Lit. Col. Rugigana Ngabo mu nkiko – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga


Lit. Col. Rugigana Ngabo mu nkiko

Kuri uyu wa mbere ni bwo Lt Col Rugigana Ngabo, mwene nyina wa General Kayumba Nyamwasa yongeye kugaruka imbere y’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda asaba ikurwaho ry’icyemezo yasabiwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe agitegereje kuburana.

Lit. Col. Rugigana Ngabo (photo Internet)

Uru rubanza rwabereye mu muhezo nk’uko byari byagenze ubwo Lt Col Rugigana yaburanishwaga n’urukiko rukuru rwa gisirikare mu rwego rwo kwirinda ko rwahungabanya umutekano w’igihugu mu gihe rwari kubera mu ruhame nk’uko ubushinjacyaha ari na bwo bwabisabye bubivuga.

Ibi bikaba bitanyuze Lt Col Rugigana ndetse n’abamwunganira kuko bo ngo basanga ubushinjacyaha bugomba kugaragaza impamvu bwemeza ko umutekano wahungabana urubanza ruramutse rwumviwe mu ruhame.

Uruhande rwa Leta y’U Rwanda ruvuga ko ifungwa rya Col. Rugigana ridafitanye isano n’ibibazo bya mukuru we Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro mu gihugu cy’Afurika y’epho, uretse ko bose baregwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Gusa ngo kuba uru rubanza rubera mu muhezo bizatuma kumenya ibyaha nyabwo aregwa ndetse n’umwanzuro uzafatwa n’urukiko bitoroha kumenyekana n’ubwo ubushinjacyaha buvuga ko ari ku nyungu z’umutekano w’igihugu.

Lt Col. Rugigana Ngabo, watawe muri yombi mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2010 akaba yari yajuririye urukiko rw’ikirenga asaba ikurwaho ry’icyemezo cy’urukiko rukuru rwa gisirikare rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe ategereje iburanisha rw’urubanza rwe mu mizi.

Solange Umurerwa
Umuseke.com

 

 

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock