La Jeunesse yemeje ko yumvikanye na APR FC ku igurwa rya Nsanzimfura Keddy – UMUSEKE
  • 25/09/2020 7:15 13

La Jeunesse yemeje ko yumvikanye na APR FC ku igurwa rya Nsanzimfura Keddy

Ubuyobozi bwa  La Jeunesse FC bwatangaje ko mu igurwa rya Nsanzimfura Keddy nta kosa APR FC yakoze kuko bumvikanye na yo.

Rugera Jean Claude Perezida wa La Jeunesse FC yazamuye Nsanzimfura Keddy

Nyuma y’uko Visi Perezida wa Kiyovu Sports akaba n’Umuvugizi wayo, Ntalindwa Théodore yari amaze igihe atangaje ko bababajwe no kubona APR FC itangaza ko Nsanzimfura  Keddy ari umukinnyi wayo nyamara batarigeze bagirana ibiganiro.

Ati “Kuba byarakozwe n’ikipe abantu bumva ko ari intangarugero byatubabaje. Nta biganiro twigeze tugirana na APR, Keddy ni umukinnyi wacu dufitanye amasezerano y’imyaka itanu…”

Ntarindwa yakomeje agira ati “Kuba batatwegereye tugiye kujya mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ni ho dutanga ikirego kuko ni umukinnyi dukeneye yari hafi kujya hanze.”

Perezida wa La Jeuneusse, Rugera Jean Claude yatangarije urubuga rwa APR FC ko amakipe yombi yumvikanye ku igurwa ry’uyu mukinnyi.

Ati ”Nibyo koko Keddy yazamukiye muri La Jeuneusse muri 2015 turamurera tumufasha kuzamura impano ye mu mupira w’amaguru. Muri Mutarama 2019 nibwo twamuhaye amahirwe yo gukina mu cyiciro cya Mbere tumuha Kiyovu Sports.”

Avuga ko “Nyuma ubuyobozi bwa APR FC bwamwifuje burabegera bumvikana ko bagomba gutanga indezo, ndetse bukaba bwaramaze no kuyitanga.”

Ibi kandi byemezwa n’ushinzwe gushakira abakinnyi APR FC, Mupenzi Eto’o uvuga ko mu igurwa rya Keddy  nta kosa ririmo ahubwo ko byaciye mu mucyo kuko bavuganye na La Jeunesse FC yazamuye.

Ati “Mu igurwa rya Keddy nta kosa na rimwe ryabayemo, twabikoranye ubushishozi kuko twabanje kureba amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports dusanga adakurikije amategeko y’umupira w’amaguru agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi batarageza imyaka y’ubukure.

Twasanze umukinnyi atarazamukiye mu ikipe ya Kiyovu Sports nk’uko yamwiyitiriraga ahubwo yarazamukiye muri La Jeuneusse ari na byo byatumye tuganira n’ubuyobozi bw’ikipe ya La Jeuneusse tugira ibyo twumvikanaho ndetse bikaba byaranashyizwe mu bikorwa.”

Umukinnyi Nsanzimfura Keddy w’imyaka 18 yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yitabiriye imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2019 yabereye muri Tanzania mu 2018.

Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC
Nsanzimfura Keddy werekanywe nk’umukinnyi mushya wa APR FC

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *