu kato ukishyuzwa amafunguro n’icumbi nta mafranga ufite yo kuriha, ni ugutereranywa na Leta.

  • Bravoooo!!! Dr Ngamije!! Ibi nibyo ndabyemeye 100/100!! urabona ko har bamwe mu baturage batereranywe n’ibihugu byabo ahubwo barashaka kugira igihugu cyacu ibitaro!! Twe abanyarwanda twaremeye turibabaza, turya ubusa, turakubitika ngo icyorezo kigende ubuzima bugaruke, none abahandi bari kudukongereza igihugu, izo gasiga z’abasambanyi ahubwo mujye muhita muzisubiza iyo zaturutse ntimukanazipime!! Hanyuma bagende bapereziwa wabo babahe indium na tangawize badukurire umwanda mu gihugu!! Mutangire uyu munsi ahubwo.

  • Hari abanyeshuri barangije amasomo yabo bagomba kugaruka mu Rwanda ariko bafite amikoro ya ntayo. Abagiraneza bemeye kubarihira gusa indege. None bazabaho gute mu gihe bazaba bari mu kato? Leta ntiyari ikwiye kubishingira?

    • Abo banyeshuri niba baroherejwe na Leta, niyo izabarihirirra kuko izi uko amikoro yabo ahagaze. Niba baroherejwe n’ababyeyi babo cyangwa abagiraneza, nabyo ni kimwe, uwabohereje yari afite ubushobozi bwo kubarihira amashuri ahenze hanze, ntabwo azabura uduhumbi tungahe two kubitaho mu minsi mike bazaba bari mu kato. C’est clair et simple.

    • Muvandimwe, icecekere. Uribaza ayo ma Frw umuntu yayakurahe koko, ubwo uratekereza nk Umunyeshuri wariho urwana na ticket none ngo azaza yirwarize koko. Mwatanze icumbi se basi umuntu akirwariza kurya, ko nuwabura ibya arya yaburara ariko akabona aho aryama. Mushyireho amahema cyangwa mubajyane mubyaro hadahenze, cyangwa mubapime mubareke byajye mumiryango yabo. Iminsi cumi nine muri hotel urya unwa?

  • Ubundi se ako kato ni ak’iki ko ari ibikabyo gusa ! abashaka gutaha babe bihanganye bazagende akato karavuyeho.

  • Njye kuva maze gusoma bino nzaguma hanze wenda nicwe ninzara nta kuza kwicirwa inzara mu kato.

  • Leta ni ifashe abantu aho kujugunya amafaranga mu mahoteli agibwamo n’abanyamahanga gusa cyanga indege za AIR RWANDA zihombya igihugu. Ndi umuntu ize mbere ya byose!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *