Kuri telefoni Perezida Joe Biden yavuganye na Putin amwihaniza kwivanga mu matora | UMUSEKE

Kuri telefoni Perezida Joe Biden yavuganye na Putin amwihaniza kwivanga mu matora

Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, Joe Biden yihanije mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Putin ku bijyanye no kwivanga mu matora ya America, nibwo bwa mbere baganiriye kuva yagera muri White House.

Perezida Vladimir Putin na Joe Biden biyemeje gukomeza kuganira

Mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Kabiri nimugoroba kuri telefoni mu byaganiriweho harimo ibijyanye n’imyigaragambyo y’abadashyigikiye ubutegetsi bwa Putin no kuba ibihugu byombi byaganira ku masezerano yerekeranye n’intwaro kirimbuzi.

Vladimir Putin yashimiye Joe Biden kuba ari we watsinze amatora nk’uko byemejwe n’Ibiro bya Perezida mu Burusiya.

Impande zombi ziyemeje ko zikomeza kujya ziganira no gukomeza bene ibyo biganiro.

Ubutegetsi bwa Donald Trump bwashinjwaga kuba tereriyo mu bijyanye no gushyira igitutu kuri Putin, ndetse ngo inzego z’ubutasi z’Uburusiya zagiye zigaba ibitero byinshi by’ikoranabuhanga kuri America.

No ku butegetsi bwa Barack Obama, aho Biden yari Visi Perezida, bashinjwe intege nke  ubwo Uburusiya bwafataga ikemezo cyo kwigarurira agace ka Crimea, mu Burasirazuba bwa Ukraine, n’igihe bwajyaga guhangana n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Syria.

Joe Biden yabwiye mugenzi we ko America ihagaze cyane ku nyungu zayo kandi ko izagira icyo ikora ku bikorwa by’Uburusiya byabangamira inyungu zayo cyangwa iz’ibihugu by’inshuti.

Itangazo ryo mu Biro bya Perezida mu Burusiya (Kremlin) rivuga ko Putin asanga kuba America n’Uburusiya byabana neza byafasha impande zombi kandi bikanatuma Isi ibaho itekanye.

Uburusiya buvuga ko bwishimiye biriya biganiro kuko byarimo kuganira ku bucuruzi kandi birimo kubwizanya ukuri.

Joe Biden ngo yabwiye Putin ko igihugu cye kivanze mu matora ya Perezida muri America mu 2016 ndetse ngo no muri 2020 cyarabigerageje.

BBC

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muli iki gihe,Amerika ihanganye cyane na Russia hamwe na China.Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko ibirimo kubera mu isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Nyuma yaho gato, president wa China,XI Jinping,muli October 2020,yasabye Abasirikare “Kwitegura intambara”.Le 03/01/2021,Senate ya Amerika yavuze ko China irimo gutegura intambara ya 3 y’isi.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi.

  • Ntabwo babeshya.Kereka abadashaka kubona.Ibibera mu isi bikwiye gutuma twibaza aho iyi si igana.Ibyo aribyo byose ntabwo ari heza,kubera ko isi irushaho kuba mbi.Nta kabuza hari ikintu cyenda kuba kuli iyi si.Abashaka kwihana nibabikore hakiri kare.Amazi si yayandi.Tuge twibuka ko na mbere yuko Imana irimbura abantu babi bangaga kwihana ku gihe cya Nowa,yabanje kubwira Nowa ngo abanze ababurire.Bose banze kumwumva,banga guhinduka,bibera mu by’isi gusa,kugeza ubwo Imana yabarimbuje bose Umwuzure (Deluge).Muli millions nyinshi zari zituye isi,harokotse abantu 8 gusa.Yesu wemeje iyo nkuru,yavuze ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi wa nyuma.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *