Kwamamara ntacyo winjije mu mufuko nk’umuhanzi ntacyo bimaze – Prof Malonga – UMUSEKE

Kwamamara ntacyo winjije mu mufuko nk’umuhanzi ntacyo bimaze – Prof Malonga

*Abakina indirimbo z’abahanzi ngo biba ari ukubafasha kumenyekana,
*Radio ngo yamamaza umuhanzi na we akayamamaza, ngo ni magirirane.

Abahanzi bavuga  ko itegeko ryo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryabafasha kubona inyungu ku mpano bahawe n’Imana bakiriho n’igihe batariho ibihangano basize bigafasha ababakomokaho, abakoresha indirimbo zabo bo kuri Radio na Televiziyo bavuga ko batakwishyuzwa gukina indirimbo kandi baba bafasha abahanzi kumenyekana.

Prof. Malonga ngo kuba Radiyo yamenyekanisha umuhanzi gusa ntibihagije

Inama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa kabiri ku burenganzira bw’umutungo bwite mu by’ubwenge yahuje abakoresha ibihangano by’abandi, ishyirahamwe ry’abanzi ndetse n’inzego za Leta zifite aho zihurara na byo nka RDB, RURA na Police, bavuze ku ngingo zo kwishyuza abakoresha ibihangano by’amashusho n’amajwi  by’abandi (Radio, Televiziyo, Hoteli, imodoka zitwara abagenzi, n’abandi) mu bikorwa bibinjiriza.

Itegeko ryo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge rirasanzwe mu Rwanda nubwo ibirikubiyemo bitajya byubahirizwa.

Bamwe mu bo rireba bavuga ko impamvu ituma ritubahirizwa ngo ni uko abenshi mu bo rireba batarizi kandi ngo ibyo riteganya benshi ntibarabigira umuco.

Ikigo k’Igihugu k’Iterambere (RDB) kivuga ko iri tegeko riramutse ryubahirijwe abahanzi bakajya kubaza uburenganzira bwabo, ngo Radiyo zose, Televiziyo, n’abandi bakoresha ibihangano mu nyungu zabo bakwisanga mu nkiko barimo kwishyuzwa ibihangano bakoresheje.

Gusa ngo iri tegeko riracyakenewe kumvishwa abo rireba kugira ngo buri wese yumve akamaro rifitiye umuhanzi ndetse n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi wa RDB  mu ishami rishinzwe kurengera uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge, Blaise RUHIMA avuga ko u Rwanda nta mibare izwi y’icyo ubuhanzi bwinjiriza igihugu ihari ndetse n’abo biha akazi, ariko ngo iri tegeko nirishyirwa mu bikorwa abahanzi bazabyungukiramo n’igihugu kigire icyo kinjiza.

Abitabiriye iyi nama bavuga ko yari ikenewe cyane mbere y’uko itegeko rivugururwa kugira ngo abantu bose babashe kumva ibintu kimwe.

Abo kuri Radiyo na Televiziyo bavuga ko badakwiye kwishyuzwa gucuranga izi ndirimbo kuko ngo babikora ari ugufasha abahanzi kumenyekana kandi ngo iyo bayicuranze umuturage uyumvise ntacyo yishyura Radiyo.

Ildephonse Sinababariraga ukorera Radio y’i Gicumbi avuga ko Radiyo na Televiziyo bitandukanye n’akabari basaba abakiliya kwishyura indirimbo bacuranze bagahita bayongera ku gicuro k’icupa kandi abantu bagakomeza bakaza.

Avuga ko iryo tegeko niritangira gushyirwa mu bikorwa ngo bamwe aho kujyanwa mu nkiko kubera gucuranga indirimbo bazazireka bacurange izimaze imyaka 50 zo ziba zitakigengwa n’iryo tegeko.

Gusa bamwe mu bahanzi bari bitabiriye iyi nama bavuga ko iryo nta terambere ryaba ririmo kuko ngo iyo Radiyo na yo itakumvwa n’abantu.

Prof. Malonga Pacifique umwanditsi w’ibitabo agira ati: “Uwo na we wahitamo gukina izo ndirimbo zo mu myaka 50 ishize nta wazumva kandi nta terambere yaba irimo iganamo.”

Prof. Malonga avuga ko iri tegeko ritubahirizwaga kubera ko abo rireba batari barizi ariko ngo kuba batangiye kurimenya, bakaba batangiye kuvuga uko barikwepa ngo ni uko bitarajya mu muco w’Abanyarwanda bose wo kwigomwa duke kuri byinshi bungutse.

Ati: “Abanyarwanda benshi ntibarakanguka ngo bumve ko bakwiye no gusora, yumva ashaka gucuruza yunguka ariko wamubwira ngo zanamo make y’umusoro agataka ngo uramwishe. N’ibindi ni uko.”

RDB ivuga ko kumenyekanisha igihangano bigomba kugira igihe bimara kandi na byo bikagengwa n’amategeko. Ngo indirimo iyicuranzwe imyaka itanu cyangwa 10 ntabwo biba bikiri ukwamamaza umuntu.

Prof. Malonga avuga ko ibitangazamakuru byamamaza umuhanzi ariko byombi na we arimo abyamamaza kandi ngo kwamamara bigomba kugendana n’inyungu.

Ati: “Mu ruhande rumwe ndabyemera nibyo, Radiyo na Televiziyo koko bifasha abahanzi kwamamara, ariko mu kwamamara si ukumenyekanisha izina gusa,  ni ukugira ikijya mu kanwa, ni ukugira icyo ucyura mu rugo, ni ukugira icyo umwana umuha, ni uguteza imbera igihugu.”

Iyi gahunda yo kwishyuza abakoresha ibihangano ngo izajya ifasha abanzi mu gihe bakiriho no mu gihe baba batikiriho ifashe imiryango yabo nk’uko ahandi bigenda.

Ngarambe Francois Xavier waririmbye “Umana ni Umutware” ikamenyekana cyane, avuga ko kuba iri tegeko ritubahirizwa ngo bituma abahanzi batabona inyungu mu bihangano ndetse n’igihugu ntikibone inyungu ku mpano abanegihugu bafite.

Kugeza uyu munsi mu Rwanda nta mibare ifatika igaragaza ingano y’amafaranga ubuhanzi bwinjiza mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), mu gihe ibindi bihugu ubu bikataje mu kubyaza umusaruro uru ruganda.

Kenya iri mu karere kamwe n’u Rwanda mu myaka 10 ishize mu 2007 ngo ubuhanzi bwinjije agera kuri 5,3% by’ayo igihugu kinjije muri uwo mwaka, muri America ubuhanzi ngo bwinjije agara kuri miliyari 869$ mu mwaka wa 2015 gusa.

Blaise Ruhima ukora mu ishami rishinzwe kurengera uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge

Ngarambe Francois Xavier waririmbye Umwana ni Umutware

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock