Kurwanya ruswa bisaba ikiguzi cya Politiki ariko icyo kutayirandura kiremeye kurushaho- Kagame | UMUSEKE

Kurwanya ruswa bisaba ikiguzi cya Politiki ariko icyo kutayirandura kiremeye kurushaho- Kagame

Perezida Kagame Paul avuga ko kurwanya ruswa hari ikiguzi cya Politiki bisaba ariko ko ikiguzi cy’ingaruka zo kutayirandura kiri hejuru cyane mu bihugu bimwe na bimwe byazahajwe na ruswa.

Perezida Kagame umwaka ushize ubwo hatangwaga ibi bihembi i Kigali (Photo: Igihe)

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukuboza 2020 mu itangwa ry’ibihembo bihabwa abagize uruhare mu kurwanya ruswa ku Isi byitiriwe Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani International Anti-Corruption Excellence Award.

Perezida Kagame yabanje gushimira umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Than utanga ibi bihembo yitiriwe kuko akomeje gufasha Umuryango w’Abibumbye kurwanya ruswa.

Yanashimiye kandi abahawe ibihembo ku budasa bagaragaje mu rugamba rwo kurandura ruswa ifatwa nk’imungu imunga ubukungu bw’ibihugu.

Yagize ati “Urugamba rwo kurwanya ruswa ni intego isaba y’Isi isaba gukorera hamwe twese kugira ngo duteze imbere imiryango migari yacu.”

Avuga ko ibihugu bigomba gukorera mu mucyo no ku ntego yo kubazwa inshingano kuko ari byo bibifasha gukoresha neza umutungo bifite mu gukomeza gufasha abaturage kugira imibereho myiza.

Yagize ati “Kurwanya ruswa bishobora gusaba ikiguzi cya politiki ariko ikiguzi cyo kutayirandura kiremereye kurushaho mu bice bimwe byazahajwe na ruswa.”

Ibi bihembo byatangiwe i Tunis muri Tunisia mu gihe iby’umwaka ushize byari byatangiwe i Kigali mu Rwanda hanashyizwe ikirango cy’igihangano gishyirwa ahatangiwe ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya 5.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje kwerera imbuto kiriya kirango ndetse ko “Tuzakomeza kuba umufatanyabikorwa ufite ubushake muri uru rugamba.”

Umwaka ushize ubwo ibi bihembo byatangirwaga mu Rwanda, hahembwe abantu barindwi barimo Muzehe Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa Mbere wa Zambia.

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Igiteye agahinda kurusha ibindi ku bijyanye na ruswa, nuko ntawuyaka umuvandimwe we, umwana we, umubyeyi we cyangwa inshuti ye. Uwaka ruswa ntabwo aba akunze uwo ayaka. Ntacyo uburenganzira cyangwa inyungu z’uwakwa ruswa hari icyo biba bibwiye uyimwaka. Nta na kimwe. Iyo ari umuyobozi cyangwa n’umukozi usanzwe, aba ari umucanshuro wujuje ibyangombwa byose.

  • Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Muli Kenya,mu mwaka wa 2019,Abakozi ba Leta banyereje asaga miliyari 1200 Frw.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe? Imana yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi igakuraho n’ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Uwo niwo muti wonyine wa Ruswa.

  • Iyo abaturage b’igihugu badafite uburenganzira busesuye bwo kwishyiriraho no kuvanaho ababayobora, nta n’ubwo biba bishoboka ko barwanya ruswa ngo babigereho. Uwibwe ijwi rye cyangwa uwambuwe ijambo ryo kwivuganira no kwihitiramo icyo ashaka aba asigaranye iki se? Kumukora mu mufuka umwaka ruswa nibyo biba bigoye ?

  • Ni ya misundwe se ikunyunyuza, hanyum ikakubuza no gutaka?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *