Magufuli yazamuye mu ntera Umucamanza watanze urugero mu gukoresha Igiswahili | UMUSEKE

Magufuli yazamuye mu ntera Umucamanza watanze urugero mu gukoresha Igiswahili

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yasabye Abacamanza n’abakora mu nkiko guha agaciro Igiswahili, avuga ko gukoresha urwo rurimi ari kimwe mu bigaragaza ko igihugu kigenga.

Perezida Pombe Magufuli avuga ko kudakoresha Igiswahili mu Nkiko ari imbogamizi ku bwigenge bw’igihugu

Magufuli yabisabye mu muhango wo kwizihiza imyaka 100 Urukiko Rukuru muri Tanzania rumaze rushyizweho.

Umuhango wabereye mu Ntara ya Dodoma urimo Abayobozi banyuranye ba leta, abo mu nzego z’Ubutabera, abakuriye amashyaka n’Amadini.

Byahuririranye n’Umunsi Mukuru wo kuzirikana iyubuhirizwa ry’Amategeko. Hazirikanwa akamaro Inkiko zimarira igihugu mu bijyanye no kugaragaza ubwigenge, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ubuvandimwe, amahoro n’iterambere rirambye ry’abaturage.

Perezida Magufuli ati “Kwandika icyemezo cy’insharubanza mu rurimi rw’Igiswahili si ikosa. Ibi na byo (kutabikora) bibangamira ubwigenge igihugu cyacu gifite.”

Magufuli yashimiye Umucamanza wo mu Rukiko Rukuru mu gace ka Musoma, mu Ntara ya Mara witwa Zephrine Galeba kuba yarakoresheje neza Igiswahili mu guca urubanza rujyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Sosiyete yitwa North Mara Gold Mine yari ihanganye na Gerald Nzumbi mu mwaka wa 2020.

Kubera icyo gikorwa Perezida Magufuli yavuze ko ari intangarugero, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuzamura muntera uriya Mucamanza witwa Zephrine Galeba akamugira Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.

Muri kiriya gikorwa Perezida Magufuli yavuze ko Leta ifite gahunda yo kugira inkiko zikora neza, no gushora mu butabera amafaranga afatika.

Yasabye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Ibrahim Juma gukomeza guhangana na bamwe bagitobera inzego z’ubutabera.

MPEKUZI

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *