Lebanon: Guturika gukomeye i Beirut, abantu 137 bapfuye 5,000 barakomereka – UMUSEKE
  • 28/09/2020 10:29 58

Lebanon: Guturika gukomeye i Beirut, abantu 137 bapfuye 5,000 barakomereka

UPDATE: Ku wa 06 Kanama 2020- 13h42  Guturika kwabereye muri Lebanon hamaze kumenyekana abantu 137 bapfuye, abandi 5,000 barakomeretse hari n’abandi baburiwe irengero.

Ku wa gatatu tariki 5 Kanama 2020

10h30: Abatabazi mu gihugu cya Lebanon bakomeje gushakisha imibiri y’abantu bagwiriwe n’inzi n’ibindi bintu bitandukanye nyum yo guturika gukomeye kw’ahantu habitse ibintu bishobora guturika mu gace kari ku cyambu ku Murwa Mukuru i Beirut.

Uku guturika kwabaye ku wa kabiri tariki 4 Kanama 2020 ntabwo haramenya icyateje impanuka.

Abantu nibura 100 byemejwe ko basize ubuzima muri kuriya guturika kwakurikiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye, abakomeretse basaga 4,000.

Gusandara k’ububiko bubitse toni 2,750 by’ibinyabutabire bya ‘Ammonium Nitrate’ byatigishije Umugi wose.

Perezida Michel Aoun wa kiriya gihugu yavuze ko kuriya gusandara kwatewe na ziriya toni za Nitrate zari mu bubiko ariko ntiharamenyekana imvano y’icyahatwitse.

Ammonium Nitrate ni ibinyabutabire bikoreshwa nk’ifumbire mu buhinzi, kandi bishobora guturika.

00h00: Abantu 50 byemejwe ko bapfiriye mu guturika kw’ikintu kitaramenyekana, abandi 2,700 bakomeretse nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima witwa Hamad Hassan.

Maj Gen. Abbas Ibrahim, ukuriye ibikorwa by’umutekano yabwiye ibitangazamakuru byo muri Lebanon ko igishobora kuba cyateye kuri guturika ari ububiko bw’ibintu biturika buri ku cyambu.

Abantu batandukanye babwiye Ibiro Ntaramakuru, Reuters ko ahabereye guturika gukomeye hari ububiko bw’ibintu bishobora guturika.

Umuyobozi Mukuru w’imipaka yavuze ko kuriya guturika gushobora kuba kwatewe n’ikinyabutabire cya ‘Nitrate”.

Maj Gen Abbas Ibrahim yabeshyuje amakuru yashinjaga Igihugu cya Israel kuba inyuma ya kuriya guturika. Yabwiye ibitangazamakuru byo muri Lebanon ko bishoboka cyane ko guturika kwatewe n’impanuka yatewe n’umuriro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gabi Ashkenazi yabwiye Ibiro Ntaramakuru, Reuters ko nta ho igihugu ke gihuriye n’ibyabaye muri Lebanon.

 

Inkuru yabanje: Urusaku rw’ikintu cyaturitse n’umuriro wabanjirijwe n’imyotsi myinshi mu kirere cy’umurwa mukuru wa Lebanon, Beirut, byateye ubwoba benshi ku Isi. Amakuru avuga ko haturitse ibintu bibiri. Ibinyamakuru bimwe byanditse ko imibare y’agateganyo yatangajwe hari abagera ku 10 bahise bapfa, ibitaro bikeye amaraso ngo bifashe inkomere.

Abantu benshi bapfiriye muri uku guturika

Ibi bibaye mbere y’iminsi itatu ngo abakekwaho kwica Rafik Hariri mu 2005 basomerwe ibihano, uyu Hariri yari Umukire cyane, yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1992 kugera mu 1998, ndetse no kuva mu 2000 kugera ubwo yegura tariki 20 Ukwakira 2004.

Amakuru avuga ko ikintu cya mbere cyasandariye hafi y’icyambu muri uriya Mugi wa Beirut ndetse hakaba andi makuru avuga ko hari n’ikindi cyaturitse.

Ntabwo haramenyekana impamvu y’iturika rya biriya bintu.

Video zakwirakwiye ku buga nkoranyambaga zigaragaza umwotsi mwinshi ukurikirwa n’urusaku n’umuriro mwinshi, nyuma umushyitsi n’umuriro bikagenda bitwika ahantu hanini cyane, ndetse inzu ziriduka.

Urukiko rwa UN ruratangaza ikemezo cyarwo ku bihano bifatirwa abantu bane bashinja kwica Hariri.

Aba bantu bose ni abo mu mutwe ushyigikiwe na Iran witwa Hezbolla, ubuyobozi bwawo kenshi bwahakanye ko nta ruhare wagize mu rupfu rwa Hariri.

Bariya bantu bazacibwa urubanza badahari, isomwa ryabo riteganyijwe ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Amakuru avuga ko ikintu cya kabiri cyaturikiye mu rugo rwa Rafic Hariri.

Minisitiri w’Ubuzima muri Lebanon, Hamad Hasan yavuze ko hakomeretse abantu benshi cyane ndetse ibyangiritse ari byinshi.

Lebanon imaze iminsi mu bihe bigoye by’imyigaragambyo n’imvururu zishingiye kuri politiki, abigaragambya basaba Leta gusubiza ubukungu ku murongo bukaba buhagaze  nabi cyane kuva mu 1975-1990 igihugu kiri mu ntambara.

BBC

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Imana itabare ibihugu by’abarabu kbsa kuko ndabona batorohewe rwose

    • Ibi byaturitse nta na 1/1000 cya atomic bomb yaturikiye Hiroshima na Nagasaki.Tekereza ko ubu ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 15 000,zishobora gusenya isi yose mu kanya gato baramutse barwanye.
      Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Aho kugirango batwike isi,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

      • @ Karegeya,wa mugani mbona iyi si yacu ishigaje igihe gito.Reba korona,urebe intambara zuzuye mu isi,imiyaga iteye ubwoba,inkangu,imiriro nka wa wundi uherutse gutwika Australia amezi 6 yose utazima,tsunamis,etc…Isi iri mu bihe bigoye bitigeze bibaho.Nta kabuza hari ikintu kenda kuba ku isi.Ibirimo kuba ni integuza ngo abantu duhinduke.Ikibazo nuko ntacyo bibwiye abantu.Icyo bareba ni ifaranga,politike,shuguri,etc…Bizaba nka cya gihe cya Nowa,ubwo yabwirizaga abatuye isi bakanga kumva,bibereye mu byisi gusa,Umwuzure ukaza ukabica bose.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana.

  • wasanga ari za reactor mushaka kuzana ino

  • Ese mu kinyarwanda bavuga “umubiri w’uwapfuye”? Cg “umurambo”??

    Wagirango ni umubiri(amagufwa atariho)!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *