Magufuli yatangije inzira yo mu butaka izagera mu bihugu birimo n’u Rwanda – UMUSEKE
  • 26/09/2020 6:21 35

Magufuli yatangije inzira yo mu butaka izagera mu bihugu birimo n’u Rwanda

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yashyize ibuye ry’ifatizo ahari gukorwa inzira ya Gari ya Moshi yo mu butaka (SGR/Standard Gauge Railway) izahuza icyambu cya Dar es-Salaam n’ibihugu bituranyi by’iki guhugu birimo u Rwanda, Uganda, Burundi na DRC.

Perezida Magufuli avuga ko benshi batemeraga iby’uyu mushinga

Ikiciro cya kabiri cy’uyu mushinga w’inzira yo mu butaka izaturuka ahitwa Rudewa ikagera ahitwa Kilosa, ifite ibilometeri 24, ukazatwara Miliyari 14,2 USD.

Ikiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka iyi nzira, kikaba kigeze kuri 82% kikaba cyarahaye akazi abantu 13 000.

Perezida John Pombe Magufuli ubwo yatangizaga ikiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, yavuze ko uzanye andi mahiwe mu kuzamura ubukungu bwa kiriya gihugu, asaba abatuye muri kariya Karere ka Kilosa kuyabyaza umusaruro.

Yavuze kandi ko uyu mushinga washowemo akayabo k’amafaranga y’igihugu cyabo avuye mu misoro y’abaturage bacyo bityo ko n’inyungu zizawuvamo zigomba kugera kuri bose.

Uyu mukuru w’Igihugu cya Tanzania yavuze ko kubaka igikorwa nka kiriya cya rutura bigaragaza ko ntakidashoboka.

Ati “Ntabwo nari nizeye ko buri wese yanyumva ubwo nazamuraga igitekerezo cy’uyu mushinga wo kubaka inzira yo mu butaka muri Tanzania yewe na kabineti yanjye Abaminisitiri ntibizeraga ko ibi byashoboka ariko ubu mwese muri abahamya w’ibiriho biba.”

Biteganyijwe ko uyu mushinga wose watangiye muri Gashyantare 2019, uzarangira mu Mutarama 2021 ukazatarwa Miliayari 32 USD, ukaba uri kubakwa n’abubatsi b’imbere muri kiriya gihugu cya Tanzania.

Yashyizeho ibuye ry’ifatizo kuri uyu mushinga ugezemo hagati
Yari ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru

Iyi tunnel yitezweho impiduka mu bukungu bwa kiriya gihugu

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • urugero rwiza muri EAC. Bravo TZ

  • Komera Dogiteri ureke abandi bagume mu mandazi nibikoma.

  • Iyi Nkuru ntabwo yuzuye neza.Aho wavuze u Rwanda ntacyo wagaragaje Aho uyu mushinga ugeze…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *