Kwirinda ibiryo bibyibushya byagabanya ibyago byo guhitanwa na COVID-19 – UMUSEKE
  • 24/09/2020 7:10 19

Kwirinda ibiryo bibyibushya byagabanya ibyago byo guhitanwa na COVID-19

Iyi ni inama itangwa n’abaganga b’i London mu Bwongereza basaba abaturage kwirinda kurya kenshi ibiribwa bikize cyane kuri proteins kuko bituma umuntu abyibuha cyane kandi umubyibuho ukabije ukaba itera indwara zitiza umurindi COVID-19 ikaba yahitana umurwayi.

Indyo ikize ku byubaka umubiri ishobora kuba ikibazo iyo umuntu ayifata kenshi kandi ari nyinshi

Abaganga bavuga ko iyo umuntu abyibushye cyane bituma hari inyama z’umubiri we zikora nabi, ndetse amaraso ye ntatembere neza kubera ibinure biba mu mitsi.

Kudatembera neza kw’amaraso bijyanirana no gukora nabi kw’inyama zitandukanye harimo ibihaha, umutima, ubwonko, umwijima n’izindi.

Minisitiri w’ubuzima mu Bwongereza Helen Whately yabwiye abaturage b’igihugu cye kugabanya ibyo barya bikize ku byubaka umubiri.

Ati: “ Abongereza bagomba kugabanya ubwinshi by’ibiribwa bikize ku ntungamubiri ndetse n’inshuro babifa ku munsi kugira ngo ababyibushye cyane bagabanye ibilo n’aho abatabyibushye birinde kubyibuha kuko bitiza umurindi icyorezo cya COVID-19 kikaba cyahitana umuntu.”

Byemezwa ko abantu bakuze cyane ndetse n’abafite ibibazo by’ubuzima birimo indwara zidakira ari bo bibasirwa n’icyorezo cya COVID-19 kikabahitana kurusha abandi.

Ubundi umuntu ufite umubyibuho urenze 40 mucyo bita ‘body-mass index’, aba yugarijwe no guhitanwa na COVID-19 .

‘Body-mass index’ ni ibipimo bishingira ku burebure bw’umuntu ugereranyije n’umubyimba we.

N’ubwo uriya muburo wahawe Abongereza ariko ibiwukubiyemo byaba ingirakamaro no ku Banyarwanda.

Gukora imyitozo ngororamubiri no kwirinda kurya ibiribwa birimo isukari nyinshi n’ibinure byafasha mu kurinda umubiri kubika ibinure udakeneye.

Reuters

Jean Pierre NIZEYIMANA                                        

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *