Kwibohora26: Ingo 13 zo muri Kicukiro zubatse umuhanda wa kaburimbo aho batuye | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:35 15

Kwibohora26: Ingo 13 zo muri Kicukiro zubatse umuhanda wa kaburimbo aho batuye

*Bifuza ko Leta ibafasha kuhageza amatara yo ku muhanda
*Buri rugo rwatanze miliyoni 3Frw
*Umuhanda uva kuri Gare y’i Nyanza/Kicukiro – Ikigo Nderabuzima cya Gatenga barawukeneye cyane.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Sabaganga mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bahiguye umuhigo w’uyu mwaka mu bijyanye no Kwibohora ku nshuro ya 26, babashije kubaka umuhanda wa Kaburimbo aho batuye, hari hashize imyaka 6 babigerageza bikabananira.

Iki gikorwa bakimurikiye ubuyobozi ku wa gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020, ubundi bakabaye baragitashye ku munsi wo Kwibohora tariki 4 Nyakanga 2020, ariko bihura n’uko bamwe batabonetse.

Ngarambe Alfred ni umwe mu bazanye igitekerezo cyo gukora uriya muhanda mu myaka 6 ishize. Avuga ko bagerageje, bakusanya inkunga bahashyira laterite (gutsindagiramo amabuye) ariko gushyiramo kaburimbo mu muhanda biranga ndetse ya laterite iza gushiramo bitewe n’amazi y’imvura yatwaraga amabuye uko yaguye.

Ati “Twateranyije amafaranga agera kuri miliyoni 2Frw, twari nk’abantu 10 ariko uko imvura ije ya laterite igenda ishiraho, hakaba ubwo ugize ibirori wabatarishije umwana ukazana indi kamyo y’amabuye ugashyira ahari ibinogo.”

Abana batangiye kuryoherwa n’umuhanda unyerera ababyeyi babo bubatse

 

Igitekerezo gishya cyo kubaka umuhanda cyaje ku wa Gatanu

Imidugudu ibiri, Sabaganga n’Isonga yo mu Kagari ka Nyanza, mu Murenge wa Gatenga yagize igitekerezo cyo gukora umuhanda uva kuri gare i Nyanza ukagera kuri Centrale ya Kiliziya Gatolika, icyo gihe basanga bizabatwara miliyoni 118Frw.

Babigejeje ku Buyobozi bw’Umurenge wa Gatenga burabyanga, bwifuza ko umuhanda ukorwa mu bipimo by’imihanda minini y’Umujyi wa Kigali, ba baturage basanga nta bushobozi babibonera. Aho niho bakomereje igitekerezo cyo gukora umuhanda wa kaburimbo ugana mu ngo zabo.

Igitekerezo cyo ku wa Gatanu bagikomeje ku Cyumweru, barahura ku mugoroba kuva saa moya kugera saa ine z’ijoro hari muri Gicurasi 2019.

Buri wese bemeranyijwe ko atanga Frw 600 000 banashyiraho konti anyuzwaho, nyuma y’iminsi ibiri ibikoresho bihageze basanze amafaranga ari iyanga. Ku bihumbi 600 000Frw bongeyeho miliyoni imwe. Buri wese aba yiyemeje gutanga Frw 1 600 000. Nyuma amafaranga aba make, bongeraho andi buri wese ageza kuri miliyoni 3Frw.

Mu byumweru bitatu, umuhanda warakozwe urarangira.

Ngarambe ati “Byatwaye urugendo rurerure ariko impinduka nziza byazanye, hano turishimira ko dutaha iwacu heza, kandi twagizemo uruhare. Ni igikorwa kiza n’ugeze hano wese abyibazaho, biduha agaciro. Iyo ubwiye umuntu ko utuye aha arakubaha ngo ha handi bakoze umuhanda nta nkunga, nababwira ngo ahari imyumvire, ahari ubushake ibintu birakorwa.”

Aba baturage bateye akanyabugabo abaturanyi batuye epfo yabo, ndetse ngo bazakomeza kubatera inkunga mu bitekerezo na bo babashe kubaka umuhanda ugana iwabo bakomereje aho na bo bagereje.

NKUBANA Alphonse ukuriye abaturage bagize ubushake bwo kubaka uriya muhanda ugana mu ngo zabo, avuga ko ashima Ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bwahinduye imyumvire y’abaturage, ngo mbere babonaga bitakunda kubaka umuhanda kubera ko kaburimbo ihenda.

Avuga ko umuhanda wubatswe kubera ko abaturage batekanye. Nubwo bakoze igice kireshya na m 350 zisaga, ngo bazafasha n’abandi baturanyi bishyize hamwe umuhanda bawukomeze ugere mu Midugudu ine baturanye.

Nkubana avuga ko ibyashobowe n’amasibo abiri, byakorohera Imidugudu irimo amasibo 60 kwishyira hamwe kugira ngo bakusanye ubushobozi Leta yaheraho yubaka umuhanda uva kuri Gare ya Nyanza ya Kicukiro ukagera ku Kigo Nderabuzima cya Gatenga.

Ngarambe Alfred avuga ko bari bamaze imyaka 6 bagerageza kubaka umuhanda wa kaburimbo byarabananiye

Ati “Niba amasibo abiri atanga miliyoni 40Frw amasibo 60 yakora ikintu gikomeye.”

Mugabo Alex Perezida w’Inama Nyjanama y’Umurenge wa Gatenga, yabwiye Umuseke ko igitekerezo cyo kubaka uriya muhanda cyavuye mu baturage ubwabo, bubaka umuhanda bumvaga bakeneye ubuyobozi bwo burabashyigikira.

Ati “Ni ibikorwa bijyana n’uko Abanyarwanda bamaze kwibohora, ntabwo Abanyagatenga ari bo basigaye inyuma baribohoye mu mutima, baribohoye inyuma ndetse n’amafaranga urabona ko yuko batuye neza bararushaho kuzamura imyumvire n’imibereho yabo.”

Mugabo Alex avuga ko umuhanda uva kuri Gare ya Nyanza, ukagera ku Kigo Nderabuzima cya Gatenga uciye mu Mudugudu wa Murambi uteganywa gukorwa na Leta, kandi ngo wagabanya ubucucike bw’imodoka ku bantu bava Kicukiro Centre bagana i Gahanga no mu Bugesera.

Ati “Twifuza ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwadufasha ariko natwe twatangiye kubishishikariza abaturage, uhagariye abakoze umuhanda wa Sabaganga yavuze ko bifuza ko amasibo akora ku muhanda agira uruhare rwayo, niyo hataboneka ubushobozi buturutse hejuru abaturage bazawukora kuko turawukeneye cyane.”

Uyu muhanda urimo ivumbi ryinshi cyane, hamwe abaturage bawutuyemo hagati, ureshya na Km 1.5.

Abatuye Umudugudu wa Sabaganga bubatse umuhanda, basaba Leta kubashyiriraho ibiti by’amashanyarazi kugira ngo bagende heza ariko natahe ahabona mu rwego rwo kurushaho gutura heza.

Nkubana Alphonse iburyo, hagati ni Mugabo Alex n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gatenga Mugisha Emmanuel bafungura uriya muhanda
Kuri uyu muhanda ingo 13 zawubatse, buri rumwe rwatanze miliyoni 3Frw
Barashaka ko Leta ibafasha gushyiraho amatara ku muhanda, bagiye basiga umwanya w’ahazashingwa amapoto
Nkubana Alphonse ukuriye abubatse uriya muhanda
Abaturage biyemeje kuwurinda no kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye
Umuhanda uva kuri Gare ya Nyanza/Kicukiro ugana ku Kigo Nderabuzima, ngo Fideli Ndayisaba ayobora Umujyi yemeye kuwubaka, ava ku buyobozi ntacyo akoze

AMAFOTO@KUBWAYO Adrien/UMUSEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Aba baturage bakoze igikorwa cyiza ariko namwe ntimukihutire kugiha amazina atariyo, uriya muhanda bagerageje kuwushyiramo ibisa na kaburimbo ariko si kaburimbo yujuje ibyangombwa, rwose tujye tuvugisha ukuri. Twizereko babikoze ku bushake batabikoze ku ngufu kuko nazo nabonye hari igihe zikoreshwa kugirango abayobozi berekane imihigo bagezeho. Mubashakire uko hashyirwa amatara ku muhanda nibyo byaba ari uguhigura imihigo nyabyo.

  • Kubaka umuhanda no kwibohora bihuriye hehe?

  • Leta rwose yakagiye ibanza igahera kuri aba bantu bafite ubushake bwo kugira aga contribution batanga. Ahandi ni inyuma yaho aho bita indatwa Bisambu, nabo baragerageje bikorera site, bapanga kaburimbo bakora igice baza kubura amikoro baraparika, nk’abo kuki Leta itabafasha ko baba bagaragaje ubushake? Umugi wa Kigali uzashireho gahunda ihamye yo gufasha abantu nk’aba bumva uburemere bw’iterambere, aho gushira imihanda ya Kaburimbo ahantu batayikeneye. Urugero, umuhanda uzamuka kuri Wasac Kimisigara, ubona utari ukenewe cyane mu gihe hari Ababa bayikeneye batangaho make, umujyi wa Kigali ukabafasha.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *