Malawi: Utavuga rumwe na Leta yatsinze Perezida Mutharika mu Matora – UMUSEKE
  • 24/09/2020 6:50 40

Malawi: Utavuga rumwe na Leta yatsinze Perezida Mutharika mu Matora

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Malawi yasoje impaka zariho hibazwa uwatsinze Amatora ya Perezida yabaye inshuro ebyeri, yatangaje ko Umuyobozi utavuga rumwe na Leta, Lazarus Chakwera ari we wayatsinze.
Lazarus Chakwera arinzwe cyane n’abasirikare b’igihugu

Abatuye Malawi bari bategereje cyane ibyo Komisiyo itangaza kubera ko amajwi y’agateganyo yagaragazaga ko Chakwera ari imbere.

Komisiyo yavuze ko Lazarus Chakwera yagize amajwi 58.57%.

Aya matora yabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru yari asubiwemo bwa kabiri kuko ayabaye muri Gicurasi 2019 yasheshwe n’Urukiko kuko yari yabayemo ubujura.

Icyo gihe Perezida Peter Mutharika yari yatsinze amatora ariko atarusha cyane Lazarus Chakwera.

Uruhande rwa Peter Mutharika rwari rwandikiye Komisiyo y’Amatora rusaba ko aya ateshwa agaciro hakaba andi.

Benshi bafata aya matora nk’ay’Amateka kubera uburyo inzego za Leta, Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwafashe ikemezo muri Gashyantare 2020 Abacamanza badatinye igitutu cya Perezida, nyuma ingabo za Leta zarinze abaturage bigaragambyaga, uyu munsi Komisiyo y’Amatora na yo itangaza amajwi uko yayabonye.

Chakwera yagize amajwi 58.6%
Peter Mutharika we avuga ko amatora yari gusubirwamo ku nshuro ya gatatu

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • CYAKWERA rero aragutsinze. Mureke nawe ayobore. Inshuro ya gatatu se ni iyiki? Urukiko ni ruyemeza, ubwo ni ibyo nyine ni ibyo. IMPFIZI ICUGITA IBY’ISI NGO NI RUHOGO RWA BIRAHINDUKA.

  • Malawi umenya uwaruyiyoboye ari umuswa da, ni gute bashobora kumutsinda mu matora kandi ari mu gihugu cy’Afurika. Ubu nta n’ubwo ashobora kubwira abaturage bakajya mu muhanda bagasabako abayobora ubuziraherezo? Ubuse ntaziko bashobora gufata ibikarito birimo ubusabe bwabo bakajya ku nteko gusabira perezida ucyuye igihe izindi manda no guhinduka kw’itegeko nshinga? Malawi tubakuriye ingofero, wagirango ntimubarizwa muri Afurika.

  • Ngiyo demokarasi rero,mu rda twe ubanza izahagera maze kugira abuzukuruza niba nzaba nkiriho.cga nariyahuje amashuka.

  • MUHAMAD na MAHORO murasetsa, ubwo se mwibwira ko Amatora = démocratie? Twaratoye cyane, kuva kubwa KAYIBANDA, kugeza ryari. Yego byo gusimburana i wacu ntituri intangarugero, ariko se abasimburana bo buriya ibihugu byabo biyobowe neza kurusha icyacu? Démocratie ari amatora AMERICA yaza imbere, ibihugu byo muri afurica bisimburana uko manda ije byaba ibyambere. Ariko se ni gute niba ubutegetsi ngo muri démocratie ari ubutegetsi butangwa n’abaturage bugakorera abaturage, igice kimwe cy’abatuye america kibaho kimeze nk’ikiri mu bucakara? Baratora ariko ntibafite uburenganzira nk’ubw’abazungu kuri byose. Ntibanganya amahirwe mu gihugu cyabo. Kandi nibo barimu ahari bademokarasi mu isi ra? Abazungu barabashuka. Ntanzara ikiba iwabo. Ibikorwa remezo barashyikiriye, amashuri si ikibazo, iby’ibanze babigezeho kera tucyambara impu, ntabwo rero uburyo bw’imiyoborere nabwo bwaba bumwe n’iwabo. Turacyarangwa n’ironda bwoko(ariko amerika aha ntiyaduha amasomo) icyenewabo, ikimenyane, n’ibindi bibi bipfuye amaso; Igihugu cya AFURIK cyagira imana kibona umuyobozi mwiza uharanira ukushyira ukizana kw’abenegihugu, akagira umurongo muzima w’iterambere, jye NAMUHA MANDA UBUZIMA BWE BWOSE; Ubuse ABARUSI bo kwa PUTINE ko mutabavuga. Bagize IMANA bibonera umuyobozi bibonamo. None bagiye kumuha ubuyobozi BUTAGIRA MANDA. Mu RWANDA tubikoze , mwatangira KUVUGA NGO IGITUGU n’ibindi byose mwishakiye. IGIHE KIZAZA, MWIHANGANE.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *