Mageragere: Kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro byabimburiwe n’isiganwa rya “Tour du Mageragere” | UMUSEKE

Mageragere: Kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro byabimburiwe n’isiganwa rya “Tour du Mageragere”

Ku munsi wahariwe kwizihiza umunsi mukuru w’umugore wo mu cyaro, kuri uyu wa 15 Ukwakira 2021 mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge wabimburiwe n’isiganwa ryo ku magare ryiswe “Tour du Mageragere”.

Isiganwa rya Tour du Mageragere niryo ryabimburiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro mu Murenge wa Mageragere

Ubwo hizihizwaga uyu munsi mukuru w’umugore wo mu cyaro, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mageragere bwavuze ko bwawuhuje n’isiganwa ryo ku magare rigamije ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Ni isiganwa ryitabiriwe n’abanyonzi 14, mu mugongo bari bafite urupapuro rwanditseho numero z’usiganwa n’ubutumwa bukangurira abantu kwirinda icyorezo cya covid-19.

Byari ibyishimo byinshi ku banyonzi basiganwe ndetse n’umunezero ku baturage bari bahagaze hirya no hino ku mihanda bareba uko isiganwa rya “Tour du Mageragere” ryagendaga.

Abanyonzi bakoresheje amagare yabo basanzwe bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi azwi nka “Pine Ballon”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mageragere, Hategekimana Silas yavuze ko bihaye ingamba zo guhashya Covid-19 muri uyu Murenge ku kigero cya 0%.

Yagize ati ” Twifashishije Tour du Mageragere, urubyiruko rukora ubunyonzi bazengurutse ahantu hose bafite ubutumwa bukangurira abaturage bacu kwirinda Covid-19.”

Abanyonzi 14 basiganwe ku magare bashyikirijwe ibihembo bitandukanye birimo amafaranga n’ibikoresho bibafasha kwirinda Covid-19 birimoUdupfukamunwa.

Umurenge wa Mageragere ufite umurwayi umwe wa Covid-19 uri gukurikiranwa, Ubuyobozi buvuga ko ubu arimo yoroherwa.

Umurenge wa Mageragere watangije ubu bukangurambaga mu buryo bw’amasiganwa ku magare, bizeye kuzegukana igihembo cy’imodoka yatanzwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Ubutegetsi.

Umurenge wa Magerager ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyarugenge utuwe n’abaturage babeshejweho n’ibikorwa byiganjemo Ubuhinzi n’Ubworozi.

Abagore bo muri uyu Murenge bashishikarijwe kwihangira imirimo no kwitinyuka muri gahunda zose kuko bashyigikiwe bitandukanyena mbere umugore yari uwo guhera mu gikari.

Abasiganwe mu mugongo bari bafite urupapuro ruriho numero n’ubutumwa bukangurira kwirinda Covid-19
Uhagarariye Polisi mu Murenge wa Mageragere ahemba umwe mu batsinze muri Tour du Mageragere
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mageragere, Hategekimana Silas ashyikiriza igihembo uwasiganwe muri Tour du Mageragere

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *