LIVE: UWIZEYIMANA niwe wegukanye Etape ya 5 – UMUSEKE

LIVE: UWIZEYIMANA niwe wegukanye Etape ya 5

12h50: Bonaventure UWIZEYIMANA w’ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu niwe wegukanye Etape ya 5 ya Tour du Rwanda, asize abandi ho gato cyane barimo na Joseph Areruya uri bugumane umwenda w’umuhondo.

Ku kazi gakomeye kakozwe na Ruberwa Jean, wakomeje gukurura igikundi imbere, bageze hafi ya ‘Finish Line’ kuri 500m Bonaventure Uwizeyimana usanzwe ari umuhanga cyane mu kuvuduka (Sprint) yavudutse bikomeye asiga umunyaAlgeria wabaye uwa kabiri ho amasegonga abiri gusa.

Bonaventure yavuze ko kwegukana iyi Etape bimushimishije cyane ndetse bimuhaye ikizere ko n’izindi yazeguhana. Uyu musore yaherukaga kwegukana Etape mu irushanwa nyafrica ryabereye muri Gabon umwaka ushize.

Yavuze ko Ruberwa yabafashije cyane kuko muri ‘peloton’ basiganwaga nta gihunga kuko bari bizeye ko ari imbere.

Avuga ko yatangiye guhatana cyane bageze muri 700m akabasha gusiga abandi akegukana iyi ntera.

ARERUYA Joseph yavuze ko atararanye mu mutwe ibyo guhatanira gutwara iyi ntera.

Ati “Iyo nzakuba aribyo nararanye sinari kubura no muri batatu ba mbere, njyewe navuze nti nshobora kujya muri sprint ugasanga ndavunitse, njye nabyihoreye ndareka barayikora ncunganwa n’uko nta inyambura ibihe byanjye.”

Uwizeyimana ubwo bari i Nyamata bagiye guhaguruka, ntabwo yari mu bahabwa amahirwe yo gutsinda uyu munsi ariko arabikoze

Uwizeyimana ubwo bari i Nyamata bagiye guhaguruka, ntabwo yari mu bahabwa amahirwe yo gutsinda uyu munsi ariko arabikoze

 

10h30; Abasiganwa bahagurutse mu mugi wa Nyamata bagana i Kigali bagakomeza Rwamagana. Abasiganwa bahagurutse ni 63,  ejo hari abasiganwa batanu (5) basezeye mu isiganwa.

Umwenda w’umuhondo wambaye Joseph Areruya uri bufatanye n’ikipe ye ya Dimension Data for Qubeka ariko byanashoboka ko n’abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bamurwanaho kugira ngo awugumane.

Mugisha Samuel, Valens Ndayisenga n'abandi baganira mbere gato yo guhaguruka

Mugisha Samuel, Valens Ndayisenga n’abandi baganira mbere gato yo guhaguruka

Valens Ndayisenga ufite Tour y'ubushize ntabwo bimworoheye uyu mwaka ariko ari mu bari imbere

Valens Ndayisenga ufite Tour y’ubushize ntabwo bimworoheye uyu mwaka ariko ari mu bari imbere

Umunya-Kenya Kangangi Suleiman uri ku mwanya wa 3 kuri general classification akomeje gutungurana

Umunya-Kenya Kangangi Suleiman uri ku mwanya wa 3 kuri general classification akomeje gutungurana

Ikipe ya Eritrea iganira mbere yo kwiruka uyu munsi

Ikipe ya Eritrea iganira mbere yo kwiruka uyu munsi

Arureruya Joseph wasubiye mu mwenda w'umuhondo

Arureruya Joseph wasubiye mu mwenda w’umuhondo

ARERUYA yabwiye Umuseke ko ahagurukanye ikizere kinshi kuko ari ku isonga. We ngo isiganwa arifite mu maboko kuko afatanyije n’ikipe ye baraControla byose uko bashaka.

Eyob Metkel mbere yo guhaguruka yabwiye Umuseke ko atifuza yellow Jersey kuko iri mu maboko y'umuvandimwe we

Eyob Metkel mbere yo guhaguruka yabwiye Umuseke ko atifuza yellow Jersey kuko iri mu maboko y’umuvandimwe we

Eyob Metkel aganira n’Umuseke mbere yo guhaguruka ati: “Twaje gukina nk’ikipe si umuntu ku giti cye nk’uko twabyerekanye ejo. Umuvandimwe wanjye Joseph yabonye yellow Jersey ubu ndashaka kumufasha tukayigumana muri Dimension Data

Ndifuza gukomeza kwegukana etape ariko umwenda w’umuhondo ukaguma kuri Joseph nkuko umwaka ushize twashyigikiye Valens.”

Abafana bari benshi i Nyamata ubwo bari bagiye guhaguruka

Abafana bari benshi i Nyamata ubwo bari bagiye guhaguruka

Joseph ARERUYA arifuza kugumana uyu mwenda

Joseph ARERUYA arifuza kugumana uyu mwenda

10h45: Bageze aho bita kuri Kariyeri,  BikeAid ikoze ‘attack’ irimo Nicodemus Holler w’umudage na Van Englen bakinana. Basize igikundi 30sec. Intego y’aba ni ugukorera mugenzi wabo Kangangi Suleiman  ufite umwanya wa gatatu ku rutonde rusange

10h50: Abasiganwa bambutse ikiraro cy’Akagera binjira muri Kicukiro, Mfitumukiza wa Les Amis Sportif na Le Court de Billlot Olivier wa Maurice bacomotse mu gikundi bafata break away barasiga peloton 31sec.

I Kigali baciye Sonatubes bafata umuhanda w’amabuye ugana kwa Lando bakomeza Kimironko, baca kwa Nayinzira mu Izindiro, bafate kuri AZAM bace mu cyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone) basubize mu muhanda wa Kigali – Rwamagana

11h05: Bageze i Gahanga. Imbere hari abakinnyi 6 basize igikundi 56sec. Abari imbere ni Lagab Azedine wa Algeria, Mfitumukiza, Nicodemus, Englen, Tsegay Amanuel wa Eritrea na Ruberwa Jean. Amanota y’umusozi wa Nyanza yegukanywe na Ruberwa Jean wa Benediction Club

11h20: Bageze mu Izindiro. Abari imbere barasiga igikundi umunona umwe.

Kuri kaminuza ya UTAB (yahoze ari RTUC) bategereje igare

Kuri kaminuza ya UTAB (yahoze ari RTUC) bategereje igare

Kuri Rond point ya Sonatubes iri gutunganywa muri iyi minsi

Kuri Rond point ya Sonatubes iri gutunganywa muri iyi minsi

Ruberwa yahageze ari imbere

Ruberwa yahageze ari imbere

Igikundi cy'imbere bita 'Break away'

Igikundi cy’imbere bita ‘Break away’

Igikundi kiba kibakurikiye bita 'Peloton'

Igikundi kiba kibakurikiye bita ‘Peloton’

Break Away y'abari imbere

Break Away y’abari imbere

Ruberwa Jean wa Les Amis Sportif bageze hano ariwe uri imbere

Ruberwa Jean wa Les Amis Sportif bageze hano ariwe uri imbere

Peloton ibari inyuma ho umunota umwe

Peloton ibari inyuma ho umunota umwe

Bageze imbere y'aho dukorera

Bageze imbere y’aho dukorera

 

11h30: Bigeze muri Special Economic Zone umukinnyi w’umunyarwanda Alexis NIZEYIMANA asezeye mu isiganwa. Yakiniraga Benediction club. Imbaraga ziramushiranye.

11h40: Barasatira i Masaka Yannick Lincoln wo mu birwa bya Maurices nawe avuye mu isiganwa…

12h15: Abasiganwa barenze i Nyagasambu barasatira i Musha, imbere haracyari abakinnyi barindwi, ubu barasiga Peloton 40”. Peloton iri kwihuta cyane kurusha Break Away.

12h30: Van Englen wa Bike Aid niwe utsinze amanota ya mu musozi wa Musha.

Ubu abasiganwa barenze Musha bamanuka Ntunga.

Bashoje Musha habaye indi ‘attack’.  Ibihe Peloton iri kubigabanya ariko Ruberwa Jean, Nicodemus na Azedine Lagab bongeye gusiga break away banasiga igikundi 41sec.

 

12h35: Umuhungu w’i Rwamagana Ephrem Tuyishimire akoresheje imbaraga asiga igikundi afata break away. Bageze kwa Karangara ari mu bari imbere.

12h40: Basatiriye i Rwamagana, uguhatana ni kose, igikundi (Peloton) cyongereye imbaraga bikomeye, break away nayo iragerageza kubaguma imbere.

12h50: Bonaventure UWIZEYIMANA niwe wegukanye Etape ya 5 ya Tour du Rwanda, asize abandi ho gato cyane barimo na Joseph Areruya uri bugumane umwenda w’umuhondo.

UKo bakurikiranye

UKo bakurikiranye

Kuri uyu wa gatandatu abasiganwa barahaguruka Kayonza basoreze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Bonaventure Uwizeyimana yatwaye etape ya mbere mu mateka y Tour du Rwanda

Bonaventure Uwizeyimana yatwaye etape ya mbere mu mateka y Tour du Rwanda

Bona niwe mukinnyi ukina mu makipe atatu yo mu Rwanda wegukanye etape wenyine uyu mwaka

Bona niwe mukinnyi ukina mu makipe atatu yo mu Rwanda wegukanye etape wenyine uyu mwaka

Etape isorezwa i Rwamagana iteka barangiza bari kumwe kuko nta misozi myinshi ibamo

Etape isorezwa i Rwamagana iteka barangiza bari kumwe kuko nta misozi myinshi ibamo

Areruyab Joseph wambaye umwenda w'umuhondo yahagereye rimwe n'abandi

Areruyab Joseph wambaye umwenda w’umuhondo yahagereye rimwe n’abandi

Areruya Joseph wambaye umwenda w’umuhondo yahagereye rimwe n’abandi

Byari ibyishimo byinshi kuri Bona n'amakipe akina mu Rwanda

Byari ibyishimo byinshi kuri Bona n’amakipe akina mu Rwanda

Areruya Joseph aracyambaye umwenda w'umuhondo werekana uhiga abandi ku rutonde rusange

Areruya Joseph aracyambaye umwenda w’umuhondo werekana uhiga abandi ku rutonde rusange

Nicodemus Holler wa BikeAid niwe wahatanye kurusha abandi uyu munsi

Nicodemus Holler wa BikeAid niwe wahatanye kurusha abandi uyu munsi

Edward Greene aracyahiga abandi mu misozi

Edward Greene aracyahiga abandi mu misozi

Photos/R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. Kani

    17/11/2017 at 11:08 am

    Baomereze aho tubarinyuma tu kera kabaye noneho no mu Izindiro igare rirahageze pe!!!!

  2. anastase

    17/11/2017 at 11:19 am

    turashaska na mafoto nibyo byiza

  3. dushime theos ribery

    17/11/2017 at 11:27 am

    Ariko igareweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
    uje kudukura mubwigujye keri natwe abatuye nyarujyenge
    tugutegereje twese HARERUYA SONGA MBERE MUNTU WAJY
    rwanda oyeeeeeeeeeeeeeeee

  4. anastase

    17/11/2017 at 11:50 am

    allelua ko atarikuza mubimbere

  5. Jeff

    17/11/2017 at 11:52 am

    uyu munsi amakuru yizaniye UMUSEKE mu rugo rwawo. Tour du rwanda yasuye umuseke itambuka ku irembo ryawo. umuseke turabakunda mutugezaho amakuru meza.

  6. anastase

    17/11/2017 at 12:13 pm

    ko mutatubwira uko mumagare bimeze?

  7. BOKOTA

    18/11/2017 at 5:33 am

    uyumunsi amafoto yabaye make!kuri etape ya 6 muduhe amafoto meshi turabakunda!

  8. irabishohoje innocent

    23/11/2017 at 10:04 am

    uwizeyimana courage kbs tukurinyuma nka ba fana bawe kandi urashoboye amamara mu rwagasabo no mumahanga oyeeeeeee

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017