Kuwa kabiri: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 104.78 | UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Kuwa kabiri: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 104.78

Kuri uyu wa 04 Mata 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 104.78, iki cyumweru gishobora kurangira umaze kugera ku mafaranga 105.

Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa mbere, umugabane w’iki kigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 104.78, uvuye ku mafaranga 104.76 wariho kuri uyu wa mbere, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.02 ugereranyije n’igiciro wariho kuwa mbere.

Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, agaciro k’umugabane kamaze kuzamukaho amafaranga 4.78; Bivuze ko nk’uwaguze imigabane 1 000 y’amafaranga 100 000, ubu imigabane ye imaze kugira agaciro k’amafaranga 104 780.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga 9.8%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

%d bloggers like this: