KUMENYESHA – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga

KUMENYESHA

Mwaramutseho,

Turabamenyesha ko Episode ya 157 itabonekeye igihe kubera imirimo yo gukora data base y’abari kwishyura kuri Mobile Money n’abishyuye kuri Online Payment.

Episode ya 157 irabageraho mu masaha ya mu gitondo.

Turashimira abakomeje kwishyura ku buryo bwa Mobile Money twabahaye, tunasaba abatarabikora basoma iyi nkuru kubikora kare kugira ngo batazacikanwa gukora database nibirangira ku matariki tuzabamenyesha.

Murakoze

41 Comments

  1. Adelphine

    July 11, 2017 at 7:51 am

    Murakoze kutumenyesha kare. Hari ikibazo nababajije mwanga kunsubiza. Nabazaga nti ese n’ukohereza amafranga ntayo kubikuza ushyizeho?

  2. RFB

    July 11, 2017 at 7:59 am

    Ooook fyn turabategereje

  3. Rwema

    July 11, 2017 at 8:32 am

    @umuseke.rw, Adelphine ikibazo abaza nanjye ndagifite! Ese umuntu yohereza yongeyeho n’ayo kumukata kugira ngo mufate ayuzuye?

  4. Uwonkunda Ines Kelly

    July 11, 2017 at 9:52 am

    Nanjye nababajije niba amafaranga nishyuye on line yarabagezeho ariko ntimwansubije. Nitwa Uwonkunda Ines Kelly . Mumfashije mwansubiza kugirango niba atarabagezeho nishyure na mobile money. Murakoze

    • Arcade Murenzi

      July 11, 2017 at 4:48 pm

      Uwishyuye Online hari confirmation bamuha niba warayibonye ubwo byaciyemo

  5. Dede

    July 11, 2017 at 10:04 am

    Umuseke rwose mwige kukibazo cyabatari murwanda natwe muduhe uburyo twakwishyuramo.kuko kubona uwakwishyurira si kuri twese.murakoze

    • Nick

      July 11, 2017 at 11:08 am

      @umuseke nanjye icyo kibazo ndagifite.ntibyoroshye gupfa kubona ukwishyurira kandi kwishyurira hano na process muvuga ntibikunda.Byaba byiza rero natwe mutubwiye ubundi buryo cg basi se mukazatangirira kuyindi nkuru.Ntibyoroshye kuzira ko wabuze moyen yo kwishyuriramo ugacikiiriza inkuru hagati.
      Murakoze

    • Alex

      July 11, 2017 at 1:16 pm

      Ariko birakunda kwishyura ukoresheje visa cg master card. Ushobora no gukoresha world remit ukayohereza kuri mobile money aho waba uri hose ku isi.

  6. Adeodathe

    July 11, 2017 at 10:11 am

    mudufashe kumenya niza umuntu ukoresha connection yukwezi kuko aba yayiguze cg iyicyumweru yemerewe gusoma izi nkuru cg nukuishyura bundi bushya

  7. agaciro.com

    July 11, 2017 at 10:30 am

    Nturebako mubikoze neza.mukore rwose ako kazi neza hanyuma muturyohereze dore ko inkuru igeze mu munyenga utagira uko usa. ibi ni byiza rwose kutumenyeshereza kugihe. bravo chief Editor.

  8. Bizwinayo

    July 11, 2017 at 11:18 am

    Ubundi se ubu muzamenya uwishyuye nutarishyuye ko kuri mm hari Ubwo uyaha umuagent akakoherereza igihe utayikoresha?

    • Georgine

      July 11, 2017 at 2:51 pm

      Nibwirako uramutse uhaye umu agent ngo ayakoherereze yashyira amazina yawe hamwe babaza *impamvu* bityo bikoroha.
      Murakoze

  9. odamunana

    July 11, 2017 at 11:45 am

    Nanjye icyo kibazo ndagifite, mutubwire uko twabigenza

  10. RFB

    July 11, 2017 at 12:52 pm

    UMUSEKE rwose mugiye kutubera nka babandi ngo badashimwa kabiri… ubu se amasaha ya mu gitondo mwatubwoye ukaba ureba bigeze saa 13h!!?

  11. mimi

    July 11, 2017 at 1:34 pm

    Mwaramutse, nanjye ndibaza nti muzabwirwa n’ iki ko ari jye wohereje amafaranga mu gihe nakoresheje Mobile Money y’ undi muntu?

    • edyru

      July 11, 2017 at 2:02 pm

      Harya amasaha yamugitondo siyarenzera?

  12. Ndorimana

    July 11, 2017 at 1:46 pm

    Ni Byiza Cyane Kuba Mwatumenyesheje Kare!
    Ariko Se Ko Mwavuze Ko Inkuru Iri Butugereho Ma Masaaha Ya Mu Gitondo Ubu Ni Saangahe?

  13. Ndorimana Janvier

    July 11, 2017 at 1:53 pm

    Ubu Habaye Saangahe?
    Kutubeshya Si Byiza Kbs!

  14. Dative

    July 11, 2017 at 2:27 pm

    Mwiriwe neza Umuseke, Nonese ayo mafaranga twishyuzwa nimugihe kingana iki? Ni buri kwezi? igihembwe?
    cyangwa ntayandi tuzishyura. ntabwo nsobanukiwe.

    Murakoze

    • Arcade Murenzi

      July 11, 2017 at 4:51 pm

      Barabisobanuye ni burikwezi

      • Dative

        July 11, 2017 at 5:23 pm

        Murakoze

  15. Joramu

    July 11, 2017 at 2:40 pm

    Ariko rero iyo episode ya 157 nimuyohereza ndakeka iri buzane niyindi iyiherekeje kuko gukora database zo kwishyura nakazi kanyu ibyo ntago bireba abassomyi kandi natwe twishyuye mwaba muri kuturira mumibare.

    NB: byaba Byiza cyane twubahirije
    Pay on time I will never delay your service.

  16. veve

    July 11, 2017 at 3:07 pm

    yewe jye amaso yaheze kurubuga uziko ndikurebaguza buri kanya iyi nibwa makumyabiri ngo ndikureba nahebye!

  17. Masunzu

    July 11, 2017 at 3:08 pm

    muzomenya gute ko arije nishuye, nibanyishurira ndasavye mumpe umuco, ndi i Burundi

  18. marie

    July 11, 2017 at 3:21 pm

    ndabona amasaha y’igitondo yarenze

  19. chouchou

    July 11, 2017 at 4:18 pm

    nikuri batinze ariko nimwihangane kuko niko ikorana buhanga rumera

  20. agaciro.com

    July 11, 2017 at 4:56 pm

    Hahahahahahahha.UMUSEKE ntujya ushimwa kabiri kabisa ndabibonye. mwakemuye ikibazo cyo kutatumenyesha none birangiye nigihe mwaduhaye kibananiye kubahiriza.muri aba mbere kbs mukanikurikira.

  21. Chris

    July 11, 2017 at 5:16 pm

    Ahhhh njyewe wose numiwe ubu se buriya nzomgera kwishyura nxt month buruya ra
    I don’t think so.

    • agaciro.com

      July 11, 2017 at 5:50 pm

      ahubwo koko chris,ubu customer care turi guhabwa izatuma twongera kwishyura?urebye uko bari kwitwara nta morale byadutera kbs

  22. channy Mugabo

    July 11, 2017 at 5:52 pm

    amaso yaheze mukirere,kandi mbere mutarajya mubyo kwishyuza byagendaga neza,none umwanya munini musigaye muwumarira mukureba abishyuye bigatuma nibyo mwatugeneye bitatugeraho,ubuse niba twishyuye ukwezi kumwe,tukaba tubuze service nziza 3mucyumweru,murumva ukwezi gutaha mutazajya muduha1muminsi3.erega buriya niyo twaguze internet y’ukwezi,icyumweru CG se iyumunsi kugirango tubashe gusoma iyi Épisode mbona nabyo biba ari byiza,kuruta kongeraho andi mafaranga kandi nibyo mwatwijeje ntibikunde.numva mwafata umwanya mukabiteketezaho..

  23. umuseke

    July 11, 2017 at 6:06 pm

    Mwiriwe bakunzi b’uru rubuga, twongeye kubiseguraho rwose akababaro mufite turakumva, umwanditsi ari gukora ibishoboka byose ngo agere ku nyota y’ibyifuzo byanyu turabasezeranya ko tuzakora ibyo mwifuza ko nimwe dukorera.

    Twongeye kubiseguraho tubasezeranya ko Episode itaha muyibona ku gihe mwari mumenyereye.

    Murakoze kwihangana.

    • Chris

      July 11, 2017 at 7:16 pm

      Oya pe ngo episode itaha ubwo x buriya iyuyu munsi iburijwemo ubwo uziko kuva twakwishyura hamaze kuburizwamo episode iyi yaba ibaye iya kabiri rwose cnz pe

    • Mugeni

      July 11, 2017 at 7:23 pm

      Iy’uyu munsi mukaba murayituriye? Kwishyura se Ubu byatumariye iki?

  24. EmmaH

    July 11, 2017 at 6:34 pm

    Mwiriranywe amahoro!? @ Umuseke ko igitondo cyanyu cyabusanye n’icyo tuzi ni ubuhoro!!

  25. Dufina

    July 11, 2017 at 6:58 pm

    None se episode y’uyu munsi yaburijwemo?Ibyiza mujye mutubwiza ukuri.

  26. louise

    July 11, 2017 at 7:36 pm

    Yewe baradukinishije kweli badufashe amatwi gusa sibyiza baraduhemukiye sana umuseke mwisubireho ntimugakinishe sentima zabantu nanjye ndabarakariye

  27. uwamahoro

    July 11, 2017 at 7:39 pm

    Umuseke weeeee!!!! Narumiwe pe!!! Ubukoko tuzongera twishyure ukundi kwezi koko???!!!

  28. RAYON SPORT

    July 11, 2017 at 7:54 pm

    aha data base irabundaje

  29. nana

    July 11, 2017 at 8:41 pm

    Yebabawe,muratubabaje pe!!!gusa nanjye ndibaza aho courage zizava zo kwishyura ukundi kwezi!!!kuko ibintu muri kudukorera ntabwo ari byo pe

  30. Benimana

    July 11, 2017 at 9:53 pm

    Nishyuye ariko 157 episode sindayibona

  31. Jean de Dieu Habimana

    July 11, 2017 at 10:19 pm

    Ni byiza ko UMUSEKE mwiseguye, ariko mutanze amakuru atuzuye,… Épisode itaha se ko mutubwiye ko tuzayibonera ku gihe,…. Iy’uyu munsi tutabonye turakomeza kuyitegereza,…. Mwayiburije mo,…. Mwiseguraga ko itabonetse,…. Mushatse kuvuga iki ? C’est une réponse imprécise !

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock