Girl in a jacket M. Nsanzabaganwa ngo azaba Bandebereho natorerwa umwanya yasabiwe n’u Rwanda muri AU | UMUSEKE

M. Nsanzabaganwa ngo azaba Bandebereho natorerwa umwanya yasabiwe n’u Rwanda muri AU

Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr Monique Nsanzabaganwa yavuze ko natorerwa umwanya yatanzweho n’u Rwanda nk’Umukandida mu Muryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU/African Union), azaharanira kuzuza inshingano.

Dr Monique Nsanzabaganwa yagaragajwe kuri uyu wa Kane nk’umukandida

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukuboza 2020, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yahuraga n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, yerekanye Dr Monique Nsanzabaganwa nk’umukandida ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU.

Dr Nsanzabaganwa yashimiye u Rwanda na Perezida Paul Kagame ku bw’iki kizere cyo kumutangahu Umukandida kuri uriya mwanya ukomeye muri Africa.

Yagize ati “Nintorwa, nzimakaza gukora neza, mu mucyo, no kwihaza mu by’imari k’Umuryango; nzaba Bandebereho mu bunyangamugayo bubereye Afrika.”

Dr Monique Nsanzabaganwa umaze imyaka icyenda (9) ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, yagiye agaragara mu buyobozi bwo mu nzego zo hejuru mu bijyanye n’imari n’ubukungu.

Yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda hagari ya 2008-2011, mu gihe mbere yaho kuva muri 2003-2008 yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi.

Dr Nsanzabaganwa wanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yabonye impamyabumenyi y’Ikiciro cya gatatu cya kaminuza muri Stellenbosch University yo muri Africa y’Epfo muri 2002 mu bijyanye n’ubukungu ndetse aza kubona impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri 2012.

Yagaragajwe na Minisitiri Vincent Biruta aganira n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Honorable Dr Nsanzabaganwa ni umuhanga cyane muli Finance na Economy kandi afite experience.Ikindi kandi,akunda kujya mu Misa.Ni umwe mu bayobozi bake cyane dufite bajya gusenga.Icyo namwisabira nuko yashyira imbere gushaka “mbere na mbere ubwami bw’Imana” nkuko Yezu yadusabye muli Matayo 6,umurongo wa 33.Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Tuge twibuka ko umurimo Yezu yasize asabye abakristu nyakuri bose ari ukumwigana,bakajya mu nzira,mu masoko no mu ngo z’abantu,tukababwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Niko n’Abigishwa be bose babigenzaga,kandi bakabikora ku buntu,badasaba amafaranga.Bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Urugero rwiza ni Pawulo wirirwaga abwiriza,akabifatanya no kuboha amahema akagurisha.Bene abo,nibo bazaba mu Bwami bw’Imana.Umukristu bisobanura “kumvira no kwigana Kristu”.Igihembo kizaba ikihe?Nkuko Yezu yavuze,bene abo azabazura ku munsi wa nyuma,abahembe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Niho batandukaniye n’abandi bantu bible yita “ab’isi”,bibera gusa mu gushaka iby’isi.Bakumva ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,kwinezeza,etc…Bakibagirwa ko tubirundanya ejo tugapfa tukabisiga,tukaba zero.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *