Kwizera Olivier yakuwe mu bakinnyi b’Amavubi nyuma ya “video call” yishimana n’umukobwa | UMUSEKE

Kwizera Olivier yakuwe mu bakinnyi b’Amavubi nyuma ya “video call” yishimana n’umukobwa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umukobwa umaze iminsi mu Itangazamakuru nyuma yo gufungisha umuhanzi Davis D, umwanya yamaze aganira na Kwizera Olivier uherutse kubabarirwa agahamagarwa mu ikipe y’Amavubi, watumye ahita asezererwa mu mwiherero.

Video igaragaza Kwizera yishimiye cyane uyu mukobwa nyamara abandi bari mu mwiherero batekereza imikino ibategereje

Video igaragaza Kwizera na AKAYEZU Sharon ukoresha Shazzy.91 bari live kuri Instagram babyina. Byaviriyemo Kwizera Olivier kwirukanwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu kubera imyitwarire mibi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo iriya video yasakaye.

Kwizera Olivier  umunyezamu w’ikipe y’igihugu yari yagiriwe icyizere arahamagarwa mu bakinnyi 39 bari mu mwiherero bitegura imikino ya Kenya na Mali mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi.

Nyamara Kwizera yari aherutse mu buroko aho yakatiwe igifungo cy’umwaka usubitse azira gukoresha ibiyobyabwenge. Nyuma yaje gutangaza ko asezeye kuri ruhago, ariko yongeye guhamagarwa aragaruka.

Sharon Akayezu yabaye intandaro ku ifungwa ry’umuhanzi Davis D, Kevin Kade ndetse Thierry nubwo nyuma baje kurekurwa.

Kwizera Olivier yakatiwe umwaka usubitse, Urukiko rutegeka ko urumogi yafatanywe rutwikwa

Video igaragaza Kwizera yishimiye cyane uyu mukobwa nyamara abandi bari mu mwiherero batekereza imikino ibategereje

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Sinajyaga nemera ko abateramwaku babaho, ariko uyu munsi ndabyemeye uyu mukobwa atera umwaku mubi ahubwo abahungu bamwirinde kuko nibatereba neza no kubakenya azabamara!! Reba ibyo yakoreye Davis D na bagenzi be, none ndebera Kwizera aririkanywe burundu,!! Mbega umwanda weeeee!!AHEEE

  • Abagore bashobora guteza ibibazo.Muribuka ibyago Dalilah yateje Samson.Kandi akenshi biba bijyana mu busambanyi.Icyaha gikorwa ku bwinshi Imana itubuza ndetse ikavuga ko abagikora batazaba mu bwami bwayo.Kimwe n’abajura,abicanyi,abarya ruswa,abarwana,abibera mu by’isi gusa ntibashake Imana,etc…

  • shahu iki gikobwa ni kiza ndabona bose kizabarimbuza kandi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *