Kwibohora 27 : Ndayisaba Fidèle asanga gutuzwa mu midugudu byaraguye amarembo y’ubumwe n’ubwiyunge | UMUSEKE

Kwibohora 27 : Ndayisaba Fidèle asanga gutuzwa mu midugudu byaraguye amarembo y’ubumwe n’ubwiyunge

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yavuze ko kuba mu Rwanda hari abaturage batujwe mu midugudu kandi nta n’umwe uhejwe  asanga byaraguye amarembo magari y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Umudugudu wa Karama ni umwe mu midugudu y’icyerekezo u Rwanda rwubatse igatuzwamo ababaga mu manegeka bikabafasha gufatanya mu bikorwa by’iterambere

Ibi abitangaje mu gihe mu mwaka wa 2020,  Inama y’Abaminisitiri yemeje igishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka, kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’iterambere 2050 u Rwanda rwihaye.

Muri icyo gishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka cyigena ko mu mwaka wa 2050 ,biteganyijwe ko abantu miliyoni 15,4 bazaba batuye mu mijyi 101 izaba iri mu Rwanda,  mu gihe miliyoni 6,6 bazaba batuye mu byaro ariko nabo bagatura ku midugudu.

Urwo rugendo  rw’iterambere rugamije gukomeza gukura umuturage mu bwigunge , rumuganisha ku iterambere risesuye .

Ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu baturage  baganiriye na Isango star  bo mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Nyabugogo , Umudugudu wa Karama mu Mujyi wa kigali bemeza ko nyuma y’aho bagiriye mu mudugudu, byabakuye mu bwigunge ndetse bituma  bunga ubumwe  n’abandi  bafatanya  ibikorwa by’iterambere.

Mbyariyehe Abel yagize ati ” Ni ukuvuga ngo hano iyo umwe agize ikibazo, twese tuba tugisangiye,  ntabwo ikibazo kireba runaka cyangwa uriya.  Niba umuturanyi wawe arwaye ugomba kumenya ko arwaye, ugomba kumenya ko yavuye kwa muganga, ukamusura ukamenya niba ariho  kuko aho twari dutuye umuntu atandukanye n’undi ntabwo byari gushoboka.”

Undi utifuje ko umwirondo we utangazawa yagize ati “Ku ngingo y’ubumwe n’Ubwiyunge, ni intambwe ndende yo gushimira ubuyobozi bwiza. Nk’uko abanyarwanda bavuga ngo  usanga umuturage atatse undi akomaho umwotso.Iyo umwe atatse undi aramwumva akamutabara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba yavuze ko gahunda yo gutura  mu midugudu yagize akamaro  gakomeye mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Hari imidugudu y’umwihariko yashyizweho  ihuza abantu binjiye mu rugendo rw’Ubwiyunge  , mu rugendo rwo komorana ibikomere bitewe n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, nk’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,. Imidugudu yagiye yubakwa igahuriza hamwe abarokotse Jenoside n’abagize uruhare muri Jenoside, bakagira umwanya wo kubiganiraho kandi bakiyimeza kwinjira mu rugendo rwo komorana ibikomere no gufatanya mu bikorwa bibateza imbere,. Biranaborohera kandi mu gushyigikirana mu bikorwa bibateza imbere.”

Ubushakashatsi ku Gipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda 2020, bwerekana ko  hari  intambwe ishimishije ubwiyunge bumaze kugeraho mu Rwanda, aho iyi ntambwe igeze kuri 94.7%, ivuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe umwaka wa 2010 yari kuri 82.3%.

Gutuzwa mu Midugudu Biranaborohera kandi mu gushyigikirana mu bikorwa bibateza imbere.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubu se Ndayisaba ntazi ko mu gihugu hose kugeza uyu munsi hubakwa imidugudu y’icyiciro kimwe gusa cy’abanyarwanda, mu turere tw’igihugu twose? Bibyara ubwiyunge bwoko ki?

    • Impamvu nyamukuru ituma hataba Ubumwe n’Ubwiyunge,nuko aba bantu bafite umugati utubutse Leta yabahaye,urugero Ndayisaba,batabona Reality.Ahubwo bahuma amaso abantu,bashimagiza ibyiza bidahali.Ngo Ubwiyunge bugeze ku gipimo cya 94% !!!! Bakibagirwa ko mbere ya le 01/10/1990 twese twaririmbaga Ubumwe Amahoro,Amajyambere.Intambara itangiye,nibwo twamenye ko abo mu kazu batubeshyaga.Bayobozi,musigeho kubeshya abaturage byitwa ko muyobora,nyamara mubayobya.Ejo tutazasubira mu mahano twavuyemo.Mwirire n’abana banyu Umugati utubutse Leta yabahaye,ariko musigeho kubeshya.

  • Mu turere tw’imisozi miremire twose imidugudu ishyirwa ahanini mu mpinga z’imisozi no mu bitwa. Abaturage ntibashobore kwita ku masambu yo yegereye imibande kubera ko asigaye ari kure yabo. Ntibajyaneyo ifumbire y’imborera ihagije. N’ibyo bejeje bakabigabana n’abajuru. Icyakurikiye nuko ubu abenshi bariho batera amashyamba muri ayo masambu bahoze bahinga.

  • Iyaba gutura hamwe byari bihagije ngo abantu bagire ubumwe, nta bwicanyi bwari kuba bwarabaye mu mijyi y’u Rwanda muri 1994.

  • Ndayisaba akwiye gutandukanya imidugudu ifasha abantu kwegerana, n’iyifashishwa mu kubavana mu byabo nta ngurane nk’uriya wubatswe i Busanza. Niba ari aba Kangondo na Kibiraro yiciraga ijisho ndumva ariho agosorera mu rucaca.

  • Hypothese y’uko kubaka ibikorwa remezo byiza bituma abantu bagira imitima mizima bakabana neza, ni ukuyitondera. Kandi ntitwibagirwe ko proximite’ yo mu midugudu imwe n’imwe ishobora no kuvamo promiscuite’, bwa bucucike butuma abantu bacurana umwuka. Isanamitima ni gahunda igomba kugira umwihariko wayo ntivangwe no kubaka amagorofa.

  • Haribigo byashyizweho usanga barabishyizeho kugirango babone imyanya yogushyiramo abantu.Ntabwo mvuzeko ntacyo ikikigo gishobora gukora gusa wenda iyo kiyoborwa nundi muntu utari Ndayisaba byari kugira icyo bitanga.Ubumwe nubwiyunge ntabwo wabushinga umuhezanguni ngo bitange umusaruro.

  • Abantu bajya hariya bakidoga njyewe bantera amakenga.Bibagirwako twese ubu ducanye kumaso.Umunsi bazabuzwa gukoresha imbunda nokuduterubwoba tuzavuga ikituri kumutima.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *