Kurinda abangavu guterwa inda: Ishuri cyangwa umubyeyi?…I Gisagara ziri kwiyongera – UMUSEKE
  • 24/09/2020 9:01 20

Kurinda abangavu guterwa inda: Ishuri cyangwa umubyeyi?…I Gisagara ziri kwiyongera

Abakurikiranira hafi ihohoterwa rikorerwa abana mu Karere ka Gisagara baravuga ko muri ibi bihe batari ku ishuri, ikibazo cy’abana basambanywa gikomeje kwiyongera n’umubare w’abangavu baterwa inda ukaba uri kuzamuka.

Abatewe inda bakiri abangavu

Najjingo Robinah, Umukozi w’Umuryango Action Aid akaba n’umuyobozi wa Speak out ku rwego rw’igihugu avuga ko ababyeyi badaha umwanya uhagije abana babo ngo baganire ku bibazo bahura na byo.

Uyu mukozi w’Umuryango urwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu, avuga ko iki cyuho cyo kubura kw’ibiganiro hagati y’abana n’ababyeyi, gituma hari bamwe mu bana bahohoterwa.

Avuga ko nko mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, muri ibi bihe hari abana batanu (5)  bari munsi y’imyaka 12 y’amavuko bamaze gufatwa ku ngufu.

Robinah ati “Muri ibi bihe bya koronavirusi abana ntibari kumwe n’abarimu, ubusanzwe wasangaga abarimu bafata abana 50%  n’ababyeyi bakabafata 50%, ariko ubu ni  uruhare rw’ababyeyi 100%  rwo kwita ku bana babo.”

Robinah avuga ko igihe nk’iki ababyeyi bair bakwiye kumenya ko ari bwo bakenewe n’abana babo kurushaho kuko rwa ruhare rw’ishuri rutari kuboneka.

Ati “Ababyeyi nibafate iya mbere baganirize abana babo ndetse n’inzego z’ubuyobozi nibutegure ubukangurambaga bw’ababyeyi mu kwita ku bana no kubasobanurira ku buzima bw’imyororokere no kwirinda ihohoterwa kuko ababyeyi baratuje ntibazi ibibazo abana babo bafite kuko ntibari kubaganiriza ngo babumve.”

Bamwe mu bana bagiye baterwa inda  bakiri bato, batunga agatoki ababyeyi babo kubigiramo uruhare kuko babiterwa n’amakimbirane yo mu miryango bakomokamo bigatuma bava mu ngo z’iwabo batazi iyo bajya bakisanga bagoswe n’ibibazo byo guhohoterwa.

Umwe muri bo yagize ati “Guterwa inda kwanjye byatewe nuko mama yantereranye atuma mva mu ishuri njya gushakisha ubuzima i Kigali mpura n’uwiyita umugiraneza wansanze ku nzira ajya kuncumbikira muri iryo joro yarandaranye antera inda.”

Akomeza agira ati “Iyo ntava mu rugo kubera amakimbirane simba naratwaye iyi nda ngo mbe ndi kurera umwana najye nkiri umwana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasengayire Clemance avuga ko uburere bwiza buva mu muryango bityo ko ubuyobozi bushyize imbere icyatanga umuti w’ibibazo biri mu miryango.

Gasengayire ati “Buriya ishuri ryiza ni umuryango wavukiyemo, hanyuma ubumenyi uhabwa n’abarimu n’ubundi burere bwunganira ubwavuye mu muryango, ni yo mpamvu usanga duhura n’ibyiciro bitandukanye tubagira inama ariko cyane cyane ibyiciro by’abitegura kuzavamo ababyeyi, mu rwego rwo kubategura kuzvamo ababyeyi bazarerera igihugu.”

Gasengayire avuga ko mu rwego rwo gukomera guhangana n’ihohoterwa, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hari gutegurwa ingo z’ikitegererezo ziswe “Urugo rw’amahoro” ingo zizaba zifite inshingano zo kureba bamwe mu babyeyi bateshutse ku nshingano no kubakebura.

Baganiriye ku bibazo by’abana

Biyemeje gushaka umuti

UMUSEKE.RW/GISAGARA

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Statistics zerekana ko Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka. Ahanini biterwa n’ubukene hamwe n’ubujiji.Ariko no mu bihugu byateye imbere,naho Abangavu barabyara cyane.Babikora mu rwego rwo kwishimisha,bavuga ko “bali mu rukundo”.Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,abana bavuka ku babyeyi batashakanye officially,barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Kuba Ubusambanyi bukabije,bihuye n’uko Bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka ibinezeza aho gushaka Imana”.Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byose biri mu isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa nkuko bible ivuga ahantu henshi.Kubera ko abantu bananiye Imana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *