Dr.Kirabo- Kurandura imyaka sibyo – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Dr.Kirabo- Kurandura imyaka sibyo

Mu kiganiro kigenewe abanyamakuru cyateguwe n’intara y’uburasirazuba, Governor  Dr Aisa Kirabo Kakira yamaganye igikorwa cyo kurandura imyaka y’abaturage byarakozwe mu karere ka Kayonza, ahubwo avuga uburyo byakorwa.

Nyuma yo kwerekana aho intara y’uburasirazuba igeze mw’iterambere muri rusange, abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo. Ibibazo byiganje cyane ku mibereho myiza y’abatuye iyi ntara.

Habajijwe ku bijyanye n’ibikorwa byo kurimbura imyaka y’abaturage byabaye mu karere ka Kayonza, nyuma y’ibisobanuro bya Mayor w’ako karere bitanyuze gouverneri n’abanyamakuru, Dr Aisa Kirabo yavuze ko ibyo bintu bidakwiye gusubira na gato, atanga inama y’uko abaturage ahubwo bazajya bahabwa ingero zigaragaza umusaruro utubutse nabo bakazigana ariko batarimburiwe imyaka kuko bibaca intege.

Ku kibazo cy’amazi meza adahagije mu karere ka Nyagatare, mayor w’akarere ka Nyagatare yasobanuye ko kiri mu nzira zo gukemuka ko ubu 64% byabatuye Nyagatare bafite amazi meza. Yongeyeho ko bitewe n’umuyoboro w’amazi wa Nyabwishongezi uri gukorwa, uzatwara Miliyari imwe na miliyoni 600 z’amanyarwanda, ukazatanga amazi meza ku mirenge itanu mu karere ka Nyagatare, ngo bizatuma byibura 80% by’abatuye Nyagatare bazaba bafite amazi meza mu myaka 3 iri imbere.

Ba Mayor b'uturere

Ba Mayor b'uturere twose tw'intara y'uburasirazuba

Hagarutswe ku kibazo cy’umusaruro w’ibikomoka ku bihingwa, aho Dr Kirabo yavuze ko mu minsi iri imbere intara ayoboye izaba ikigega k’igihugu cyose, aho ngo mu gihe kiri imbere bateganya gusarura toni 21.000 z’umuceri mu bishanga bifite ubunini bwa 1500ha, uyu musaruro ngo uraruta umuceri usanzwe winjizwa mu gihugu uvuye hanze.

Uhagarariye Police muri iyi ntara yatanze imibare igaragaza ko muri iyi ntara ingengabitekerezo ya Genocide yagabanutse ku buryo bugaragara, aho ngo bafunze abantu 8 gusa kubera  amagambo yo gupfobya Genocide, mu gihe mu myaka ishize wasangaga hari benshi bafungiwe guhohotera abarokotse, kwandika za tract n’ibindi ariko ngo uyu mwaka bikaba ntabyabaye.

Mu bindi bibazo byabajijwe, ibisubizo byagiye bitangwa na Dr Aisa Kirabo Kakira afatanyije n’abayobozi b’uturere tugize iriya ntara, byerekanye ko hari gahunda ndende yo guteza imbere iyi ntara nini kuruhsha izindi zose mu Rwanda.

Ikiganiro n'abanyamakuru

Ikiganiro n'abanyamakuru

Umuseke.com

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock