Liverpool yihimuye kuri Man U. – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Liverpool yihimuye kuri Man U.

Sir Alex Ferguson, yari yatewe akanyabugabo no kunganya kw’ikipe ya Arsenal na Sunderland akomeza kugira icyizere cyo kuguma ku mwanya wa mbere ariko atunguwe cyane n’igisebo yatewe na Liverpool aho ikipe ye Man U yatsinzwe ibitego 3 kuri kimwe.

Ibi bitego byose ku ikipe ya Liverpool byatsinzwe na D. Kuyt, icya mbere yagitsinze k’umunota wa 34 w’umukino, icya kabiri k’umunota wa 39 icy’agashinguracumu agitsinda k’umunota wa 65.

Igitego cy’impozamarira cya Man U cyatsinzwe na J. Hernandez k’umunota wa 90 w’umukino.

Ikipe ya Man U iherutse gutsindwa na Chelesea ibitego 2 kuri kimwe. Impungege umutoza wa Man U afite zikaba zifite ishingiro kuko irusha amanita 3 gusa ikipe ya Arsenal iri ku mwanya wa kabiri. Tubibutse ko ku itariki 12/03/2011 Man U izacakirana na mukeba wayo Arsenal kugeza ubu irusha amanita atatu. Uyu mukino watangiye kuvugisha abafana b’aya makipe yombi amangambure, kuko Man U irashaka kuguma ku mwanya wa mbere na Arsenal nayo irashaka kuzamuka.

Tubitege amaso!

Young Professional
Umuseke.com

 

%d bloggers like this: