Kuva Coronavirus yagera mu Rwanda bwije hatabonetse umurwayi wayo - UMUSEKE
  • 28/03/2020 10:17 50

Kuva Coronavirus yagera mu Rwanda bwije hatabonetse umurwayi wayo

Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nta murwayi wagaragaweho ubwandu bw’iki cyorezo mu gihe kuva yagaragara ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nta munsi wari waciyemo hatagaragaye ufite ubwandu bw’iki cyorezo.

Kuva tariki ya 14 Werurwe, mu masaaha y’umugoroba abanyarwanda babaga bategereje kumenya amakuru agezweho kuri iki cyorezo kuko ari bwo Minisiteri y’Ubuzima yatambutsaga uko byifashe n’abantu baba bagaragaweho iki cyorezo cyugarije Isi.

Ku wa 14 Werurwe ubwo hagaragaraga umurwayi wa mbere wa Coronavirus, bwarakeye ku wa 15 Werurwe hongera kugaragara abandi bantu bane barimo abanyarwanda batatu bafite kiriya cyorezo.

Naho ku wa 16 Werurwe na bwo hagaragaye abandi bantu babiri barimo Umunyarwanda n’umudage bafite ubwandu bukeye bwaho tariki ya 17 haboneka umuntu umwe.

Ku itariki ya 18 bwo hagaragaye abarwayi batatu baje biyongera ku bandi umunani bahita baba 11 ari na bo ubu bamaze kwemezwa mu Rwanda ko barwaye iki cyorezo mu gihe ejo hashize tariki ya 19 Werurwe bwo nta murwayi wagaragaye.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bagaragaza ko bishimiye aya makuru bafashe nk’ihumure kuko bishobora kuba bitanga ikizere ko ikwirakwira ry’iki cyorezo rishobora kutazagira ubukana buri hejuru nk’uko byagenze mu bihugu bimwe na bimwe.

Minisiteri y’Ubuzima itambutsa aya makuru mashya ku bafite ubwandi bw’iki cyorezo, aya makuru anaherekezwa no kwibutsa abaturarwanda ingamba zo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ikigo k’igihugu cy’Ubuzima RBC cyo kivuga ko abarwayi ba COVID-19 bari kwitabwaho mu kigo nderabuzima cya Kanyinya mu mujyi wa Kigali kandi ko bakomeje kumererwa neza ndetse ko harimo abatoye ka mitende ku buryo hari ababyuka bakora imyitozi ngororamubiri aho barwariye.

Tariki ya 19 nta murwayi wagaragaye:

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko nkuko World Health Organization ivuga,Afrika igomba kwitondera ibihe bibi biri imbere kubera Coronavirus.Impamvu nuko mu bihugu bimwe batafashe ingamba zihamye zo kwirinda no gupima iyi virus.Ndetse ibihugu bimwe nta bikoresho byo kuyipima bafite.Gusa iki cyorezo gikomeye,kimwe n’ibindi bintu bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera,bihuye nuko bible ivuga ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije.Rwose tugomba kwemera ko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka.Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,tugomba gushaka Imana cyane,aho kwibera gusa mu gushaka ibyisi.Tukibuka ko millions nyinshi z’abantu bari batuye isi ku gihe cya Nowa,bazize kutita kubyo Nowa yababwiraga ngo bashake Imana,bakanga kumwumva,bakibera mu gushaka ibyisi gusa no kwishimisha.Nyuma y’Imperuka,abazarokoka bamwe bazajya mu ijuru,abandi babe mu isi izaba paradizo.Bizaba nta kabuza,kubera ko Imana yabivuze itajya ibeshya.

  • Ariko ibi jye mba numva bidasobanutse. Ubundi urwaye iyi ndwara, atangira kuyanduza abandi nyuma y’iminsi nk’ine cyangwa itanu ayanduye, ariko atararemba. Bivuga ngo akenshi uwanduye amenyekana yamaze kwanduza abandi benshi iyo atari mu kato. Evolution y’imibare yacu ntisanzwe!! Ahubwo se kiriya kigo nderabuzima cya Kanyinya gifite koko ubushobozi bwo kwakira bariya barwayi ibitaro byo muri uno mujyi bidafite? Kigira abaganga n’abaforomo bangahe? Abandi barwayi bahivurizaga se basigaye bajyanwa hehe?

  • Niba nta tekinika ribirimo Imana Ishimwe cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *