Girl in a jacket Kwitaba FERWAFA ni ibisanzwe, kubaka biravuna ariko gusenya biroroha,…-Sadate yavuze byinshi | UMUSEKE

Kwitaba FERWAFA ni ibisanzwe, kubaka biravuna ariko gusenya biroroha,…-Sadate yavuze byinshi

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yageneye ubutwamwa abakunzi b’iyi kipe imaze iminsi ivugwamo urunturuntu. Mu byo yavuze harimo guhumuriza abafana ku bijyanye no kuba yarahamagajwe na FERWAFA avuga ko ari ibisanzwe ndetse anavuga ku bifuza gusenya iyi kipe,…

Munyakazi Sadate ubu uyobora Rayon Sports

Kuva haduka icyorezo cya COVID-19 cyatumye habaho impinduka mu bikorwa binyuranye birimo n’imikino by’umwihariko umupira w’amaguru, Rayon Sports yakunze kuvugwamo byinshi birimo amikoro macye yazamuye umwuka mubi hagari y’abakinnyi n’ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse umwe mu bakanyujijeho muri iriya kipe bimuviramo kwirukanwa.

Umuyobozi w’iyi kipe Sadate Munyakazi ndetse n’Umuvugizi wayo Jean Paul Nkurunziza baherutse guhamagazwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) ngo bajye gutanga ibisobanuro ku magambo bavuze kuri ririya shyirahamwe basaba abariyobora kwegura.

Bisa nk’uruhurirane n’urusobe rw’ibibazo bitoroheye iyi kipe isanzwe ifite abakunzi benshi mu Rwanda bagiye banayigoboka muri ibi bihe bigoye.

Munyakazi Sadate wanavuzweho amagambo akomeye n’uriya mukinnyi twavuze uherutse kwirukanwa ko uyu mugabo adafite ubushobozi bwo kuba yayobora iyi kipe, yageneye ubutumwa abakunzi b’iyi kipe.

Sadate yagize  ati “Maze iminsi numva amakuru menshi ndetse amwe muriyo akabahangayikisha, bagiye bavuga ko ngiye kwirukanwa, kwegura,… yewe numvise n’abahuza kwitaba kwanjye muri FERWAFA n’ibyo byose, abenshi mwarampamagaye murankomeza ndetse mumbwira ko muri kunsengera, mbikuye ku mutima ndabibashimiye.”

Munyakazi Sadate yagarutse ku ngingo icyenda (9) zisobanuye ubuzima bw’iyi kipe avuga ko Rayon Sports yo mu 1965  yo mu karere ka Nyanza itandukanye n’iyo muri 2013 yo mu karere Kicukiro.

DORE IBYO YATANGAJE:

1.Kwitaba muri FERWAFA ni ibisanzwe kandi ntakindi kibyihishe inyuma.

2.Abavuga ko twashimuse Rayon Sports tukayiha abafana bibumbiye muri FAN CLUB abo ndabibutsa ko Rayon yacu ari iyavukiye i Nyanza mu Mwaka wa 1965 ihabwa ubuzima gatozi na arrête ministeriel  No 72/01 yo ku wa 25/05/1968, ngiyo Rayon Sports y’i Nyaza ikaba itandukanye cyane n’iyavutse muri 2013 ikavukira Kicukiro kuko umuntu witwa kanaka wavukiye i Nyanza muri 1965 atandukanye n’uwo bitiranwa wavukiye Kicukiro muri 2013.

3.Itegeko rigenga imiryango itegamiye kuri Leta mu ngingo ya 40 ivuga ko abari basanganwe ubuzima gatozi mbere y’uko rijyaho batongera kubwaka.

4.Intego yacu ni ugukorera mu mucyo tukita ku bintu uko byitwa tugaha Rayon Sports ba nyirayo ari bo mwebwe n’abo muhagarariye uwumva ko azaza gusenya ibyagezweho ngo abambure uburenganzira bwanyu uwo muzamundekere kuko nkiri wa wundi utemerera abantu nk’abo, ingufu turi nazo, ubushake turi nabwo ibi tukaba tubikesha icyizere dufitiwe namwe ndetse n’abandi bashaka kubaka Fondation ikomeye, icyizere kaNdi tugikomora ku murongo mwiza twahawe n’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

5.Rayon Sports nyoboye ni ibumbiye hamwe ama miliyoni n’amamiliyoni y’abanyarwanda bayikunda kandi muhagarariye mu matsinda muyoboye, iyo yashinzwe muri 1965 i Nyanza ntaho ihuriye n’iya baringa ngo abantu 480 ubundi ngo 250 ubundi ngo 125  bashingiye Kicukiro muri 2013 birirwa baririmba ngo yarashimuswe, nta ushimuta ikintu kitabaho kandi mbasezeranyije ko ntawuzabaka uburenganzira bwa Equipe mwihebeye kuko ntawuzemera ko inyungu rusange z’abantu benshi zigarurirwa n’agatsinda k’abantu bacye.

6.Ibyabaye byose muri iyi minsi byatweretse byinshi binatwigisha Isomo rikomeye, icyo nabonyemo Ni uko urugendo rwo kubaka rutoroha ariko abasenya bishobora kwihuta, tuzakomeza gushyira ibintu ku murongo kugeza bikunze gusa mwibuke ko nta mpinduka yoroha ariko dufatanyije tuzabigeraho;

7.Abakoze amakosa anyuranye twumve ko bibaho tuberere imbuto nziza kugira ngo na bo zizabagirire akamaro duharanire ubumwe bwacu nk’uko twabitojwe n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu twirinde ibitangazamakuru n’abanyamakuru bamwe barutwitsi barangwa no guteranya no gusebya abantu aba igihe kizabigisha kadi ntacyo baduhinduyeho turacyari ba bandi, tubagirire impuhwe n’imbabazi.

8.Hari ikintu umuntu aba yarahuye na cyo cyikamwubaka, mu rugendo rwo kubohora no kubaka igihugu cyacu hari aho twavugaga ngo “BAWIRI WAKUFE WATATU WASONGE WATAYOBAKI WATADJENGA INCI” Inyigisho ikomeye ni uko kubaka bitoroha kandi ko niyo hagira abagenda bakava muri urwo rugendo abasigaye barakomeza kugera bageze ku ntego, nanjye reka mbabwire nti n’iyo nagenda kuko ntazahoraho kandi si ndi kamara mpaka.

9.Ndashimira abakunzi mwese mwambaye hafi mukangenera ubutumwa bunkomeza, abansengeye, abandwaniriye hirya no hino cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ndabashimiye mbikuye ku mutima, ndashimira kandi ba Perezida d’honneur (Muvunyi Paul, Ruhamyambuga Paul, Dr Rwagacondo na Theo Ntampaka) kuri support mwampaye.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubu c nkurikije ibyo yavuze mu ngingo ya2 ntiyashatse kuvuga ko Rayon Sports twavutse dusanga ba Sogokuru naba Papa bafana yaba atariyo y’uyu munsi?
    Ndi umu rayon kuva mvutse kd sinavutse nyuma ya 2013, yewe ndibaza ko hari nabenshi bameze nkanjye gusa ndumva ikipe turi gufana itakiri iyo twari tuzi!
    Njye rwose Rayon Sports nzi niyo Murukari Inyanza naho iyo rayon sports ya Kicukiro ntayo nzi!

  • Kuri TIZO, hari abashaka gusenya bitwaje Rayon bavutse ejo bundi 2013! Ariko byo itangazamakuru ry’imikino wagira ngo Hari bamwe nta kindi kiganiro bagira atari Rayon. Hari Radio imwe bivugira ngo dufana izi… bakajya kuri Rayon bakandagaza, ese ko mwabitangiye guhera muri za 2008 ko iyo kipe yanga ikagwiza abafana n’igikundiro… Umupira wo mu Rwanda ukeneye ingando imwe ya rurangiza.

  • Kwitaba FERWAFA ni ibisanzwe nyine. Iteka biremewe kubaza umuntu ibiri mu nshingano ze.Courage Sadate kandi turakomeza kugusengera ngo Uwiteka Imana iguhe ubwenge nkubwo yahaye Salomon akayobora ubwoko bwa Israel mu gihe cye. Be blessed.

  • Sadate ugomba kumenya ko kuyobora aba Rayons bitoroshye

  • Uuuuum, ingingo ya 2 ntabwo iryoshye rwose. Bisaba kwitonda no gushungura amagambo uba ugiye kuvuga, cyane cyane igihe cyo guha abantu benshi message nk’iyi.

    Ikindi nuko akwiye gutandukanya Sadate na Perezida wa Rayon sport.

    Kuki utavuga kubyo wari wavuze? Ngo komite ya FERWAFA niyegure ntishoboye? Cg inkuru izskomeza.

    Abafana batavuka i Nyanza se bo wumva utabahungabanya?

    Pole Sana.

  • Hahahahahaha. Wa mu Boss yitabye abapagasi be. Ni akumiro

  • Njye ndabona Sadate ashobora kuba arikugambanirwa nabashaka inyungu mu Rayon yacu ikindi harabatemera impinduka FERWAFA nayo imeze nkishaka kumwihimuraho ariko ubundi kuvugako umuntu adakoraneza ntagishya kirimo niba ikoraneza ihangayikishijwe niki ubundi abayobozi ba rayon bakagombye kuba bafite ijambo muri FERWAFA ndetse ritandukanye nandi ma Equipe gusa ntibakabye ariko kk bahagarariye abakunzi benshi baruhago sadate rero njye ndemezako ashobora kuba agambanirwa nabamurwanya.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *