Mama Nick na Papa Sava batwaye igihembo cy’abakinnyi  ba Film bakunzwe - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:41 28

Mama Nick na Papa Sava batwaye igihembo cy’abakinnyi  ba Film bakunzwe

Ku wa gatandatu muri Camp Kigali habereye igikorwa cyo gutanga ibihembo  muri filim zo mu Karere k’Ibiyaga Bigari kibaye ku nshuro ya mbere kiswe Rwanda International Movie Award, Papa Sava na Mama Nick muri filimi yitwa City Maid batwaye igihembo cy’abakinnyi bakunzwe.

Mukakamanzi Beatha bita Mama Nick ni we mugore ukunzwe cyane mu bakina filime mu Rwanda

Niyitegeka Gracien uzwi nka Papa Sava yahatanye n’abagera ku munani  mu cyiciro cy’abagabo kiswe BEST PEOPLE CHOICE, arabatsinda,  mu gihe Mukakamanzi Beatha bita Mama Nick we yahatanye mu kiciro cy’abagore.

Papa Sava yemeza ko gutsindira igihembo bitavuze ko abandi batitwaye neza ahubwo ko byavuye mu buryo yigaragarije abantu ubwo bazengurukaga igihugu biyerekana.

Ati ”Kuba bampisemo ni iby’agaciro gakomeye kandi byarigaragazaga, biranejeje kandi nta muntu utanezerezwa n’insinzi.”

Mama Nick na we wagarageye muri filime zitandukanye ariko akaba izina rye ryaramenyekanye bitewe na filime ya City Maid, yagize ikiniga ubwo yahamagarwaga ko ari we wegukanye igihembo cy’umugore ukunzwe kurusha abandi.

Ati ”Iyo nishimye ikiniga kiramfata, iki gihembo ngituye Abanyarwanda bose kuko bambaye hafi bambwira ngo Mama komeza kandi bose barantoye.”

Gutora umukinnyi wa filime ukunzwe n’abantu benshi byakorwaga biciye kuri internet, aho byari bifite amanota 40% n’uburyo wakiriwe n’abantu mu rugendo bakoze bazenguruka ibice bitandukanye by’igihugu bigaragariza abakunzi babo bikagira 60%.

Mu bindi bihembo byatwawe  Bamenya Series yatwaye igihembo cya internet web, Seburikoko itwara igihembo cya filime  y’umwaka ndetse n’icya Tv series, best supporting actor yabaye Rugero Norbert uzwi nka Digi Digi, best supporting actress yabaye Munezero Aline ukina muri Bamenya.

Umukinnyi mwiza mpuzamahanga mu bagabo yabaye George, ni umunyaKenya, mu bagore UmunyaUgandakazi umukinnyi Karinda Isai yaragitwaye.

Ibi bihembo kandi byitabiriwe n’abantu bafite aho bahurira na cinema mu Burundi, Tanzania, Kenya na Uganda.

NICOLAS Yusuf
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kuki ibi byo bitahagaritswe nk’uko ibya Adrien Misigaro byahagaritswe?Ngo kubera corona virus.

  • Ngo byabereye muri Camp Kigali? Noneho muri convention center burya siho byabereye?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *