Macron ati “Abanyafrica nibo bari gucuruza abanyafrica” – UMUSEKE

Macron ati “Abanyafrica nibo bari gucuruza abanyafrica”

Kuri iki gicamunsi Perezida Macron w’Ubufaransa mu ruzinduko ariko yafashe igihe cy’amasaha abiri arenga aganira n’abanyeshuri 800 bo muri Kaminuza zinyuranye i Ouagadougou muri Burkina Faso, bamubaza ibibazo binyuranye nawe arabasubiza ariko asubiramo kenshi ko ataje kubaha isomo.

Macron aganira n'abanyeshuri b'i Ouaga

Macron aganira n’abanyeshuri b’i Ouaga

Byari biteganyijwe ko abazwa ibibazo bine gusa ariko yaje gutanga umwanya babaza ibirenzeho.

Umunyeshuri yabajije Macron ati “iyi nzu twicayemo uzi uwayubatse? Ni Kaddafi. Ubufaransa kuki budasaba imbabazi ku ruhare mu kumuhirika, kumwica no gusenya Libya”

Yamubajije kandi icyo Ubufaransa bukora iki mu guhagarika icuruzwa ry’abantu muri Libya.

Perezida Macron yavuze ko Ubufaransa nta ruhare rutaziguye bwagize mu guhirika no kwica Kaddafi ko ari uruhurirane rwa politiki mpuzamahanga yumvikanyweho itarahuzaga n’imiyoborere ya Perezida Kaddafi.

Avuga ko uyu munsi Abanyafrica badakwiye kumva ko ibibazo byabo hari undi ubitera ahubwo bagahagurukira ubwabo kubishakira umuti.

Ati “Nta mufaransa,umubirigi cyangwa umudage ndabona uri gucuruza abantu muri Libya. Niba anahari ni uwaba abifitemo inyungu ariko ababikora ni abanyafrica… Abanyafrica nibo bari gucuruza abanyafrica.

Uko mwabonye ariya mashusho nanjye niko nayabonye, yarambabaje cyane nk’uko namwe mwababaye, ntimukwiye kumva ko ibibazo by’Africa ari abandi bantu bari kubitera.”

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko Ubufaransa bushaka cyane gufatanya na Africa kurwanya biriya bikorwa, bukabinyuza mu nzira za Politiki.

Umwe mu banyeshuri yabajije impamvu Ubufaransa bugifite ingabo muri Africa (buzifite muri Chad, Cote d’Ivoire, Djibouti, Gabon, Niger na Senegal) avuga ko abibonamo ubukoloni bukomeje no kwivanga mu miyoborere ya Africa k’Ubufaransa.

Perezida Macron iki kibazo yagihunze, agisubiza aziguye avuga ko Ubufaransa buhafite ingabo mu rwego rwo kurwanya iterabwoba gusa.

Avuga ko Politiki y’ubufaransa uyu munsi kuri Africa ishyize imbere y’ibindi byose ubufatanye mu by’ubukungu.

Ubufaransa ni igihugu cyakolonije ibihugu 25 muri 54 bigize Africa.

UMUSEKE.RW

21 Comments

  1. webare

    28/11/2017 at 4:44 pm

    MACRON reka aseke abanyafrika. MUGABE agize gutya yica abo mu bwoko bwa Ndebele,asahura igihugu.Abonye bikomeye,ati ndeguye.Uwamusimbuye aho kumufunga,ati uri intwari iruta izindi.Reka nguhembe immunity,nguhe na 10 millions USD z’ubuntu.This world is mad.

    • X

      28/11/2017 at 5:09 pm

      Umunsi nzahura n’uriya Mugabo hari akabazo nzamwibariza! “Kuki tujya kumva tukumva ngo igihugu gikomeye runaka (France, USA,etc) gifatiriye imitungo y’umuyobozi runaka wo muri Africa???”! Aha niho ruzingiye! (Harya ubwo ntabwo baba basanzwe bazi ko iyo mitungo ko ihari? Ese kuba ihari kuri bo nta nyungu bayikuramo? Muri macye bariya bimukira/bacakara baba bagiye aho imitungo y’iwabo yagiye)

    • Glücklicher

      29/11/2017 at 1:36 pm

      u dont mind!

  2. karame

    28/11/2017 at 5:14 pm

    Hahahaha
    ati “ntimukwiye kumva ko ibibazo bya Africa ari abandi bari kubitera”
    aho sinemeranya n’uwo mugabo!
    Kubitera byo n’abo bandi barabitera ndetse cyane! Ahubwo iyo avuga ati “ntimukwiye kumva ko ibibazo bya Africa ari abandi bazabikemura” aho ho yari kuba avuze ukuri!
    Naho kugoreka amateka wiyandikiye isi yose ireba biragoye! Ubwo araje avuge ngo Jenoside mu Rwanda,
    kwica Sankara, gusibanganya Libya, gutegeka abantu ngo bakoreshe kuneza cg ku nabi ifaranga rya CEFA, gushyiraho aba presidents muri Cote d’Ivoire,etc…ngo nta ruhare babigiramo!!!
    HARI KERA BAKITURAGIRA… UBU DUCANYE KU MASO.

  3. uk

    28/11/2017 at 5:26 pm

    @Webare abiyita cg abitwa intwali bose baritaguye abantu ni abantu bake cyane mu mazina azwi yabashimwa cg abitwa intwali waburaho amaraso yinzirakarengane

  4. Magali

    28/11/2017 at 5:32 pm

    Abanyafurika nibo bacuruza benewabo. Ariko na Macron hari ibyo yirengagiza. Ni gute: ghugu cye gitanga imfashanyo mw’iterambere ry’abaturage aho kugira ngo iyo mfashanyo ifashe abo yagenewe ahubwo bakohereza benewabo kuza gufatanya n’abategrtsi kuyiheregeta uwo yari igenewe agashogoshera agahunga akambuka ubutayu bwa Sahara akajya kwirohera mu nyanja ya Mediteranee cyangwa akagurishwa butama?! Ibi si akagambane?! Wafasha abantu gutera imbere imyaka 60 yose batikura mu bucyene?!

    • lily

      29/11/2017 at 7:28 am

      Ahhh. Ubwo erega ntacyo aduhishe ejo azanavuga ko jenoside yakorewe Abatutsi nta ruhare na ruto igihugu cye gifite : atubwire ati”abanyarwanda nibo bishe abanyarwanda”. Ngayo nguko Banyafurika dukanguke umugabo arigira yakwibura agapfa.

  5. Right

    28/11/2017 at 5:53 pm

    Abazungu muri iryarya pe, detse n abanyafrica dukunda ibintu tukica bene wacu NGO turashaka ubutegetsi, dibuka ubwo MWe france ,USA, UK, mutagira kurasa kuri kadaffi,buri munota ibinyamakuru by Africa byose byabaga biri update yaho bigeze,ariko ubu abantu barigucuruzwa abandi bagapfira mu mazi ntawe ubyitayeho,n ibuka ubwo aba president ba Africa Bose batereranye kadaffi bamuvuma kandi yarabafashije, Africa ntiteza gutera imbera kubera twe ubwacyu Yuri abanyenda nini ntidukudana.

  6. Brian

    28/11/2017 at 6:24 pm

    Uyu Mugabo ibyo avuga ntabeshya nonese (twese dushyize hamwe koko, hatajemo ubusambo no kwishyira imbere kwa bamwe muri twe muri Africa) dushyize hamwe tukimira ba Rutuku kuza kudukiniramo mu nyungu zabo, umwanya n’uburyo babyiha? Kubigeraho ni ukimenya abo turi bo tukareka gukandamizanya ntihaboneke icyuho cy’ubukene (bw’amikoro n’ubw’imyumvire) twakwigenga muri byose. None se ibi mubona bene wacu b’abaperezida b’Abanyafrica barimo bakora biraduhesha koko agaciro? 1) Nguko ukutemera ko dutura muri Africa nk’igihugu kimwe (bose bagashyigikira guhohotera utwifuriza ubumwe) 2) Ngabo bubaka democratie idashaka guhererekanya ubuyobozi (ngo nibo gusa bashoboye) babigeraho bahinduza amategeko mbonezamiyoborere (constitution) 3) Imitungo bayisahuza kubeshya abenegihugu ko bakorera rubanda nyamara rukena rukicwa n’inzara bigaramiye. 4) Kutemeranya nabo bivuze kwanga igihugu no gupfa (n’iyo n’abandi:abazungu babikora ariko ntabumuntu burimo). 5) Ngabo mu guhunga nkana no kugenda biguru ntege ku kintu cyose cyatuma Africa iba igihugu kimwe (ngo ntakubihutiraho bitwaje kuba bihaye umwanya wo gusahura Africa babeshya ko bayikunda kurusha abandi). 6) Kimwe n’ibindi byose bituma dusigingira mu kwibohora; birakwiye ko haboneka intwari zakwiyemeza kubohora Africa (mu buryo byanyuzwamo byose) Africa turababaje, igihe ni iki cyo kutayireka ngo ibe agatobero (ka bene yo n’abumva ko biyoboreye injinji na ba Rutuku batwifuza batyo ngo batwungukiremo).

  7. Tate

    28/11/2017 at 6:25 pm

    Haya! Karabaye rero!

  8. Kemayire Aloys

    28/11/2017 at 7:01 pm

    Nkunda umugabo ntacyo ampaye. Iyaba abanyafurika bakundaga ukuri bakunze uyu mugabo Macro kuko akanze ikibyimba bo batinya kwikanda kandi bashaka gukira. Mbere yo kumwanjama mwakagombye gusubiza impamvu aba bantu bahitamo kujya muri aka kaga ko kurohama cg kugurishwa nk’ugurisha amatungo bambuka bajya i Burayi.Imiyoborere mibi itera ubukene n’intambara za hato na hato niyo nyirabayazana wa byose. Usibye aba banyagupfa irari ryo kujya iburayi ntabwo riri kuri izi ngorwa za nyagupfa ntihagire ubeshya abandi we ko ari panafricanist ubasumbye.Oya ntawe. Ni bangahe mu bayobozi ba Afurika babitsa iburayi kdi bavuga ko bateje imbere banki z’ibihugu byabo. Bangahe bajya kwivuzayo basize ibitaro iwabo, bangahe bubakayo amazu nk’aho iwabo nta butaka buhaba?? Bangahe boherezayo abana babo kandi barubatse amashuri iwabo!!! Icyo barusha izi ngorwa nta kindi ni uko bafite uburyo bwo kugerayo gusa naho ubundi ntaho bataniye.Nta wavuga ko ba Macro badafite uruhare rwabo mu biba. Arikoniba kugereka ibibazo bya Afurika kuri ba Macro ntacyo byahinduye bishoboke ko dushakira ikibazo aho kitari wa mugani guhindura tukitunga intoki aho kuzitunga abandi.

  9. Ngofero

    28/11/2017 at 10:02 pm

    Abayobozi bacu, inyinshi muri kontaro basinyana na ba Mpatsibihugu n’ibigo bibakorera nk’ibya Bretton Woods, zitwa izo guteza imbere ishoramari, ni izo kugurisha ibihugu byacu natwe turimo. Twabona ntacyo tukiramira tugatawanyuka. Bagahindukira bakigira ab’ejo: ngo urubyiruko rwacu rurajya he, rurahunga iki? Kuki rujya kugwa muri Mediterane? Nyamara bisigaye birangira abenshi muri bo bagiye gusazira ishyanga, bahunga abaturage birirwaga babakomera amashyi: ces gondouanais, tu les tapes, tu les chicottes, tu les embastilles, et ces ingrats n’oublient pas. Je cite quelqu’un de memoire.

  10. Dr. Callixte Yadufashije

    28/11/2017 at 10:27 pm

    abanyafulika ngo twe gufata ibibazo byacu ngo tubishyire kubandi. ibi ndabyumva ariko kandi abanyaburayi bakunda guhunga ibibazo bateza kumugabane wacu. gusa abanyafulika no kudashyira hamwe nibyo bituma twumvira bagashaka buhake ahaaaaaa ntibyoroshye

  11. lily

    29/11/2017 at 7:25 am

    Ok nibareke abanyafurika ducyemure ibibazo byacu ariko kandi mbere ya byose nabo baharike kubidutera no kutwivangira mu buzima kuko iryo niryo pfundo. Burya gucyemura ibibazo witeye biroroha kuruta gucyemura ibyo uterwa n’abandi kandi bahora baguhagarikiye baguhonda inkonji mu mutwe

  12. Kanyange

    29/11/2017 at 10:50 am

    Muzarebe uko Mali ubu. Macron yahitiyeyo. Abasirikare b’Abafaransa biba ku mugaragaro Zahabu. Muzarebe. Ariko rero, abantu ni bamwe. Nta njiji nta bwenge burutanwa hagati y’Abanyafurika n’Abazungu. Kutubeshya no kuturyanisha n’iwabo barabikorana. Inyungu bakura iwacu siko iwabo ibageraho uko bikwiye.Ibibazo barabifite bya hatari. Kandi buriya bishobora kuzahinduka iwabo bigasandara, nabo. Ariko Imana ibarinde.

  13. Holland France

    29/11/2017 at 1:20 pm

    None se niba FRance iri muri biriy abihugu mu rwgo rwo kurwanya iterabwoba, ni irihe terabwoba riruta kubona abantu bacuruza abandi nk’abacakara? Biriya bisubizo bye rwose ntabwo bitomoye. Ikindi nuko asa naho arimo kwishongora ku banyafurika, nyamara azi neza ko western countries arizo zabaye nyirabayazana wa biriya bibazo byose tubona muri Libiya. Guteza akavuyo warangiza ugahambira niyo mikorere ya ba gashakabuhake, ibyo twese tumaze kubimenyera. Gusa nawe arabizi ko ibisubizo bye bitamuhesheje more than 49% by’amanota yaje gushakira muri Africa.

  14. dnzabandora

    29/11/2017 at 3:51 pm

    Yemwe ye! Nibyo koko abanyafurika baragurisha abanyafurika! No mu bihugu bararyana nkaho basangiye!
    Turasyebye dukwiye kwisubiraho tugafatanya tugateza ibihugu byacu imbere aho gucuruza abantu!
    Se abo bo baba bazi iyo bajya ko ari mu muriro utazima!Briye gacye bakoza akarenge bakaryama bagasinzira.
    Nimureke mbabwire icyabaye ku munyafurika wagiye gupagasa mu gihugu cyimwe cyiburayi. Uyu yakoreraga uduceri akatwibikaho mumufuka ngo azatujyane iwabo abe yagira icyo yikorera. Ntibyamuhiriye kubere kudasinzira kuko yararaga azengurkana na bisi bukgacya bukira. Yaje gupfa agwa muri bisi kubera umunaniro wo gukora ku manwyw na ninjoro. Umushoferi wa bisi yabonye umuntu udasohoka abandi basohotse asnga yapfuye! Icyakurikiye bakoze kuruwo mutungo yaruye imyaka myishi bagura isanduka na tike y’indegeumurambo woherezwa iwabo. Ikibabaje na twaduceri twose twasigaye wm’isanduka ya leta yicyo gihugu! Cyo nimureke tugume iwacu twiyubake.

  15. Theoneste TURIMUKAGA

    29/11/2017 at 9:16 pm

    buri munyafrica wese aharanire uburenganzirabwe yenda kwifata nkaho atazi aho yavuye naho ashaka kugera kd twirinda abadushuka banashaka kutuzanamo amacyakubiri, duharanire kwigira kd twiheshe n’agaciro mubyo tuvuga n’ibyo dukora kd twihangira imirimo twenda gutega amaboko kubandi banyamahanga

  16. Mihigo

    01/12/2017 at 12:13 pm

    Ibyo yavuze nibyo ngaho abo bene wacu babanyafurika baba muri isiraheri tugiye kubaryamo cash buri mpunzi bazaduha 5000$ yarangiza ngo arabeshye

    • GILBERT

      11/12/2017 at 7:38 am

      Wowe nande mugiye kubaryamo cash? ese mwagiye mugira imvugo iboneye kweri? wazagiye kuri MIDMAR bakagusobanurira aho kugirango uge wirirwa uyobya rubanda.

  17. Joyeux

    04/12/2017 at 1:34 pm

    Bravo Macron! Bambwirire yenda bakumva. Bakirirwa banitse amakote baza I burayi mu manama, mubaseka, basabiriza imfanshanyo ariko ntibazigeze kuri rubanda bazisabiwe. Barumva se da? Aziya, Amerique Latine yarakolonijwe, ariko batangiye kwibohora. Afurika niyo isisgaye iri guhwinina yikoza isoni. Reka turebe ko hari icyo abategetsi bafurika bari bukuremo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock