Kwambuka ikiraro gihuza Mutenderi na Gahara ni uguhekwa mu mugongo ukishyura - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:55 03

Kwambuka ikiraro gihuza Mutenderi na Gahara ni uguhekwa mu mugongo ukishyura

Kubera imvura yaguye ari nyinshi cyane mu kwezi kwa kane, ikiraro kiri ahitwa Rwagitugusa gihuza Umurenge wa Mutenderi wo muri Ngoma n’uwa Gahara muri Kirehe, cyarengewe n’amazi ku buryo nta kinyabiziga kihanyura, ndetse abanyamaguru kugira ngo bambutswe n’abasore bafite imbaraga babaheka ku mugongo bakabishyura amafaranga.

Iki kiraro ngo bategereje ko habaho umukamuko kikongera gukoreshwa bisanzwe

Umwe mu baganiriye n’Umuseke ku ruhande rwa Kirehe yagize ati “Kubera ko iki kiraro cyarengewe ubu kujya mu karere ka Ngoma ntibyoroshye kuko imodoka zitakihanyura, ubuhahirane ubu busa nk’ ubwahagaze.”

Yadutangarije ko ushatse kwambuka atinya gukandagira mu mazi bisaba ko atanga amafaranga bakamuheka.

Undi witwa Etienne ati “Nkorera i Gahara ariko iyo nshatse kujya muri Ngoma birangora kandi ari ho nanyuraga ngiye i Kibungo, ndemera nkakandagira mu mazi aho kumpeka ngo ntange ayo mafaranga.”

Ku ruhande rw’akarere ka Kirehe Mayor Muzungu Gerard yabwiye Umuseke ko ubwo buryo bwo kwambutsa abantu butemewe ahubwo bakwiriye kwifashisha izindi nzira.

Ati “Hari indi nzira dusaba ko abaturage bakoresha inyura ahitwa Rwabutazi mu Murenge wa Gatore igahinguka Cyunuzi mu gihe amazi atarakamuka aho kugira ngo babe banyura muri ayo mazi bikaba byateza izindi ngorane.”

Uyu muyobozi yongeraho ko kubera COVID-19 hari ibindi by’ibanze biri kwitabwaho ngo ariko mu ngengo y’imari itaha bazareba uko iki kiraro cyakorwa mu buryo burambye .

Iki kiraro gihuza Uturere twa Kirehe na Ngoma gikunda kunyuraho abaturage baturutse mu Mirenge ya Kibungo na Mutenderi bajya muri Kirehe bakinjirira mu Murenge wa Gahara, uri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Ubu ibinyabiziga biri kuzenguruka binyuze mu muhanda wa kaburimbo uhuza Ngoma na Kirehe kugira ngo ubuhahirane bukomeze.

Abana birirwa boga muri ayo mazi y’ibiziba na byo bishobora kugira ingaruka ku buzima

UWIZEYE Camarade
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Viziyo 2020 tuyirimo indani!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *